RFL
Kigali

CHAN 2018: U Rwanda rwatsinze Equatorial Guinea

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:19/01/2018 23:36
5


Ikipe y'igihugu Amavubi iri mu mikino ya CHAN 2018 yatsinze Equatorial Guinea igitego 1-0 mu mukino wa kabiri mu itsinda rya gatatu (C).



Igitego cy'u Rwanda cyatsinzwe na myugariro Manzi Thierry akoresheje umutwe biturutse ku mupira Bizimana Djihad yakuye muri koruneri. Igice cya mbere cyatangiye ubona nta kipe iri hejuru kurusha indi ku buryo aho umunyarwanda yari ari yari kugira ubwoba bw'uko Equatorial Guinea yatsinda Amavubi rugikubita.

Igice cya mbere cyasize Bizimana Djihad na Nshuti Dominique Savio bahawe amakarita y'umuhondo buri umwe. Mu gice cya kabiri kigitangira, Antoine Hey John Paul yabonye ko amahirwe y'igitego ahari, ahita akuramo myugariro Usengimana Faustin yinjiza Hakizimana Muhadjili waje asanga Ombolenga Fitina amaze gusimbura Iradukunda Eric Radou.

Ku munota wa 66' nibwo myugariro Manzi Thierry yatsinze igitego akoresheje umutwe ku mupira wavuye muri koruneri yatewe na Bizimana Djihad. Iki gitego cyaje gikurikiye imipira irenga itatu (3) yatewe na Eric Rutanga Alba nyuma yo kuba yazamutse ku ruhande rw'ibumoso. Hakizimana Muhadjili yabuze uburyo bw'igitego nyuma yo kurekura ishoti umunyezamu wa Equatorial Guinea akarikuramo ku munota wa 81'.

Undi mukinnyi wagize icyo akora asimbuye ni Ombolenga Fitina waje akagerageza gutera imipira ijya ku basatira b'u Rwanda iciye mu kirere (Centres). Nyuma gato nibwo Nshimiyimana Imran yinjiye asimbuye Nshuti Dominique Savio wakinnye ku rwego umuntu atagaya. Muri iri tsinda rya Gatatu (C), Libya ifite amanota ane (3), Nigeria nayo ifite amanota ane (4). Equatorial Guinea ifite ubusa mu gihe u Rwanda rwagize amanota ane (4).

Amavubi azagaruka mu mu kibuga kuwa Kabiri tariki 23 Mutarama 2018 bakina na Libya. Ni umukino u Rwanda rusabwa gutsinda uko byagenda kose (Do Or Die Game) kugira ngo bazahite bagereranya n'ibizaba byavuye mu mukino uzaba wahuje Equatorial Guinea na Nigeria.

Abakinnyi b'u Rwanda babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame (C, GK, 1), Iradukunda Eric Radu 14, Rutanga Eric 20, Faustin Usengimana 15, Kayumba Soter 22, Manzi Thierry 17, Ally Niyonzima 8, Yannick Mukunzi 6, Djihad Bizimana 4, Nshuti Dominique Savio 11 na Abeddy Biramahire 7.

Dore uko imikino y'itsinda C yarangiye:

FT: Rwanda 1-0 E. Guinea

FT: Nigeria 1-0 Libya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lambert6 years ago
    Congs ku mavubi ariko nabakosora gato aho mwavuze ngo u Rwanda rugomba gutsinda niyo rwanganya rwakomeza kuko rwaba rugize amanota 5, Libye 4 ubwo Nigeria yaba yatsinze ikagira 7 yanganya ikaba igize 5.
  • Jimmy6 years ago
    reka dushimire uwiteka yumva Amasengesho yacu; uko bwije Niko bukeye rwose. njye narasenze nne nyagasani yesu Christ ysnyumvise. ikindi kdi reka turebe ko igikombe ko kizataha murwa Gasabo.
  • Innocent6 years ago
    Amavubi natira ngaraho azagera mukiciro gikurikira kbsa.
  • 6 years ago
    BIRAKAZE AMAVUBIX NUKUBIBARA TUBIBONYEPE
  • amavubi6 years ago
    ibyo uvuga urabizi neza ni do or die ?





Inyarwanda BACKGROUND