RFL
Kigali

Higiro Thomas avuga ko Emery Mvuyekure agifite umuziro wo guhamagarwa mu Mavubi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/04/2017 14:08
0


Kuwa Mbere tariki 24 Mata 2017 ubwo abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bahamagaraga abakinnyi 41 bagomba kwitabira igeragezwa n’isuzuma ry’ubuzima, aba batoza bagize umwanya wo gusubiza ibibazo by’abanyamakuru aho Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu yavuze ko Emery Mvuyekure atahamagawe kuko agifite imiziro.



Higiro Thomas umutoza w’abanyezamu b’ikipe y’igihugu Amavubi abajijwe n’abanyamakuru impamvu yahamagara abanyezamu barimo na Nsabimana Gilbert wa Pepinieres FC agasiga Mvuyekure Emery umwe mu banyezamu basanzwe bakomeye mu gihugu, uyu mugabo yavuze ko atahamagara umuntu mu gihe na Mugisha Ibrahim yasimbuye atamuhamagaraga bitewe n’ibibazo afitanye na FERWAFA.

“Njye naje nsanga na Mugisha atamuhamagara. Sinzi ukuntu nari kumuhamagara nzi ko hari ibyo atarumvikanaho na federation, ubwo nibikemuka azahamagarwa”. Higiro Thomas.

Muri Kanama 2015 ubwo ikipe y’igihugu Amavubi yateguraga umukino yatsinzemo Mozambique igitego 1-0, bahamagaye abakinnyi 23 bagombaga kurira indege bagana i Maputo, Emery Mvuyekure wari ukiri muri Police FC yibuze ku rutonde akubita icupa ry’amazi hasi.

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda mu bushishozi bwabo baje gusanga ari imyitwarire mibi imuhagarika mu bikorwa by’ikipe y’igihugu kugeza igihe azafata umwanya akandika ibaruwa asaba imbabazi.

Emery Mvuyekure yakunze kuvuga ko kuba yarabajije impamvu batamuhamagaye yaritwaye neza mu myitozo ndetse bakanahamagara abakinnyi yarushaga banafite imvune byari kuba ikosa kuko ngo nyuma yasobanuje abatoza bakamubwira impamvu kandi ko yayakiriye neza.

Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko Emery Mvuyekure ari umukinnyi mwiza ariko bigendanye n’amakosa yakoze agomba kuzandika ibaruwa asaba imbabazi akabona kugaruka mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Mvuyekure we avuga ko atasaba imbabazi kuko atazi ikosa yakoze ahubwo ko azashaka uko yabonana na Nzamwita Vincent de Gaule akamusobanurira ikosa yakoze akabona kwandika asaba imbabazi.

Dore abanyezamu abne bahamagaye:

1.Ndayishimiye Eric Bakame (Rayon Sports)

2.Kwizera Olivier (Bugesera FC)

3.Nsabimana Jean de Dieu (Pepinieres FC)

4.Nzarora Marcel (Police FC)

Emery Mvuyekure umunyezamu APR FC yaguze muri Police FC

Emery Mvuyekure umunyezamu APR FC yaguze muri Police FC

Emery Mvuyekure (1) na mugenzi we Ntaribi Steven nta n'umwe wahamagawe

Emery Mvuyekure (1) na mugenzi we Ntaribi Steven nta n'umwe wahamagawe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND