Kuri gahunda ya Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 abakinnyi 41 batangajwe kuwa 24 Mata 2017 bagomba kugera mu mwiherero kuri La Palice Hotel Nyandungu.
Nk’uko yabitangarije abanyamakuru Antoine Hey yavuze ko mu gihe abakinnyi bazaba bamaze kugera kuri Hoteli bazabyuka kuwa Kane mu gitondo tariki ya 4 Gicurasi 2017 bakajyanwa kuri sitade Amahoro aho bazatangira gukora imyitozo yo kwiruka kuva saa tatu na 45’ (09h45’) mbere yuko ibindi bizamini byisumbuye bikorwa.
Nk’uko kandi Bonny Mugabe ushinzwe itangazamakuru mu ikipe y’igihugu yabibwiye abanyamakuru, ni uko mu gihe abakinnyi bazaba bishyushya aribwo abanyamakuru bemerewe kuzaba bari muri sitade mu minota 15 nyuma bagasohoka hagakomeza izindi gahunda.
Antoine Hey ateganya ko abakinnyi bazananirana mu gice cyo gupima ubuzima bwabo hazabaho gahunda yo kuba baba babaretse hagategerezwa abaganga b’inzobere bakabipimira.
Abakinnyi bazabasha gutsinda buri kimwe bazakomeza guhabwa imyitozo ya rimwe na rimwe izabafasha kuzamura urwego rw’imikinire kuzageza kuwa 29 Gicurasi 2017 ubwo bazahamagara ikipe y’igihugu y’abakinnyi 23 bazajya mu mwiherero udasanzwe wo kwitegura umukino wa gishuti u Rwanda ruzakina.
Umukino wa gishuti u Rwanda ruzakina uzaba ari uwo kwitegura umukino Amavubi azakina na Republique Centre Afrique hagati ya tariki 10-11 kamena 2017. Hey ateganya ko azakina umukino wa gishuti mbere y'iminsi umunani (8) yo guhura na Republique Centre Afrique.
Dore abakinnyi bahamagawe:
APR FC (11):
1.Rusheshangoga Michel
2.Imanishimwe Emmanuel
3.Rugwiro Herve
4.Usengimana Faustin
5.Nsabimana Aimable
6.Mukunzi Yannick
7.Hakizimana Muhadjili
8.Bizimana Djihad
9.Nkizingabo Fiston
10.Sibomana Patrick
11.Nshimiyimana Imran
Rayon Sports (7)
1.Manzi Thierry
2.Savio Nshuti Dominique
3.Niyonzima Olivier Sefu
4.Munezero Fiston
5.Manishimwe Djabel
6.Muhire Kevin
7.Ndayishimiye Eric Bakame
Police FC (6)
1.Mpozembizi Mohammed
2.Eric Ngendahimana
3.Mico Justin
4.Muvandimwe JMV
5.Usengimana Danny
6.Nzarora Marcel
Mukura Victory Sport (2)
1.Niyonzima Ally
2.Habimana Yussuf
FC Musanze (2)
1.Niyonkuru Ramadhan
2.Hakizimana Francois
Bugesera FC (4)
1.Rucogoza Djihad
2.Iradukunda Bertrand
3.Nzabanita David
4.Kwizera Olivier
AS Kigali (6)
1.Ndahinduka Michel
2.Kayumba Soter
3.Bishira Latif
4.Murengezi Rodrigue
5.Mubumbyi Bernabe
6.Iradukunda Eric
Pepinieres FC (2)
1.Mugisha Gilbert
2.Nsabimana Jean de Dieu
Espoir FC (1)
1.Mbogo Ally
Nyuma yo gutangaza aba bakinnyi Antoine Hey yakomeje kujya ku bibuga gushakisha abandi bakinnyi bagiye basigara ariko bafite ubushobozi
KANDA HANO UREBE ABAKINNYI BASIGAYE NYAMARA BAFITE UBUSHOBOZI BUDATANDUKANYE N'UBW'ABAHAMAGAWE
TANGA IGITECYEREZO