Ikipe y’ igihugu y’ abatarengeje imyaka 23 y’ amavuko yakoreye imyitozo kuri sitade ya Kigali yo kwitegura umukino bafitanye n’ ikipe y’ igihugu cy’ u Burundi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 20 Ukuboza 2014, umukino uzabera kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo
Abakinnyi bose bakoze imyitozo kandi bameze neza usibye Nshutimanagara Ismael bakunze kwita Kodo utabashije gukora imyitozo hamwe n’ undi mukinnyi umwe gusa wagaragazaga ko arwaye n’ ubwo yari yaje kwifatanya na bagenzi be ku myitozo
Alype Majyambere wa Rayon Sports nawe yakoze imyitozo
Migi uri kumwe na Mico nawe yakoze imyitozo n' abandi gusa Kodo ntiyakoze imyitozo
Abazamu bahamagawe bose bakoze imyitozo kandi baratanga ikizere cyo kuzitwara neza kuri uyu mukino
Ubu ikipe y’ igihugu y’abatarengeje imyaka 23 ikaba icumbikiwe kuri hoteli ya Kigali View Hotel iherereye i Nyamirambo aho kuba kuri Hotel La Palisse Nyandungu nk’ uko byari biteganijwe mbere kubera inama y’ umushyikirano
U Burundi buzakina n’ u Rwanda bwabashije gutsinda ikipe ya Tanzaniya nayo y’ abatarengeje imayaka 23 y’ amavuko, ibitego 2-1, mu mukino wa gicuti wabereye i Dar Es Salaam
U Burundi bwatsinze Tanzaniya mu mukino wa gicuti baheruka guhuriramo
Kuri uwo mukino abarundi bakaba bari babanje mu kibuga Mbonihankuye Innocent Madede wa LLB mu izamu, David Shakuru (Vitalo), Issa Hakizimana (LLB), Niyonkuru Nassor (Athletico), Kiza Fataki (LLB), Christophe Lucio (Cibuto), Emmanuel Manu (LLB), Abbas Nshimirimana (Buja City), Fabrice Messi (LLB), Laudit Mavugo (Vitalo), Fiston Abdul Razak (Sofapaka)
Abasimbura bari Kandolo Amissi (Athletico), Uwayezu Nice (Messager Buja), Omar (Muzinga), Rashid Léon (LLB), Akimana Tresor (Athletico), Mubango Tresor (Athletico), Nahimana Shassir (Vital'o)
Tubibutsa ko abakinnyi bahamagawe ari aba bakurikira:
Abazamu: Marcel Nzarora (Police), Steven Ntalibi (Police) na Olivier Kwizera (APR) Abakina inyuma: Michel Rusheshangoga (APR), Eric Rutanga (APR), Emery Bayisenge (APR), Ismael Nshutiyamagara (APR), Fitina Ombelenga (Kiyovu), Alipe Majyambere (Rayon), Soter Kayumba (AS Kigali) na Janvier Mutijima (AS Kigali)
Abakina hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR), Rashid Kalisa (Police), Robert Ndatimana (Rayon), Kevin Muhire (Isonga), Patrick Sibomana (APR),Savio Nshuti Dominque (Isonga), Alphonse Zagabe (Mukura), Jean Marie Muvandimwe (Gicumbi) na Justin Mico (AS Kigali)
Abakina imbere : Bertrand Iradukunda (APR), Erneste Sugira (AS Kigali), Danny Usengimana (Isonga), Innocent Ndizeye (Amagaju) na Bienvenu Mugenzi (Marines)
Eric Rutanga wa APR FC uri no kwigaragaza muri iyi minsi nawe yarahamagawe
Alphonse M.PENDA
TANGA IGITECYEREZO