RFL
Kigali

AMAVUBI: Umunsi wa mbere w’imyitozo wari injyana muntu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/05/2017 15:17
0

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Gicurasi 2017 nibwo Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi n’abamwungirije bakoresheje imyitozo ya mbere hasuzumwa uko abakinnyi bahagaze mu bijyanye n’ingufu (Conditions Physique). Imyitozo yagoye bamwe mu bakinnyi.

Ni imyitozo yari igabanyijemo ibice bine (4), bakoze mu matsinda y’abakinnyi batagombaga kurenga 12 kuko ikipe yari irimo abakinnyi bacye yabaga igizwe n’abakinnyi 11. Itsinda ryakoraga ryagera ku gace ka nyuma, abandi nabo bagatangira agace ka mbere.

Dore ibice bine (4) byari bigize iyi myitozo:

1.Kwishyushya

Uko itsinda ryageraga muri sitade Amahoro, batangiraga bishyushya bayobowe na Mashami Vincent umutoza wungirije. Yabashyushyaga mu gihe kitari munsi y’iminota icumi (10’) kuko yabarekuraga ubona ko babize ibyuya ku rwego rugaragara.

2.Kugeragezwa umuvuduko mu kwiruka (Sprint)

Nyuma yo kurangiza kwishyushya, abakinnyi bafataga akanya bakaruhuka bakananywa amazi. Nyuma yo kuruhukaho gato bahitaga binjira mu gice cyo kwiruka bakareba abafite umuvuduko uri hejuru bityo bikazafasha umutoza kumenya icyo buri mukinnyi asabwa kugira ngo azatange umusaruro.

Abakinnyi bacaga muri iki kizamini inshuro eshatu hakarebwa impuzandengo y’umuvuduko (Speed-rate) yagize kugira ngo barebe koko niba ibipimo yagize bihagije.

3.Kuruhuka no gukora umwitozo wo kuruhuka (Relax)

Nyuma yo kuva mu gace ko kwiruka ku muvuduko, abakinnyi bahitaga basanga Mashami Vincent akabakoresha imyitozo yo kongera kugaruka mu mwuka mwiza abagabanyiriza umunaniro mbere yuko binjira mu gace ka nyuma.

4.Kwiruka ku muvuduko muto mu gihe kirekire (Andulance)

Ni icyiciro cy’imyitozo cyagoye abakinnyi ku buryo umuntu warebaga iyi myitozo yahise abona ko ari ubwa mbere abakinnyi babikoze.

Abakinnyi bakoraga umurongo bakajya biruka bava ku murongo umwe bajya ku wundi, ibintu bakoraga mu minota 15’. Aha, bakurikiraga amajwi ari mu ndangururamajwi aho aya majwi yabibutsaga inshuro bamaze gukora n’ibyo bagomba gukora.

Muri iki cyiciro niho abakinnyi birukaga ukabona umwuka urashize bamwe bakitura hasi abandi bavamo batarangije cyangwa ukabona umukinnyi biranze yiyicariye hasi.

Abakinnyi babashije gukora igihe kinini kurusha abandi barimo: Savio Nshuti Dominique na Niyonzima Olivier Sefu ba Rayon Sports ndetse na Nsabimana Aimable wa APR FC. Ku rundi ruhande, abakinnyi bananiwe hakiri kare muri aka gace ka nyuma harimo: Habimana Yussuf wa Mukura Victory Sport ndetse na Munezero Fiston wa Rayon Sports

Itsinda ry'abakinnyi ryageraga ku kibuga bakabanza kuganirizwa uko gahunda ziri bukurikirane

Itsinda ry'abakinnyi ryageraga ku kibuga bakabanza kuganirizwa uko gahunda ziri bukurikirane

Amavubi

Kayumba Soter (10) na Mubumbyi Bernabe (9) ba As Kigali mu myitozo y'Amavubi

Abakinnyi bananura ingingo

Abakinnyi bananura ingingo

Amavubi

Usengimana Danny wa Police FC yirambura

Usengimana Danny wa Police FC yirambura

Bizimana Djihad ukina hagati muri APR FC yirambura

Bizimana Djihad ukina hagati muri APR FC yirambura

Danny Usengimana asimbuka agana mu kirere

Danny Usengimana asimbuka agana mu kirere

Sibomana Patrick wa APR FC mu myitozo y'ikipe y'igihugu

Sibomana Patrick wa APR FC mu myitozo y'ikipe y'igihugu

Mashami Vincent  atanga amabwiriza mu myitozo

 Mashami Vincent  atanga amabwiriza mu myitozo

Abakinnyi bafata akaruhuko

Abakinnyi bafata akaruhuko mbere yo kujya mu kandi gace

Habimana Yussuf wa Mukura Victory Sport avuduka

Habimana Yussuf wa Mukura Victory Sport avuduka

Usengimana Danny -Police FC avuduka

Usengimana Danny -Police FC avuduka 

Munezero Fiston wa Rayon Sports ava hasi

Munezero Fiston wa Rayon Sports ava hasi 

Kayumba  Soter myugariro wa AS Kigali anyaruka

Kayumba Soter myugariro wa AS Kigali anyaruka

Nsabimana Aimable myugariro wa APR FC yereka Antoine Hey uko banyuraho

Nsabimana Aimable myugariro wa APR FC yereka Antoine Hey uko banyuraho

Muvandimwe JMV myugariro wa Police FC arambika inda ku muyaga

Muvandimwe JMV myugariro wa Police FC arambika inda ku muyaga

Mubumbyi Bernabe  rutahizamu wa AS Kigali atembera aruhuka

Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa AS Kigali atembera aruhuka

Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze nawe yahamagawe mu Mavubi bwa mbere

Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze nawe yahamagawe mu Mavubi bwa mbere 

Muvandimwe JMV waherukaga mu ikipe y'igihugu y'ingimbi ubu ari mu ikipe nkuru

Muvandimwe JMV waherukaga mu ikipe y'igihugu y'ingimbi ubu ari mu ikipe nkuru

Mpozembizi Mohammed umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w'imikino

Mpozembizi Mohammed umwe mu bakinnyi bigaragaje muri uyu mwaka w'imikino

Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC y'i Rusizi nawe yari yahageze

Mbogo Ali myugariro wa Espoir FC y'i Rusizi nawe yari yahageze

Mbogo Ali niwe mukinnyi rukumbi wa Espoir FC wahamagawe

Mbogo Ali niwe mukinnyi rukumbi wa Espoir FC wahamagawe

Bishira Latif wa AS Kigali imbere akurikiwe na Hakizimana Francois wa FC Musanze

Bishira Latif wa AS Kigali imbere akurikiwe na Hakizimana Francois wa FC Musanze

Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga

Nshimiyimana Imran ukina hagati mu kibuga

Mugisha Gilbert wa Pepinieres FC nawe yari mu igeragezwa

Mugisha Gilbert wa Pepinieres FC nawe yari mu igeragezwa

Mukunzi Yannick wa APR FC aruhuka nyuma yuko yari amaze kurangiza ibyo yasabwaga

Mukunzi Yannick wa APR FC aruhuka nyuma yuko yari amaze kurangiza ibyo yasabwaga

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari muri sitade areba uko abakinnyi be bahagaze

Jimmy Mulisa umutoza mukuru wa APR FC yari muri sitade areba uko abakinnyi be bahagaze

Rusheshangoga Michel nyuma y'imyitozo

Rusheshangoga Michel nyuma y'imyitozo

Eric Nshimiyimana  utoza AS Kigali nawe yari kuri sitade Amahoro areba uko abahungu be bahamagawe bitwara

Eric Nshimiyimana  utoza AS Kigali nawe yari kuri sitade Amahoro areba uko abahungu be bahamagawe bitwara

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Eric Ngendahimana wa Police FC imbere ya Muhadjili Hakizimana wa APR FC

Eric Ngendahimana wa Police FC imbere ya Muhadjili Hakizimana wa APR FC

Savio Nshuti Dominique umwe mu bakinnyi bagerageje kwitwara neza

Savio Nshuti Dominique umwe mu bakinnyi bagerageje kwitwara neza

Habimana Yussuf wa Mukura VS umwe mu bakinnyi babiri b'iyi kipe bahamagawe

Habimana Yussuf wa Mukura VS umwe mu bakinnyi babiri b'iyi kipe bahamagawe

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi

Usengimana Faustin wa APR FC afunga neza inkweto

Usengimana Faustin wa APR FC afunga neza inkweto

Niyonzima Ally kapiteni wa Mukura VS

Niyonzima Ally kapiteni wa Mukura VS

AMAFOTO: Saddam MIHIGO

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND