RFL
Kigali

AMAVUBI: Abakinnyi 41 bahamagawe baratangira umwiherero kuri uyu wa Gatatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/05/2017 11:22
0


Kuri gahunda ya Antoine Hey umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi nuko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 abakinnyi 41 batangajwe kuwa 24 Mata 2017 bagomba kugera mu mwiherero kuri La Palice Hotel Nyandungu.



Nk’uko yabitangarije abanyamakuru Antoine Hey yavuze ko mu gihe abakinnyi bazaba bamaze kugera kuri Hoteli bazabyuka kuwa Kane mu gitondo tariki ya 4 Gicurasi 2017 bakajyanwa kuri sitade Amahoro aho bazatangira gukora imyitozo yo kwiruka kuva saa tatu na 45’ (09h45’) mbere yuko ibindi bizamini byisumbuye bikorwa.

Nk’uko kandi Bonny Mugabe ushinzwe itangazamakuru mu ikipe y’igihugu yabibwiye abanyamakuru, ni uko mu gihe abakinnyi bazaba bishyushya aribwo abanyamakuru bemerewe kuzaba bari muri sitade  mu minota 15 nyuma bagasohoka hagakomeza izindi gahunda.

Antoine Hey ateganya ko abakinnyi bazananirana mu gice cyo gupima ubuzima bwabo hazabaho gahunda yo kuba baba babaretse hagategerezwa abaganga b’inzobere bakabipimira.

Abakinnyi bazabasha gutsinda buri kimwe bazakomeza guhabwa imyitozo ya rimwe na rimwe izabafasha kuzamura urwego rw’imikinire kuzageza kuwa 29 Gicurasi 2017 ubwo bazahamagara ikipe y’igihugu y’abakinnyi 23 bazajya mu mwiherero udasanzwe wo kwitegura umukino wa gishuti u Rwanda ruzakina.

Umukino wa gishuti u Rwanda ruzakina uzaba ari uwo kwitegura umukino Amavubi azakina na Republique Centre Afrique hagati ya tariki 10-11 kamena 2017. Hey ateganya ko azakina umukino wa gishuti mbere y'iminsi umunani (8) yo guhura na Republique Centre Afrique.

 Dore abakinnyi bahamagawe:

APR FC (11):

1.Rusheshangoga Michel

2.Imanishimwe Emmanuel

3.Rugwiro Herve

4.Usengimana Faustin

5.Nsabimana Aimable

6.Mukunzi Yannick

7.Hakizimana Muhadjili

8.Bizimana Djihad

9.Nkizingabo Fiston

10.Sibomana Patrick

11.Nshimiyimana Imran

Rayon Sports (7)

1.Manzi Thierry

2.Savio Nshuti Dominique

3.Niyonzima Olivier Sefu

4.Munezero Fiston

5.Manishimwe Djabel

6.Muhire Kevin

7.Ndayishimiye Eric Bakame

Police FC (6)

1.Mpozembizi Mohammed

2.Eric Ngendahimana

3.Mico Justin

4.Muvandimwe JMV

5.Usengimana Danny

6.Nzarora Marcel

Mukura Victory Sport (2)

1.Niyonzima Ally

2.Habimana Yussuf

FC Musanze (2)

1.Niyonkuru Ramadhan

2.Hakizimana Francois

Bugesera FC (4)

1.Rucogoza Djihad

2.Iradukunda Bertrand

3.Nzabanita David

4.Kwizera Olivier

AS Kigali (6)

1.Ndahinduka Michel

2.Kayumba Soter

3.Bishira Latif

4.Murengezi Rodrigue

5.Mubumbyi Bernabe

6.Iradukunda Eric

Pepinieres FC (2)

1.Mugisha Gilbert

2.Nsabimana Jean de Dieu

Espoir FC (1)

1.Mbogo Ally

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi yandika abakinnyi bahagaze neza

Nyuma yo gutangaza aba bakinnyi Antoine Hey yakomeje kujya ku bibuga gushakisha abandi bakinnyi bagiye basigara ariko bafite ubushobozi

KANDA HANO UREBE ABAKINNYI BASIGAYE NYAMARA BAFITE UBUSHOBOZI BUDATANDUKANYE N'UBW'ABAHAMAGAWE






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND