RFL
Kigali

AMAVUBI U-17: Ikipe y’igihugu ikomeje imyitozo mbere yo kugana muri Tanzania-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/07/2018 17:47
0


Rwasamanzi Yves nk’umutoza mukuru, Gatera Moussa umutoza wungirije na Mugabo Alex umutoza w’abanyezamu bakomeje gutyaza abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 17 bazitabira imikino y’ijonjora rishaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 muri Tanzania.



Muri rusange hahamagawe abakinnyi 32 ari nabo bakomeje gucumbika muri Hil Top Hotel i Remera kuzageza ubwo bazaba bahaguruka mu Rwanda bagana muri Tanzania ahazabera amajonjora yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika ku bihugu byo mu karere ka CECAFA.

Muri iyi mikino, u Rwanda ruzatangira rucakirana na Sudan tariki ya 11 Kanama 2018 mbere yo guhura n’u Burundi kuwa 13 Kanama 2018. U Rwanda ruzongera kugaruka mu kibuga Kuwa 16 Kanama 2018 ubwo ruzaba rukina na Somalia mu gihe ruzakina umukino wa nyuma tariki ya 21 Kanama 2018 aho ruzaba rukina na Tanzania izaba yanakiriye aya marushanwa.

Ikipe izahiga izindi muri aka gace k’Afurika yo hagati n’uburasirazuba , nyuma y’uko buri yose ihuye n’indi niyo izahita ibona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu yiyongere ku bindi bihugu bitandatu (6) bizaba byitwaye neza mu tundi duce twa Afurika nk’uko CAF iba yaragiye ibigabanya (Zones).

Amavubi  U17

Amavubi  U17

Rwasamanzi Yves umutoza wa FC Marines

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Rwasamanzi Yves umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu y'abatarengeje imyaka 17

Izi kandi ziziyongera ku bihugu bitandatu (6) bizaba byarakiriye iyi mikino y’uduce dutandukanye (zones) hazaniyongereho Mali ifite iki gikombe giheruka n’indi izayiherekeza.

Imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika cy’Abatarengeje imyaka 17 izaba tariki ya 12 kugeza ku ya 26 Gicurasi 2019 n’ubundi muri Tanzania.

Ibihugu umunani bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika mu gihe bine bya mbere muri ibyo bizabona itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi cya 2019 kizabera muri Peru.

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Mugabo Alexis umutoza w'abanyezamu b'Amavubi U-17

Gatera Moussa umutoza wungirije mu Mavubi U17

Gatera Moussa umutoza wungirije mu Mavubi U17

Abakinnyi 32 bahamagawe:

Abanyezamu: Yves Musoni, Robben Kaneza, Alexis Hategikimana and Adolphe Hakizimana.

Abugarira: Felicien Niyomukiza, Samuel Kalisa, Jean de Dieu Kwizera, Zaibu Ishimwe, Innocent Mariza, Fidele Kaneza, Avit Nkundimana na Rodrigue Ishimwe.

Abakina hagati: Lodrigue Isingizwe, Gilbert Byiringiro, Charles Nshimiyimana, Olivier Bayingana, Annicet Ishimwe, Hesbon Rutonesha, Patrick Dusingize Turiho, Emmanuel Niyitanga, Jean Renne Ishimwe, Kevin Mico Ndori, Jean Claude Issa Habumugisha, Claver Kazungu, Pacifique Tuyisenge, Steven Niwenshuti na Bosco Nizeyimana.

Abataha izamu: Cedrick Nshutiyase, Olivier Sibomana, Cedrick Iradukunda Kabanda, Olivier Munezero na  Moses Rukundo.

fkhegrgyugugu4gu4rukg

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2018

Imyitozo yo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nyakanga 2018

Ni imyitozo yari yiganjemo kongerera abana umuvuduko, gucebga bihuta no gutera mu izamu

Amavubi  U17

Ni imyitozo yari yiganjemo kongerera abana umuvuduko, gucenga bihuta no gutera mu izamu

Imikino yo mu itsinda A Rwanda ruherereyemo:

Tarki ya 11 Kanama 2018

-Rwanda vs Sudan

-Tanzania vs Burundi

Tariki ya 13 Kanama 2018

-Sudan vs Somalia

-Burundi vs Rwanda

Tariki ya 16 Kanama 2018

 -Somalia vs Rwanda

-Sudan vs Tanzania

Tariki ya 18 Kanama 2018

-Burundi vs Sudan

-Tanzania vs Somalia

Tariki ya 21 Kanama 2018

-Somalia vs Burundi

-Rwanda vs Tanzania

Amavubi  U17

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudan kuwa 11 Kanama 2018

U Rwanda ruzatangira rukina na Sudan kuwa 11 Kanama 2018

Imyitozo irakomeza kugeza igihe ikipe izagira muri Tanzania

Imyitozo irakomeza kugeza igihe ikipe izagira muri Tanzania

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND