Ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 30 Kamena 2017 nibwo East African Youth ibinyujije mu gikorwa cya Rwanda Sports Awards batanze ibihembo ku bantu, ibigo n’amashyirahamwe ya siporo yagize ibigwi by’indashyikirwa bageraho mu gihe cy’imyaka irindwi ishize.
Muri uyu muhango hatanzwe ibihembo 17 byahawe abantu ku giti cy’abo, amashyirahamwe y’imikino, ibigo by’amashuli ndetse n’inzego za Leta zagize icyo zerekana gitandukanye n’abandi muri siporo. Aha hanatanzwe igikombe cyagenewe Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame nk’umuntu w’indashyikirwa muri siporo y’u Rwanda.
Dore uko ibihembo byatanzwe:
1.Abafana bahize abandi: Gikundiro Forever
2.Umukinnyi ufite ubumuga wahize abandi: Muvunyi Hermas Cliff
3.Uruganda rwakoze akazi keza muri siporo: Mironko Industry
4.Ishyirahamwe rihiga ayandi mu Rwanda: FERWACY
5.Ishuli ryakoze ibikomeye muri siporo: Lycée de Kigali (LDK)
6.Sosiyete yakoze akazi kagaragara muri Siporo: Volcano Express
7.Ikigo mpuzamahanga cyagiye gitera inkunga ibikorwa bitandukanye bya siporo: MTN
8.Urwego rwa leta rwiganza muri siporo: MINADEF
9.Umugabo wanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku isi (Guinness World Records): Eric Dusingizimana
10. Umukobwa wanditswe mu gitabo cy’abanyabigwi ku isi(Guinness World Records): Uwamahoro Cathia
11.Abatwaye igikombe cya Afurika: Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte (Rwanda Beach-Volleyball Team)
12.Umutoza uhiga abandi mu Rwanda: Irambona Masud Djuma (Rayon Sports)
13.Ikipe yahize izindi mu myaka irindwi ishyize: APR Football Club
14.Umukinnyi ukiri muto wakoze byinshi byiza: Emery Bayisenge (KAC Kenitra/Maroc)
15.Umukobwa wakoze ibikomeye muri siporo y’u Rwanda: Nyirarukundo Salome
16.Umugabo wakoze ibigaragara muri siporo: Ndayisenga Valens
17.Umuntu w’indashyikirwa muri siporo aho iva ikagera mu Rwanda: Paul Kagame
Muri ibi birori hari hitabiriye abanyacyubahiro batandukanye banasanzwe bazwi mu bikorwa n’imirimo itandukanye muri siporo y’u Rwanda.
Muri aba harimo amazina y’abantu bazwi cyane muri siporo y’u Rwanda nk’uko ijisho ry’INYARWANDA ryabashije kureba abari bari mu cyumba cyaberagamo uyu muhango.
Gusa aba sibo gusa bari bahari bazwi muri siporo kuko byanashoboka cyane ko hari abo INYARWANDA itabonye nyamara bakomeye muri siporo.
Dore abantu bari bitabiriye ibirori bya Rwanda Sports Awards banasanzwe bazwi muri Siporo y’u Rwanda:
1.Seninga Innocent (Umutoza wa Police FC)
2.Irambona Masud Djuma (Umutoza wa Rayon Sports)
3.Mashami Vincent (Umutoza wungirije mu Mavubi)
4.Eric Nshimiyimana (Umutoza wa AS Kigali)
5.Paul Bitok (Umutoza w’ikipe y’igihugu ya Volleyball)
6.Mukasa Nelson (Umutoza muri Car Free Day)
7.Eric Dusingizimana (kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Cricket)
8.Mukunzi Christophe (Kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Volleyball)
9.Ndamukunda Flavier (Umukinnyi wa Gisagara VC)
10.Niyonshuti Adrien (Umukinnyi wa Team Dimension Data For Qhubeka/South Africa)
11.Gasore Serge (Umuyobozi wa Gasore Serge Foundation)
12.Savio Nshuti Dominique (Umukinnyi wa AS Kigali)
13.Rusheshangoga Michel (Myugariro wa APR FC)
14.Uwamahoro Latifah Tharcille (Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA)
15.Muhawenimana Claude (Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports n’Amavubi)
16.CIP Mayira Jean de Dieu (Umunyamabanga akaba n’umuvugizi w’ikipe ya Police FC)
17.Mudahinyuka Christophe (Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB)
18.Ndayishimiye Eric Bakame (Umunyezamu akaba na kapiteni wa Rayon Sports)
19.Bagabo Palcide (Umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa TAEKONDO)
20.Umugwaneza Charlotte (Umukinnyi akaba na kapiteni w’ikipe ya APR y’abakobwa bakina Basketball)
21.Mironko Herve (Umuyobozi wa FC Miroplast)
22.Nyirarukundo Salome (umukinnyi rurangiranwa mu gusiganwa ku maguru)
23.Mutatsimpundu Denyse (Umukinnyi akaba na kapiteni w’ikipe ya APR y’abakobwa bakina Volleyball)
24.Nzayisenga Charlotte (Umukinnyi wa RRA mu ikipe y’abakobwa bakina Volleyball akaba na kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Beach-Volleyball)
25.Murenzi Abdallah (Wahoze ari umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports)
26.Mutabazi Richard (Umunyamabanga muri FERWABA akana anayobora ikigo kizamura umukino w’amagare kiri mu karere ka Musanze)
27. Emery Bayisenge (Myugariro wa KAC Kenitra/Maroc)
28. Uwamahoro Cathia (Umukobwa waciye agahigo ko kumara amasaha 21 akina Cricket
29.Habineza Joseph (Wahoze ayobora MINISPOC)
30.Mukunzi Yannick (Umukinnyi wo hagati muri APR FC)
31.Muvunyi Hermass Cliff (Umukinnyi ukina imikino ngororamubiri mu bafite ubumuga)
32.Jimmy Mulisa (umutoza mukuru wa APR FC)
33.Nkunda Match w'i Kilinda na Rwarutabura (Abafana bakomeye ba Rayon Sports)
KANDA HANO WUMVE UNAREBE UKO UMUHANGO WO GUTANGA IBIHEMBO WAGENZE
AMWE MU MAFOTO Y'ABAVUZWE HARUGURU
Niyonshuti Adrien niwe wakiriye igihembo cya Ndayisenga Valens utabonetse
Nyirarukundo Salome ajya gufata igihembo
Emery Bayisenge umukinnyi ukiri muto wigaragaje cyane atsinda igitego cyafunguye imikino ya CHAN 2016 yabereye mu Rwanda
Nzayisenga Charlotte (Ibumoso) wa RRA VC na Mutatsimpundu Denyse (iburyo) kapiteni wa APR WVC
Paul Bitok (Ibumoso)umutoza w'ikipe y'igihugu ya Volleyball na Irambona Masud Djuma (iburyo)umutoza mukuru wa Rayon Sports
Dusingizimana Eric wamaze amasaha 51 aterwa udupira twa Cricket atugarura kugira ngo yandikwe mu gitabo cy'abanyabigwi barenze ku rwego rw'isi
Mutabazi Richard (iburyo) yakira igihembo cya FERWACY na Ambasaderi Joseph Habineza (ibumoso)
Mukunzi Yannick umukinnyi wo hagati muri APR FC
Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi (ibumoso) na Eric Nshimiyimana (iburyo) umutoza mukuru wa AS Kigali
Uhereye ibumoso: Seninga Innocent umutoza wa Police FC, Savio Nshuti Dominique (hagati) wamaze gusinya muri AS Kigali na Irambona Masud Djuma(iburyo) umutoza mukuru wa Rayon Sports
Mironko Herve nyiri Miroplast FC
Nkundamatch w'i Kilinda ntiyari kuhabura
Gasore Serge (wamabaye umuhondo) uyobora Gasore Serge Foundation yari yatumiwe
Ndayishimiye Eric Bakame
Mukasa Nelson n'umufasha we
Mukunzi Christophe kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Volleyball
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports n'Amavubi
Rwarutabura umufana uzwi wa Rayon Sports
Uwamahoro Cathia
Muvunyi Hermas Cliff
Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC
Umugwaneza Charlotte kapiteni wa APR WBBC
Uwamahoro Latifah Tharcille umunyamabanga wa FERWAFA
AMAFOTO: IRADUKUNDA Desanjo/INAYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO