RFL
Kigali

Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma, Mashami avuga ko amahirwe yo kujya muri CAN 2019 yarangiye-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/10/2018 15:45
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru (Amavubi) avuga ko nubwo u Rwanda ruraba rwakira Guinea kuri uyu wa Kabiri hashakwa itike y’igikombe cya Afurika 2019, amahirwe yarangiye ku buryo atagira uwo abyizeza.



Byari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo y’uyu wa Mbere tariki 15 Ukwakira 2018 kuri sitade ya Kigali n’ubundi ahazabera umukino kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukwakira 2018 saa cyenda n’igice (15h30’).

“Ngira ngo umuntu avuze ko dufite icyizere cyo kubona itike kwaba ari ukubeshya cyane. Igisigaye ahubwo ni uko dutangira gutegura ibiri imbere, gutegura imikino iri imbere”. Mashami

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi  aganira n'abanyamakuru

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi  aganira n'abanyamakuru

Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Mbere, biboneka ko mu bakinnyi bazakina na Guinea muri uyu mukino hazabamo impinduka ugereranyije n’abakinnye umukino ubanza. Mashami Vincent avuga ko n’ubundi ariko bimeze kuko ngo kuba u Rwanda nta tike ruzabona ari umwanya mwiza wo guha abakinnyi umwanya bagakina kugira ngo berekane icyo bashoboye.

“Ngira ngo impinduka zo zigomba kuboneka kuko hari abakinnyi benshi dufite kandi beza kandi mu by’ukuri badashobora kubonera amahirwe icyarimwe ariko biba byiza iyo ugize amahirwe nk’aya biba ngombwa ko nabo ubaha icyizere ukareba ubushobozi bwabo. Itsinda ry’abakinnyi dufite uwo twakinisha wese ni mwiza ngira ngo ku munsi w’ejo twakwitega izindi mpinduka kugira ngo dukomeze twubake”. Mashami

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi avuga ko igihe kigeze cyo gutanga amahirwe ku bakinnyi batabonye umwanya wo gukina 

Kugeza ku munsi wa kane w’imikino yo mu itsinda rya munani (H), u Rwanda nta nota na rimwe rufite kuko mu mikino itatu iheruka hatabonetsemo n’inota. Ku ikubitiro u Rwanda rwatsinze na Republique Centre Afrique ibitego 2-1 i Bangui mbere yuko Cote d’Ivoire ibatsinda ibitego 2-1. Umukino uheruka u Rwanda rwatsinzwe na Guinea ibitego 2-0 i Conakry.

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi  avuga ko abavuga ko ashaje ataribyo ahubwo ko igihe cyo gukina kigeze

Haruna Niyonzima  kapiteni w'Amavubi avuga ko abavuga ko ashaje atari byo ahubwo ko igihe cyo gukina kigeze

Niyonzima Ally afite amahirwe yo kubanza mu kibuga

Niyonzima Ally afite amahirwe yo kubanza mu kibuga

Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze

Nirisarike Salomon myugariro w'Amavubi ashobora kubanza hanze 

Bizimana Djihad ashobora kuba kapiteni ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Guinea i Kigali

Bizimana Djihad ashobora kuba kapiteni ubwo u Rwanda ruzaba rukina na Guinea i Kigali






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND