RFL
Kigali

Amavubi y’u Rwanda yatsinzwe na Afrika y’epfo U-23 mu mukino wa gicuti

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:29/07/2015 8:59
0


Mu mukino wa gicuti wahuje ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubio y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu havuyemo abo muri APR FC bari mu mikino ya Cecafa, batsinzwe umukino wa gicuti bahuriyemo n’ikipe ya Bafana Bafana ya Afrika y’epfo yabatarengeje imyaka 23, ibitego bibiri ku busa.



Ni umukino wabereye kuri stade ya kaminuza ya Johannesburg. Ku munota wa kane gusa w’igice cya mbere Keagan Dolly usanzwe akinira Mamelodi Sundowns yari yamaze kubonera ikipe ya Afrika y’epfo igitego cya mbere, naho ku munota wa 41 w’igice cya mbere, Siphiwe Khambule ukinira Highlands Park yaboneye ikipe ye igitego cya kabiri maze amakipe yombi ajya kuruhuka ari ibitego 2-0.

afrika

Ikipe ya Afrika y'epfo yabanje mu kibuga

Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu y’u Rwanda yaje yagerageje kwisubiraho, umutoza Johnny Mckinstry yakoze impinduka maze yinjizamo abakinnyi Kwizera Olivier yinjiyemo asimbura Ndayishimiye Eric, Dany Usengimana nawe yasimbuye Sugira ErnestOmbolenga Fitina yinjira asimbuye Rukundo JMV, Aman Uwilingiyimana asimburwa na Twagizimana Fabrice, naho Amini Mwizerwa asimbura Ntamahanga Titi, gusa nubwo izi mpinduka zabaye iyi kipe ntiyigeze ibasha kwishyura ibitego bibiri yari yatsinzwe mu gice cya mbere.

Muri uyu mukino habonetsemo amakarita abiri y’umutuku harimo imwe ku ikipe ya Afrika y’epfo yahawe Dumisani Zulubahawe nyuma y’amakosa yakoreye rutahizamu Jacques Tuyisenge, n’indi karita yahawe Muhire Kevin ku ruhande rw’u Rwanda byatumye amakipe yombi arangiza umukino agizwe n’abakinnyi 10 gusa.

Nyuma y’uyu mukino wa gicuti, Amavubi agiye guhita akomeza imyiteguro aho agomba kujya gukorera umwiherero mu gihugu cya Ecosse kuva tariki 02 Kanama 2015, mbere y’uko izaba yakira Ghana mu ntangirirro za Nzeli mu mukino wa kabiri mu itsinda rya 8 wo gushakisha itike y’igikombe cya Afrika kizabera muri Gabon mu 2017, ndetse banitegura Libya mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cy’isi kizabera mu Burusiya mu 2018.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND