RFL
Kigali

Andy Mfutira niwe mutoza mushya wa Rayon Sports

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/11/2014 11:44
7


Ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bwarangije gusa amasezerano Andy Mfutira y’ umwaka umwe atoza iyi kipe aho azakomeza kuba yungirijwe na Habimana Sosthene wari wasigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Jean Francois Losciuto



Byari bimaze iminsi bitangazwa ko uyu mugabo Andy Mfutira wanatoje hano mu gihugu cy’ u Rwanda ariwe ushobora guhabwa uyu mwanya nyuma y’ uko ubuyobozi bwatangaje ko ibiganiro bagiranaga na Richard Tardy byahagaze bitwe n’ uko yabananizaga ku mushahara

Umuvugizi wa Rayon sports yabwiye inyarwanda.com ko Andy Mfutira yahawe amasezerano y’ umwaka umwe atoza iyi kipe ndetse akaba yahawe inshingano zo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda harimo igikombe cya shampiyona n’ igikombe cy’ amahoro ndetse akazanafasha ikipe ya Rayon sports kuzitwara neza no kugera kure hashoboka mu mikino ya Confederation cup

Yagize ati:” nibyo koko yamaze gusinya kontaro y’ umwaka umwe muri rayon sport akaba ari buhite anatangira akazi uyu munsi”

“ agoma kudufasha gutwara ibikombe bikinirwa hano imbere mu gihugu ndetse akanatugeza kure hashoboka muri confederation cup akanadufasha akanadufasha kubaka ikipe ijyanye na politike y’ umupira w’ amaguru hano mu Rwanda”

Andy Mfutira akaba afite inshingano zo guhitamo abakinnyi Rayon sport izongerera amasezerano ndetse no gushakisha rutahizamu uri ku rwego rwo hejuru

Andy Mfutira yatoje ikipe ya APR FC akaba yarigeze no kugirana ibiganiro na Rayon sports ashaka kuyitoza ariko biranga kuri ubu akaba aje aturutse mu ikipe ya Vita Clubmiherutse gutsindirwa ku mukino wa nyuma.

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA Marcel9 years ago
    Twebwe Aba rayon Twishimiye ANDY, Kdi twizeye ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi.
  • 9 years ago
    bravo Gikundiro wacu
  • Mparanyi jean cloude 9 years ago
    Biradushimishije2twakivuna umukeba APR FC
  • theo9 years ago
    MURONGEYE KUGARURA ABATURANYI??? AHAH
  • eric9 years ago
    sosthene ikipe yarayiyoboye neza ,ntacyo yarabuze ubu andry agiye guhindura system usange ikipe itangiye bundi bushya reka mbabwire gikundiri ikibazo sumutoza pe, kuko ntayandi mpahitamo courage andry ark azaturinde agahinda kuma stade bye
  • 9 years ago
    ANDY AJE AKENEWE KUKO YAGIZE AMATEKA MURI RUHAGO NYARWANDA AYIZI CYANE CYANE MUKEBA WACU APR NAZE DUFATANYE KUDIHA MUKEBA W IBIHE BYOSE
  • seromba9 years ago
    umutoza nandufashe ndutware igikombe kandi andunsindire epiyara andisubize kwiraha afatanyije nabakinyi bakomeye ndufite





Inyarwanda BACKGROUND