Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru (Amavubi) yageze mu Rwanda aho ikubutse i Addis Ababa , umujyi yatsindiyemo Walias ikipe y’igihugu ya Ethiopia ibitego 3-2. Umukino ubanza muri ibiri ya kamarampaka mu rugamba rwo gushaka itike igana muri Maroc mu mikino ya CHAN 2018.
Eric Rutanga, Hakizimana Muhadjili na Biramahire Abeddy nibo batsindiye u Rwanda mu gihe ibitego cya Ethiopia byatsinzwe na Asechalew Birma na Sanni Abubakhar.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye rwinjizwa igitego ku munota wa 18’ cya Asechalew Birma mbere y'uko Eric Rutanga Alba yishyura ku munota wa 55’ w’umukino. Ikipe ya Ethiopia bita Walias yaje kongeramo ikindi ku munota wa 65’ gitsinzwe na Sanni Abubakher.
Hakizimana Muhadjili winjiye mu kibuga asimbuye yaje kubona igitego ku munota wa 78’ mbere y'uko Biramahire Abeddy ashyiramo igitego cy’intsinzi ku munota wa 80’. Hakizimana Muhadjili watsinze igitego yagiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel naho Mico Justin yinjira asimbuye Nshuti Innocent wari wahushije ibitego byabazwe mu gice cya mbere.
Nyuma y’umukino, Antoine Hey Paul umutoza w’Amavubi yabwiye abanyamakuru ko ibyavuye mu mukino bitavuze ko Amavubi azajya muri CHAN 2018 kuko ngo hakiri iminota 90’.
“Dufite indi minota 90’ yo gukina. Nibyo tuzaba turi mu rugo mu mukino wo kwishyura ariko ibyo twakoze ni kimwe cya kabiri y’ibyo dusabwa. Turacyafite iminota 90 yo gukina ntawamenya iby’umupira w’amaguru uko bishobora kugenda”. Antoine Hey
“”Twishimiye intsinzi kuko twarangije igice cya mbere twatsinzwe 1-0, nyuma tuza kwishyura batwongeramo ikindi, urumva ko byari bikomeye kubyakira ariko abakinnyi banjye bagize umutima wo gutsinda. Dufite ikipe y’abakiri bato harimo abafite imyaka 21, 22 bityo rero gukinira muri ubu buryo binatanga ubunararibonye”. Antoine Hey
Mashami Vincent waganiriye n’abanyamakuru ku kibuga cy’indege, yavuze ko ikipe igomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Ugushyingo 2017 kugira ngo bagume mu murongo wo kwitegura umukino wo kwishyura.
Mashami kandi yavuze ko abakinnyi abashimira uburyo bagaragaje umuhate mu kibuga kandi ko yizeye ko bazagumana uwo mutima mu mukino wo kwishyura ku itariki 12 Ugushyingo 2017.
Bizimana Djihad yaboneye ikarita y’umuhondo mu mukino wabereye muri Ethiopia nyamara umukino u Rwanda ruheruka gukina na Uganda yari yahawe indi. Mu gihe CAF yabara ko iyo karita yabarwa, uyu musore yazasiba umukino w’Amavubi na Ethiopia. Gusa Mashami Vincent yavuze ko bagomba kubaza muri CAF amategeko y’umukino wa kamarampaka ku bijyanye n’amakarita bakamenya icyo gukora.
Mu ntangiriro, hahamagawe abakinnyi 24 havamo batandatu (6) basigaye mbere y'uko 18 bajya muri Ethiopia. Mashami yavuze abo batandatu (6) nabo bagomba gusubira mu mwiherero kugira ngo bakomezanya imyitozo n'abandi kuko ngo umutoza ashobora kugira abo afatamo bakazamufasha.
Umukino wo kwishyura uzakinirwa i Kigali kuwa 12 Ugushyingo 2017. Ikipe izarokoka aha izakina imikino ya nyuma ya CHAN 2017 izabera muri Maroc kuva kuwa 12 Mutarama kugeza kuwa 4 Gashyantare 2018.
Dore abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C, 1), Usengimana Faustin Vidic 15, Manzi Thierry Ramos 17, Kayumba Soter 5, Eric Rutanga Alba 20, Mukunzi Yannick Joy 6, Iradukunda Eric Radou 14, Bizimana Djihad Djidiro 4, Manishimwe Djabel 2, Biramahire Christophe Abeddy 7, Nshuti Innocent 19
Eric Rutanga (Ibumoso) na Ndayishimiye Celestin (Ibumryo)
Antoine Hey Paul umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko amahirwe u Rwanda rwabonye bagomba kuyabyaza umusaruro
Antoine Hey (ibumoso) na Higiro Thomas (iburyo) umutoza w'abanyezamu
Rwarutabura na Claude muhawenimana bari baje kwakira ikipe
Nzamwita Vincent de Gaule perezida wa FERWAFA agera i Kanombe
Manzi Thierry myugariro wa Rayon Sports n'Amavubi
Nshuti Innocent wa APR FC
Biramahire Abeddy niwe watsinze igitego cya gatatu cy'Amavubi
Iradukunda Eric Radou myugariro wavuye muri AS Kigali
Manishimwe Djabel
Mashami Vincent umutoza wungirije mu Mavubi
Abakinnyi b'Amavubi bagomba guhita basubira mu mwiherero i Nyamata
Mukunzi Yannick Joy ukina hagati muri Rayon Sports
Bizimana Djihad (ibumoso) ntabwo bazi neza niba ikarita yahawe u Rwanda rukina na Uganda i Kigali izakomeza kubarwa ikiyongerab kuyo yaherewe i Addis Ababa
Hakizimana Muhadjili (Ibumoso) na Mico Justin (iburyo) bose bakinnye basimbura
Myugariro Nyandwi Saddam asohoka mu kibuga cy'indege cya Kigali akurikiwe na Rutamu Patrick umuganga w'ikipe y'igihugu
Rutamu Patrick umuganga w'ikipe y'igihugu
Myugariro Usengimana Faustin
Usengimana Faustin (Ibumoso) myugariro wa Rayon Sports na Bizimana Djihad (iburyo) bahoranye muri APR FC
Eric Rutanga Alba
Emery Kamanzi ushinzwe ibikorwa by'Amavubi (Team Manager)
Abakinnyi b'Amavubi baruhuka
Biramahire Abeddy na Mico Justin ba Police FC
Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni w'Amavubi y'abakina imbere mu gihugu
Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali
Nzarora Marcel umunyezamu wa mbere muri Police FC
Amavubi agomba gukomeza imyitozo kuri uyu wa Kabiri
AMAFOTO: Saddam MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO