RFL
Kigali

AMAVUBI U-20:Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gutangira kwitegura Kenya

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/03/2018 15:48
0


Mashami Vincent umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 20, yahamagaye abakinnyi 30 bagomba gutangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 bitegura imikino ibiri bafitanye na Kenya muri Mata 2018.



Ni mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi cya 2019 kizabera muri Niger. U Rwanda (U-20), bagomba kuzahura na Kenya mu mukino ubanza uzabera ku kibuga cya Kenyatta Stadium kiri i Machakos kuwa 1 Mata 2018. Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali kuri sitade ya Kigali iri i Nyamirambo kuwa 21 Mata 2018.

Mu bakinnyi 30 bahamagawe harimo abasanzwe bazwi mu cyiciro cya mbere banabanza mu kibuga mu makipe yabo nka; Songayingabo Shaffy (APR FC), Buregeya Prince Aldo (APR FC), Ishimwe Christian (FC Marines) na Uwineza Aime Placide (Kiyovu Sport).

Iyi kipe izaba itozwa na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru uzaba yungirijwe na Rwasamanzi Yves naho Mugabo Alexis abe umutoza w’abanyezamu. Nuhu Assouman ni umuganga w’ikipe, Nizeyimana Felix akaba umukozi uzaba ashinzwe ibikorwa by’ikipe (Team Manager) mu gihe Tuyisenge Eric bita Cantona azaba ashinzwe ibikoresho by’ikipe (Kit Manager).

Mashami Vincent niwe mutoza mukuru

Mashami Vincent niwe mutoza mukuru w'Amavubi U20

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu

Gahunda y'uko ikipe igiye gutangira imyiteguro ni uko, guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Werurwe 2018 bagomba gutangira imyitozo saa tatu n’igice kuri sitade Amahoro (09h30’) mbere y'uko bakora imyitozo ya kabiri saa cyenda n’igice (15h30’). Ikipe izakomeza gukora imyitozo kugeza kuwa 30 Werurwe 2018 mbere yo gufata indege bagana muri Kenya. Ikipe iraba icumbitse muri Hoteli ya HilTop i Remera.

Mashami Vincent (Ibumoso) an Rwasamanzi Yves (Iburyo) nibo bagomba kureba uko bakora amateka

Mashami Vincent (Ibumoso) an Rwasamanzi Yves (Iburyo) nibo bagomba kureba uko bakora amateka

Dore abakinnyi 30 bahamagawe:

Abanyezamu: Cyuzuzo Gael (Unity FC), Ntwali Fiacre (Intare FC) na Iratugenera Edouard (Mukura VS).

Abugarira: Songayingabo Shaffy (APR FC), Buregeya Prince Aldo (APR FC), Ndayishimiye Thierry (FC Marines), Ishimwe Christian (FC Marines), Uwineza Aime Placide (SC Kiyovu), Habineza Olivier (Rayon Sports), Ndabarasa Tresor (Unity SC), Nkubana Marc(Unity SC), Nshimiyimana Govin (Intare FC), Hakizimana Felicien (Intare FC) na Niyigena Clement (Intare FC).

Abakina hagati: Nyirinkindi Saleh (APR FC), Bonane Janvier (SC Kiyovu), Cyitegetse Bogarde (Bugesera FC), Tumusime Alitijan (Rayon Sports), Muhozi Fred (AS Kigali FC), Ishimwe Saleh (Unity SC), Byukusenge Jacob (Intare FC), Nyandwi Charles (Intare FC), Uwimana Emmanuel (Intare FC) na Nduwayezu Jean Paul (FC Musanze).

Abataha izamu: Byiringiro Lague (APR FC), Mugisha Patrick (FC Marines), Sindambiwe Protais (Intare FC), Nshimyuremyi Gilbert (Intare FC), Tumusime Aloysias (Intare FC) na Ndayisenga  Emmanuel Fleury (Mukura VS).

Nizeyimana Alexis (Ibumoso/Team Manager) na Tuyisenge Eric bita Cantona (Iburyo/Kit Manager)

Nizeyimana Alexis (Ibumoso/Team Manager) na Tuyisenge Eric bita Cantona (Iburyo/Kit Manager)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND