RFL
Kigali

Amwe mu mateka ya Gisembe wishwe muri Jenoside

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:11/04/2013 8:07
0




Munyengabe Henry Pierre, Umuyobozi Wungirije w’ikipe ya Espoir yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe bimwe mu byaranze amateka ya Ntarugera Emmanuel bitaga Gisembe.

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye w’ikipe ya Espoir BBC ari we Ntarugera Emmanuel (Gisembe) yavutse mu mwaka wa 1961 i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali. Uyu mukinnyi witiriwe irushanwa ribaho buri mwaka ryitwa “Tournoi Mémorial Gisembe” yari afite uburebure bwa metero ebyiri yasize umugore n’abana batatu.

Munyengabe Henri Pierre wabarizwaga mu ikipe ya Espoir BBC mbere ya Jenoside yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko  Gisembe yakundaga gusabana n’abantu b’ingeri zose by’umwihariko abana bakiri bato bakina Basketball.

Irushanwa ryitiriwe Gisembe ryatangiye mu mwaka wa 1996 icyo gihe igikombe cyatwawe n’ikipe ya Espoir BBC yongeye kugitwara  mu mwaka wa 1997. Mu mwaka wa 1998 na 1999 igikombe cyitiriwe Gisembe cyatwawe n’ikipe ya APR BBC yongeye kucyegukana  mu mwaka wa 2000. 

Muri 2001 igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi ba Basketball  bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi cyatwawe n’ikipe y’Urunani yo mu Burundi,  mu mwaka wa 2002 cyatwawe n’ikipe ya APR, muri 2003 gitwarwa n’ikipe yitabiriye iyo mikino iturutse i Goma muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo yitwa Goma Bulls, mu mwaka wa 2004 ikipe ya Espoir BBC ni yo yatwaye igikombe cyo kwibuka abahoze ari abakinnyi bayo bishwe muri Jenoside.

Ikipe ya APR BBC yongeye gutwara igikombe cyo kwibuka Gisembe guhera mu mwaka wa 2005 kugeza 2009, umwaka ushize ikipe ya Espoir BBC yaje ku mwanya wa kabiri

Munyengabe yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko babuze abakinnyi cumi n’umunani mu gihe cya Jenoside, ubu bakaba bari kwiyubaka kugira ngo bongere bagire ikipe ikomeye ndetse bakaba batangiye kubigeraho kuko batwaye igikombe cya shampiyona cy’umwaka ushize cyakinywe muri 2013 n’icya Playoff gihuza amakipe ane ya mbere.





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND