Ubuyobozi bw’ ikipe ya Rayon Sports buratangaza ko bwarangije gusa amasezerano Andy Mfutira y’ umwaka umwe atoza iyi kipe aho azakomeza kuba yungirijwe na Habimana Sosthene wari wasigaranye iyi kipe nyuma y’igenda rya Jean Francois Losciuto
Byari bimaze iminsi bitangazwa ko uyu mugabo Andy Mfutira wanatoje hano mu gihugu cy’ u Rwanda ariwe ushobora guhabwa uyu mwanya nyuma y’ uko ubuyobozi bwatangaje ko ibiganiro bagiranaga na Richard Tardy byahagaze bitwe n’ uko yabananizaga ku mushahara
Umuvugizi wa Rayon sports yabwiye inyarwanda.com ko Andy Mfutira yahawe amasezerano y’ umwaka umwe atoza iyi kipe ndetse akaba yahawe inshingano zo gutwara ibikombe byose bikinirwa mu Rwanda harimo igikombe cya shampiyona n’ igikombe cy’ amahoro ndetse akazanafasha ikipe ya Rayon sports kuzitwara neza no kugera kure hashoboka mu mikino ya Confederation cup
Yagize ati:” nibyo koko yamaze gusinya kontaro y’ umwaka umwe muri rayon sport akaba ari buhite anatangira akazi uyu munsi”
“ agoma kudufasha gutwara ibikombe bikinirwa hano imbere mu gihugu ndetse akanatugeza kure hashoboka muri confederation cup akanadufasha akanadufasha kubaka ikipe ijyanye na politike y’ umupira w’ amaguru hano mu Rwanda”
Andy Mfutira akaba afite inshingano zo guhitamo abakinnyi Rayon sport izongerera amasezerano ndetse no gushakisha rutahizamu uri ku rwego rwo hejuru
Andy Mfutira yatoje ikipe ya APR FC akaba yarigeze no kugirana ibiganiro na Rayon sports ashaka kuyitoza ariko biranga kuri ubu akaba aje aturutse mu ikipe ya Vita Clubmiherutse gutsindirwa ku mukino wa nyuma.
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO