RFL
Kigali

Amatora ya Perezida wa FERWAFA yasheshwe

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/12/2017 13:39
1


Nyuma yuko Nzamwita Vincent de Gaule akuye kandidatire mu matora y’uwari kuzayobora FERWAFA, Rwemarika Felicite nawe ntibyakunze ko atorwa nubwo yari umukandida rukumbi.



Abanyamuryango 52 bagombaga gutora ntabwo bizeye ko bazayoborwa na Rwemarika kuko 13 gusa ni bo bamutoye naho amajwi 39 aba impfabusa. Komisiyo iyobora aya matora iyobowe na Kalisa Adolphe yavuze ko kuba Rwemarika atagejeje amajwi fatizo (Nibura kimwe cya kabiri cy’abatora) biba ngombwa ko amatora azasubirwamo. Ibi bivuze ko hagiye gukomeza gahunda yo kwiyamamaza haba Rwemarika Felicite cyangwa undi wese ubyifuza.

Nzamwita Vincent de Gaule yabwiye abanyamakuru ko yakuyemo kandidatire bitewe nuko abona hari abantu bamufitiye urwango atazi aho ruva. “Nafashe icyemezo cyo kubivamo ejo saa cyenda (Kuwa Gatanu). Umuryango wanjye ufite igitutu ntazi aho urwango umuntu yakugirira. Naje muri Football mvuye ahandi, niba hari icyo nzafasha Football nzagikora ariko nashatse gutanga amahoro”. Nzamwita Vincent de Gaule.

Kuba Nzamwita bivugwa ko yafashe abanyamuryango akabaraza muri Hoteli agamije kubashimisha ngo bamuhe amajwi, uyu mugabo yavuze ko atigeze abikora kuko ngo kuri uyu wa Gatanu yaryamye saa tanu z’ijoro (23h00’) bityo ko atazi aho ibivugwa byavuye. Rwemarika Felicite watsinzwe ntawe bahanganye yavuze ko gutsindwa atari igitangaza gikomeye kuko niba umuntu atorwa biba bishoboka ko yaba uwa mbere cyangwa ntibibe.

“Ntabwo kuba natsinzwe ari igitangaza kuko si uko nari nkunze cyane iyi ntebe ahubwo nifuza kuba nazana impinduka mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Buri wese yifuza ko umupira wacu wazana ibyishimo na perezida wa Repubulika akagaruka kuri sitade. Ibyo narabyiyemeje kandi nzabigeraho”. Rwemarika.

 Nzamwita Vincent de Gaule yakuyemo kandidatire amatora yenda kuba

Nzamwita Vincent de Gaule yakuyemo kandidatire amatora yenda kuba

Kuba aya matora nta musaruro ufatika yatanze, Kalisa Adolphe bita Camarade yabwiye abanyamakuru ko andi matora ateganyijwe mu minsi 60 iri imbere ariko ntibigomba kurenza iminsi 90. “Amategeko arasobanutse cyane kuko mu minsi 60 ni bwo andi matora azaba, gusa ntabwo na none byarenza iminsi 90”.

Abajijwe niba hari amakuru afite ku bikorwa Nzamwita yakoze byo kuraza abanyamuryango muri hoteli abasaba amajwi, Kalisa yavuze ko nta gihamya ihari kuko ngo abakandida bose biyamamaje mu buryo bwubahirije amategeko yabagengaga.

Kalisa Adolphe amenyesha abanyamakuru icyo komisiyo y'amatora yemeje

Kalisa Adolphe amenyesha abanyamakuru icyo komisiyo y'amatora yemeje

Nzamwita Vincent de Gaule (Iburyo) na Constant Omar Seleman (ibumoso) intumwa ya CAF yari yaje kuba indorerezi

Nzamwita Vincent de Gaule (Iburyo) na Constant Omar Seleman (ibumoso) intumwa ya CAF yari yaje kuba indorerezi

Uhereye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2017 kuzageza mu minsi 60 itarenze 90 nibwo andi matora azongera kuba

Uhereye kuri uyu wa 30 Ukuboza 2017 kuzageza mu minsi 60 itarenze 90 ni bwo andi matora azongera kuba

Uko amatora yagenze

Uko amatora yagenze

Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko imyaka ine yari amaze ayobora FERWAFA hari ibyagezweho ibitaragezweho ngo bizakorwa n'abandi

Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko imyaka ine yari amaze ayobora FERWAFA hari ibyagezweho ibitaragezweho ngo bizakorwa n'abandi

Rwemarika Felicite yavuze ko ari mu rugendo rwo guharanira impinduka

Rwemarika Felicite yavuze ko ari mu rugendo rwo guharanira impinduka

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • An6 years ago
    Ariko umubyeyi azatwigisha ageze ryari, abanyarwanda hazakorwa iki ngo tuboneko guta umwanya kubidakenewe ari igihombo. Nimujya mibitekerezo by abasomyi niho muzabonako uyu Degauye abakunzi b umupira baramuzinutswe, kdi bakeneye impundu ka. Ese ziriya mfabusa zirusha umubare twee twirirwa tugaragazako dukeneye Felicite? Ese ko ntawundi wiyamamaje kuki batamuha amahirwe ngo afwerken ibyo ashoboye? Cg nihashyirweho urubuga abakunzi bose bameze Ruhago dutoreraho online turebe izo mfabusa zabaringa badukinga mumaso. Iryo tekinika rirarammbiranye mwisubireho. Oyee Feliciteren komega turebe rwose ko twazongera kubona umusaza kuri stade nawe aruhura ubwonko.





Inyarwanda BACKGROUND