Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Mata 2018 ni bwo ikipe y’igihugu Amavubi (U-20) yatsinze AS Kigali ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti waberaga kuri sitade ya Kigali. Byiringiro Lague ni we watsinze ibi bitego mu gihe icya AS Kigali cyatsinzwe na Ngama Emmanuel.
Amavubi U20 ni yo yatangiye bareba mu izamu ku munota wa 22’ ku gitego cya Byiringiro Lague wanaje kongeramo ikindi ku munota wa 35’ w’umukino. Ngama Emmanuel ni we wishyuriye AS Kigali igitego kimwe ku munota wa 49’ w’umukino.
Mashami Vincent umutoza mukuru w’iyi kipe yari yafashe abakinnyi yabanje mu kibuga ubwo yanganyaga na Kenya igitego 1-1, ayibanza mu kibuga ndetse imuha umusaruro ufatika ubwo babonaga ibitego bibiri mu gice cya mbere.
Byiringiro Lague ni we wafashije Amavubi U-20 gutsinda
Ni abakinnyi ubona batangiye kugira ikintu gikomeye cyo kumenyerana kuko ubona bakinira hamwe kuko iyo batakaje cyangwa bashaka umupira ubona babikora nk’ikipe. Gusa muri uyu mukino, ikinyuranyo cyabaye Byiringiro Lague rutahizamu wa APR FC wagoye cyane abugarira ba AS Kigali.
Mashami yabanjemo; Fiacre Ntwari GK), Prince Buregeya ©, Placide Aime Uwineza, Govin Marc Nshimiyimana, Christian Ishimwe, Saleh Nyirinkindi, Janvier Bonane, Saleh Ishimwe, Protais Sindambiwe, Rague Byikingiro, Bogarde Cyitegetse.
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali yari yakoze ku basore be nta n’umwe ubura kugira ngo abe abatyaza kuko mu mpera z’iki Cyumweru bafitanye urubanza na Miroplast FC.
AS Kigali yabanjemo; Hategekimana Bonheur (GK), Kayumba Soter ©, Mbaraga Jimmy, Ndayisenga Fuad, Mutijima Janvier, Ndahinduka Michel, Benedata Janvier, Bishira Latif, Niyonzima Ally, Ngama Emmanuel na Ntamuhanga Thumaine.
Abatoza bombi bagiye bakora impinduka zitandukanye ariko ku ruhande rw’Amavubi baje kugira ikibazo ubwo Byiringiro Lague yagiraga ikibazo ku kirenge akava mu kibuga. Mashami yavuze ko bidakanganye ko bagomba kumwitaho bishoboka agakira vuba.
Nyuma y’umukino, Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene umuyobozi mukuru wa FERWAFA yaganiriye n’abakinnyi ababwira ko umusaruro utari mubi bakuye muri Kenya bagomba kuwushingiraho bakaba bakomeza gushaka uko bakongeraho ibindi. Rtd.Brig.Gen.Sekamana yagize ati:
Mwakoze ibintu bitakanga icyizere mu mukino ubanza ubwo mwakinaga na Kenya. Mu mukino utaha rero ubura iminsi micye, ndabasaba ko mwabanza mukiyibagiza ibindi byose bibaho mugashyira imbaraga ku mukino wo kuwa Gatandatu. Ibindi mubireke, abatoza mubarekere ibyabo, abayobozi muturekere ibyacu mwite cyane ku mukino.
Rtd.Brig.Gen.Sekamana Jean Damascene uyobora FERWAFA aganira n'abakinnyi
Rtd.Brig.Gen.Sekamana yakomeje ababwira ko bagomba kumenya ko ari akazi k’igihugu bariho atari gahunda yo kwishimisha. Ikindi yababwiye ko bagomba gukora ibishoboka kuko ari bo zingiro rizashingirwaho hakorwa ikintu gikomeye kuri ejo habo mu mupira w’amaguru. Rtd.Brig.Gen.Sekamana yagize ati:
Mugomba gukina mufite intego, ni akazi k’igihugu muriho kandi bisaba kwitanga kugira ngo uheshe ishema igihugu. Ibitureba nk’ubuyobozi nuko dufite gahunda ndende izaba ishingiye kuri mwe ariko byose bizaterwa nuko muzitwara ku mukino wo Kuwa Gatandatu. Bityo rero mwigirire icyizere muzakine umukino wubatse neza kandi twese turabatekereza.
U Rwanda rwacyuye inota rimwe, mbere y’umukino wo kwishyura uzakinwa tariki ya 21 Mata 2018, hakamenyekana ikipe izahura na Zambia mu ijonjora rya nyuma rizatanga ikipe izabona itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizabera muri Niger mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2019.
Abasimbura b'Amavubi U20
11 b'Amavubi U-20 babanje mu kibuga
Buregeya Prince Aldo myugariro wa APR FC ni we kapiteni
Abakapiteni batombola ibibuga
Mashami Vincent umutoza mukuru w'Amavubi y'abatarengeje imyaka 20
Ndarusanze Jean Claude ashaka uko yacenga Nshimiyimana Marc Govin ukina inyuma iburyo neza cyane
Mashami Vincent (Ibumoso) na Rwasamanzi Yves (Iburyo) abatoza ba U20
Niyonzima Ally yakinnye uyu mukino nyuma yo kuva mu bihano
Ishimwe Christian yugarira
Ishimwe Saleh yihambira kuri Ngama Emmanuel
Buregeya Prince Aldo (14) akata umupira imbere ya Ndayisenga Fuad
Abakinnyi ba AS Kigali FC bagiye gusimbura
Abasifuzi n'abakapiteni
Ndayisenga Fuad azamukana umupira
Myugariro Mutijima Janvier wa AS Kigali
Nshimiyimana Marc Govin ahungisha umupira
Mashami Vincent (ibumoso) umutoza mukuru, Mugabo Alex (hagati/Atoza abanyezamu) na Rwasamanzi Yves (iburyo) umutoza wungirije
Abakinnyi baruhuka nyuma y'umukino
Mashami Vincent aha amabwiriza Saleh Nyirinkindi mbere yo kujya mu kibuga
Nyirinkindi Saleh acenga Nsabimana Eric Zidane
Byiringiro Lague yagize ikibazo ku kirenge
Mashami Vincent yabwiye abanyamakuru ko hakiri akazi
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO