Ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Amavubi) yatangiye imyitozo yitegura ikipe y’igihugu ya Uganda mu mukino ubanza w’ijonjora rya gatatu mu rugendo rwo gushaka itike ya CHAN2018, umukino uzakinirwa i Kampala tariki 12 Kanama 2017.
Imyitozo yo mu gitondo cy’uyu wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2017, yibanze cyane mu kugarura abakinnyi mu mwuka w’ikibuga bagorora ingingo ndetse banakora imyitozo yo kugira akamenyero ku mupira bagenda bawukoresha icyo bashatse mu buryo bose bahuriyeho (Jongles Et Dribles).
Nyandwi Sadam, Biramahire Abedy, Nshimiyimana Imran, Mutsinzi Ange Jimmy na Kimenyi Yves abakinnyi bashya Antoine Hey yongeyemo bari babucyereye ku kibuga cya Kicukiro.
U Rwanda rwageze muri iki cyiciro nyuma yo gukuramo Tanzania. Umukino ubanza wabereye i Mwanza warangiye ari igitego 1-1 mbere yuko banganya 0-0 kuri sitade ya Kigali.
Dore abakinnyi 22 bari mu myitiozo:
Abanyezamu (3): Kimenyi Yves (APR FC), Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports) na Nzarora Marcel (Police FC).
Abakina inyuma (10): Nsabimana Aimable (APR FC), Imanishimwe Emmanuel (APR FC), Manzi Thierry (Rayon Sports), Muvandimwe Jean Marie Vianney (Police FC), Rucogoza Aimable Mambo(Bugesera FC), Nyandwi Sadam (Rayon Sports), Bishira Latif (AS Kigali), Kayumba Soter (AS Kigali), Mutsinzi Ange Jimmy (Rayon Sports) na Iradukunda Eric (AS Kigali).
Abakina hagati(6): Bizimana Djihad (APR FC), Nshimiyimana Imran (APR FC), Mukunzi Yannick (APR FC), Niyonzima Olivier Sefu (Rayon Sports), Savio Nshuti Dominique (AS Kigali) na Muhire Kevin (Rayon Sports)
Abataha izamu (4): Nshuti Innocent (APR FC), Mubumbyi Bernabe (AS Kigali) na Biramahire Christophe Abedy (Police FC).
Kimenyi Yves 22, Nzarora Marcel 12 na Ndayishimiye Eric Bakame 1
Antoine Hey atanga amabwiriza
Higiro Thomas aganira n'abanyezamu
Abakinnyi bishyushya
Imyitozo yaberaga ku Kicukiro
Nyandwi Sadam mu myitozo ye ya mbere mu Mavubi
Abakinnyi batsura umubano n'umupira
Nshimiyimana Imran
Yannick Mukunzi
Mutsinzi Ange Jimmy mu myitozo y'Amavubi makuru
Ikipe y'igihugu Amavubi ikora imyitozo kabiri ku munsi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO