RFL
Kigali

AMAVUBI: Umutoza HEY yahamagaye abakinnyi 41 barimo 2 ba Pepinieres FC iri ku mwanya wa nyuma

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/04/2017 18:00
3


Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yahamagaye abakinnyi 41 bakina imbere mu gihugu bazitabazwa mu gikorwa cyo gutangira gukora imyitozo yo kubazamurira urwego ndetse no kubapima ngo harebwe uko ubuzima bwabo buhagaze. Muri abo bakinnyi, Pepinieres FC ifitemo abakinnyi babiri.



Mu bakinnyi 41 Antoine Hey yifuje ko batangira gutegurwa harimo 11 ba APR FC inafite igikombe cya shampiyona 2015-2016, babiri ba Pepinieres FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Rayon Sports ifite amahirwe yo gutwara igikombe ifitemo abakinnyi barindwi (7) batarimo Mutsinzi Ange Jimmy na Irambona Eric Gisa. Police FC ifitemo abakinnyi batandatu (6) batarimo Nizeyimana Mirafa na Imurora Japhet, Habimana Hussein cyo kimwe na Mushimiyimana Mohammed. Mbogo Ally niwe mukinnyi rukumbi Espoir FC ifitemo naho Kiyovu Sport nta mukinnyi n'umwe ifite mu bakinnyi 41 bahamagawe.

Mu bakinnyi ba Pepinieres FC harimo; Mugisha Gilbert uheruka gustinda APR FC igitego n’umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu.

Dore abakinnyi bahamagawe:

APR FC (11):

1.Rusheshangoga Michel

2.Imanishimwe Emmanuel

3.Rugwiro Herve

4.Usengimana Faustin

5.Nsabimana Aimable

6.Mukunzi Yannick

7.Hakizimana Muhadjili

8.Bizimana Djihad

9.Nkizingabo Fiston

10.Sibomana Patrick

11.Nshimiyimana Imran

Rayon Sports (7)

1.Manzi Thierry

2.Savio Nshuti Dominique

3.Niyonzima Olivier Sefu

4.Munezero Fiston

5.Manishimwe Djabel

6.Muhire Kevin

7.Ndayishimiye Eric Bakame

Police FC (6)

1.Mpozembizi Mohammed

2.Eric Ngendahimana

3.Mico Justin

4.Muvandimwe JMV

5.Usengimana Danny

6.Nzarora Marcel

Mukura Victory Sport (2)

1.Niyonzima Ally

2.Habimana Yussuf

FC Musanze (2)

1.Niyonkuru Ramadhan

2.Hakizimana Francois

Bugesera FC (4)

1.Rucogoza Djihad

2.Iradukunda Bertrand

3.Nzabanita David

4.Kwizera Olivier

AS Kigali (6)

1.Ndahinduka Michel

2.Kayumba Soter

3.Bishira Latif

4.Murengezi Rodrigue

5.Mubumbyi Bernabe

6.Iradukunda Eric

Pepinieres FC (2)

1.Mugisha Gilbert

2.Nsabimana Jean de Dieu

Espoir FC (1)

1.Mbogo Ally

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi

Mashami Vincent umutoza wungirije w'Amavubi

 Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

Higiro Thomas umutoza w'abazamu mu ikipe y'iguhugu Amavubi

 Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi

Rutamu Patrick umuganga w'Amavubi

 

Gahunda ziri imbere ku ikipe y’igihugu Amavubi:

Kuri uyu wa Mbere tariki 24 Mata 2017 nibwo itsinda ry’abagize ubuyobozi bw’ikipe y’igihugu Amavubi (Staff Technique) bagejeje ku banyamakuru gahunda zose ikipe y’igihugu ifite mu myiteguro y’amarushanwa atatu akomeye ari imbere. Inama yari ikuriwe na Antoine Hey umutoza mukuru w’Amavubi.

Icya mbere cyakozwe ni uguhamagara abakinnyi 41 bagomba kuzakora ibizamini by’ubuzima ndetse no gukoreshwa imyitozo ibazamurira urwego mbere yuko batoranwamo 23 bazakina umukino u Rwanda rufite na Republique Centre Afrique kuwa 10-11 Kamena 2017.

Abakinnyi bahamagawe baziyongeraho barindwi bakina hanze mbere yuko batoranya ikipe izakina na Republique Centre Afrique. Nyuma yo gukina na Republique Centre Afrique mu mukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika 2019 kizabera muri Cameroun, Antoine Hey yavuze ko abakinnyi bakina hanze bazahita basubira mu makipe yabo agasigarana abakina imbere mu gihugu bagakomeza kwitegura imikino ya CHAN 2018 izabera muri Kenya.

Amarushanwa atatu umutoza Antoine Hey afite imbere avuga ko yiteguyeb harimo:

1.Imikino yo gushaka itike y’igikombe  cya Afurika cy’ibihugu cya 2019 kizabera muri Camroun  (Africa Cup of Nations Qualifiers).

2. Imikino yo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu hakoreshwa abakinnyi bakina imbere mu bihugu byayo kizabera muri Kenya (CHAN2018 Qualifiers).

3.Imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino Olempike 2020, imikino izatangira mu 2018.

Kuwa 3 Gicurasi 2017 nibwo abakinnyi 41 bahamagawe bazajya mu mwiherero kuri Hoteli La palice Nyandungu kugira ngo kuwa 4 Gicurasi 2017 bazatangire ibizamini by’ubuzima.

Nyuma hazahamagarwa abakinnyi bakina hanze y’u Rwanda habonerweho gutoranya abakinnyi 23 bazatangira kwitegura Republique Centre Afrique kuko umwiherero nyirizina uzatangira kuwa 29 Gicurasi 2017 hanakinwe umukino wa gishui mbere y’iminsi umunani (8).

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 6 years ago
    Ubu aba bakwitsindira iyihe kipe koko
  • Ignace Mutabazi6 years ago
    mwiriweho ko muri ababakinyi danny ntawurimo byagenze gute?.
  • Rayon6 years ago
    @Ignace! Danny arimo ahubwo ndikwibaza nk'ubu Faustin arajya he?





Inyarwanda BACKGROUND