Ikipe y’igihugu ya Guinea yatsinze u Rwanda ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Gatatu w’itsinda rya munani (H) mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019. Umukino watumye imibare y’Amavubi ikomeza kuba ingora bahizi.
Guinea yari mu rugo niyo yafunguye amazamu ku munota wa 36’ ku gitego cyatsinzwe na Francois Kamano kuri penaliti yavuye ku ikosa Rwatubyaye Abdul yakoreye kuri Naby Keita ukina muri Liverpool. Igitego cya kabiri cya Guinea cyatsinzwe na Ibrahima Cisse Traore ku munota wa 73’.
Ku ruhande rw’u Rwanda haje kuboneka penaliti ku munota wa 90’ ariko Jacques Tuyisenge ntiyabasha kuyinjiza kuko Ali Keita umunyezamu wa Guinea yahise ayikuramo.
Muri uyu mukino, u Rwanda rwagerageje gushaka uburyo bwo gutsinda ibitego ariko biba ikibazo cyuko Guinea yari mu rugo yari ifite uburyo bwinshi bwo gutindana umupira.
Mu buryo bwo gusimbuza, Mashami Vincent yaje gukuramo Hakizimana Muhadjili ashyiramo Muhire Kevin, Iranzi Jean Claude aha umwanya Yannick Mukunzi mu gihe Danny Usengimana yasimbuye Mugiraneza Jean Baptiste wari kapiteni bityo Bizimana Djihad yambara igitambaro.
Nyuma y’umukino wa gatatu (3), u Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma nta nota ahubwo barimo umwenda w’ibitego bine (4). Guinea iraguma ku mwanya wa mbere n’amanota icyenda (9) mu gihe Cote d’Ivoire iza ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu kuko yatsinze Republique Centre Afrique (Cote d’Ivoire 4-0 RCA).
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Guinea XI: Ibrahima Koné- Issiaga Sylla, Ernest Seka, Ibrahima Conté, Ousmane Sidibé, Amadou Diawara, Mady Keita, Naby Keita, Ibrahima Traoré, François Kamano, José Kanté
Rwanda XI: Kimenyi Yves (GK, 18), Ombolenga Fitina 13, Imanishimwe Emmanuel 2, Nirisarike Salomon 14, Rwatubyaye Abdul 16, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy (C,7), Bizimana Djihad 4, Iranzi Jean Claude 12, Jacques Tuyisenge 9, Kagere Meddie 5 na Hakizimana Muhadjili 10
TANGA IGITECYEREZO