RFL
Kigali

Amavubi yatangiye atsindwa mu rugendo rugana muri Cameron

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:12/06/2017 9:10
0


Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinzwe na Republique Centre Afrique ibitego 2-1 mu mukino ubanza mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu 2019 kizabera muri Cameron.



Ni amanota atatu u Rwanda rwabuze nyamara Abanyarwanda bayanyotewe, anabura mu minota ya nyuma abasigaye mu gihugu bari bamaze kwakira ko inota rimwe rishoboka.

Republique Centre Afrique niyo yafunguye amazamu ku munota wa 55’ w’umukino ku gitego cyatsinzwe na Junior Gournier. Iki gitego cyaje kwishyurwa na Sugira Ernest ku munota wa 90+2’ w’umukino. Gusa uko abakinnyi bari bagitekereza gahunda zo kugarira ngo batahane inota rimwe, Selif Keita yabibye umugona abavumba igitego ku munota wa 90+3’. Amahirwe y’u Rwanda yo kwegukana  amanota atatu yahise ayoyoka.

Muri uyu mukino Antoine Hey yari yakoresheje uburyo bw’imikinire bumusaba gukoresha abakinnyi batatu (3) inyuma, bane (4) hagati, umwe imbere yabo (1) na babiri imbere (2).

Mu gukora impinduka, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy yasimbuwe na Usengimana Danny ku munota wa 70’ ubwo bari bageze mu bihe byo gushaka igitego cyo kwishyura naho Savio Nshuti Dominique yinjira mu kibuga asimbuye Rusheshangoga Michel.

Abakinnyi 11 babanje mu kibuga:

RCA: Lembet (GK) ,Ngam ngam, Keita, Zimbori, Eloge Eloge, Enza Yamissi ,Anzite, Amos Youga , Gourrier Junior, Mabide, Foxi , Momi.

Rwanda: Ndayishimiye Eric Bakame (GK), Nirisarike Salome, Bayisenge Emery, Manzi Thierry , Rusheshangoga Michel, Mugiraneza Jean Baptiste Migi, Bizimana Djihadi, Imanishimwe Emmanuel, Niyonzima Haruna, Tuyisenge Jacques na Ernest Sugira






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND