RFL
Kigali

Amwe mu mafoto yaranze umukino Rayon Sports yamanuriyemo Kiyovu Sport mu cyiciro cya kabiri

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/06/2017 23:49
0

Ikipe ya Kiyovu Sport yari imaze imyaka 53 mu cyiciro cya mbere byabaye ngombwa ko imanuka mu cyiciro cya kabiri nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa nyuma wa shampiyona waberaga ku Mumena aho Kiyovu Sport yitoreza ikanakirira imikino itandukanye.

Urugendo rugana mu cyiciro cya kabiri rwatangiye ku munota wa 32’ w’umukino ubwo rutahizamu Tidiane Kone wa Rayon Sports yarebaga mu izamu mbere yuko Kwizera Pierrot amwunganira ku munota wa 71’ w’umukino.

Ikipe ya Kiyovu Sport yaje kubona igitego ku munota wa kabiri (2’) wiyongeraga ku minota 90’ y’umukino, igitego cyitatanze umusaruro kuko umusifuzi yanzuye ko umukino urangiye Rayon Sports icyura amanota atatu (3) y’umunsi.

Ikipe ya Kiyovu Sport yinaniwe kuko icyo yasabwaga cyari amanota atatu igategereza ko Pepinieres FC itsinda Gicumbi FC. Abasore bo ku Ruyenzi bazamutse i Gicumbi bahakura amanota atatu banyagiye Okoko n’abasore be ibitego 3-1.

Mu gihe FERWAFA n’abaterankunga b’umupira w’amaguru mu Rwanda batagira icyo bahindura ngo babe bakongera amakipe agize icyiciro cya mbere, Kiyovu Sport yamanukana na Pepinieres FC mu cyiciro cya kabiri.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

Kiyovu Sport: Nzeyurwanda Djihad (GK), Ngirimana Alexis (C), Hassan Karera, Mutuyimana Djuma, Ahoyikuye Jean Paul, Niyitegeka Idrissa, Nizeyimana Djuma, Bigirimana Blaise, Ibrahim Koulibally na Lomami Andre.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Manzi Thierry, Tidiane Kone, Irambona Eric Gisa, Rwigema Yves, Mutsinzi Ange, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Nova Bayama, Mugheni Fabrice Kakule na Nsngiyumva Moustapha.

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Kiyovu Sport babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

 Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ahumuriza Mutarambirwa Djabil Dinho umutoza wa Kiyovu Sport

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ahumuriza Mutarambirwa Djabil Dinho umutoza wa Kiyovu Sport

Lomami Andre asatira abakinnyi ba Rayon Sports

Lomami Andre asatira abakinnyi ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Nsengiyumva Moustapha wifitiye gahunda igana muri Police FC yirukana na Moustapha Francis

Nsengiyumva Moustapha wifitiye gahunda igana muri Police FC yirukana na Bigirimana Blaise

Ibrahim Koulibary wa Kiyovu Sport na Mutsinzi Ange bari mu kirere bashaka umupira

Ibrahim Koulibary wa Kiyovu Sport na Mutsinzi Ange bari mu kirere bashaka umupira

 Nizeyimana Djuma ashaka aho yacikira Irambona Eric Gisa wa Rayon Sports

Nizeyimana Djuma ashaka aho yacikira Irambona Eric Gisa wa Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa Rayon Sports asimbukira umupira

Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu wa Rayon Sports asimbukira umupira

 Abafana ba Rayon Sports bahorana morale

abafana

Abafana ba Rayon Sports bahorana morale

Rwarutabura na bagenzi be bavugaga ko bari gushyingura Kiyovu Sport

Rwarutabura na bagenzi be bavugaga ko bari gushyingura Kiyovu Sport

Ubwo Tidiane Kone yari agize ikibazo

Ubwo Tidiane Kone yari agize ikibazo

Igitego cya mbere cya Rayon Sports

Igitego cya mbere cya Rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego

uu

 Abafana ba Kiyovu Sport bashyingura Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport bashyingura Kiyovu Sport

Intekerezo zabaye nyinshi ku bakunzi ba Kiyovu Sport

Intekerezo zabaye nyinshi ku bakunzi ba Kiyovu Sport

AMAFOTO: Lewis IHORINDEBA/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND