RFL
Kigali

AMATEKA: Rayon Sports izisobanura na Rivers United yavutse ari uko Dolphins FC ihujwe na Sharks FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/03/2017 14:11
0


Rivers United ni ikipe iri mu cyiciro cya mbere muri shampiyona ya Nigeria, ikaba ibarizwa mu gace ka Port Harcourt muri leta ya Rivers. Ni ikipe yabayeho nyuma yo kwivanga kwa Dolphins FC na Sharks FC mu 2016.



Iyi kipe niyo izakina na Rayon Sports mu mikino y’ijonjora rya gatatu mu mikino ihuza amakipe yabaye aya kabiri, ayatsinzwe mu mikino ihuza ayabaye aya mbere iwayo cyo kimwe n’ayatwaye ibikombe by’ibihugu (CAF Total Confederations Cup).

Rivers FC ikinira kuri Liberation stadium, sitade amakipe yombi (Dolphins na Sharks FC) zakunze gukiniraho dore ko yakira abantu ibihumbi 30 bicaye neza (30.000 Seats). Iyi kipe itozwa na Stanley Eguma yatwaye umwanya wa kabiri muri shampiyona ya 2016 ubwo yari imaze gushingwa.

Muri shampiyona y’uyu mwaka igeze ku munsi wa 14 (ku makipe adafite ibirarane). Rivers United iri ku mwanya wa 17 n’amanota 14 mu mikino icumi (10) imaze gukina kuko ifite ibirarane by’imikino ine ifite (4).

Image result for RIVERS UNITED

Iyo iri hanze ya Nigeria ishobora kwambara umwambaro utukura kuko mu rugo yambara ubururu

Plateau United iri ku mwanya wa mbere n’amanota 25 mu mikino 14 imaze gukina. Mu gihe Rivers United yatsinda ibi birarane yahita igira amanota 26 igafata umwanya wa mbere mu gihe Plateau yaba itaratsinda undi mukino cyangwa itarakina.

1.Dolphin FC

Dolphin FC ni ikipe yashinzwe mu 1988 ubwo abakunzi bayo bahise bayitazira AS Eagle Cement. Ivukira ahitwa Port Harcourt (Rivers) muri Nigeria.

Mu bikomeye iyi kipe yagezeho nuko mu mwaka w’imikino 2004-2005 yaje ku mwanya wa gatandatu (6) muri shampiyona. Mu 2005 yahagarariye Nigeria mu mikino ya CAF Confederation Cup aho yageze ku mukino wa nyuma igatsindwa na FAR Rabat. Batsindwa na FAR Rabat, umukino wo kwishyura bari bawukiniye mu rugo (Nigeria) kuri sitade yitiriwe kwibohora (Liberation Stadium).

Mu 2008 baje kuva kuri Liberation Stadium ahubwo batangira kwakira imikino mpuzamahanga bakoresha sitade ya U.JEsuene iri i Calabar.

Mu 2007 baje kumanuka mu cyiciro cya kabiri babura inota rimwe basabwaga kugira ngo bagume mu cyiciro cya mbere. Umwaka w’imikino wakurikiye  baje gutwara igikombe cy’igihugu ubwo batsindaga Enugu Rangers penaliti 4-2 ku mukino wa nyuma. Batwara iki gikombe bari batsinze Sharks penaliti 3-2 dore ko bari basanzwe ari abakeba b’ibihe byose (Rivals of All Time).

Mu 2009 bagarutse mu cyiciro cya mbere batwaye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri. Muri iki gihe ikipe yari yaratakaje izina rya Eagle Cement kuko baryanze mu 2001.

Kuwa 19 Gashyantare 2016 nibwo iyi kipe yaje kuvaho nyuma yo kwivanga na Sharks FC. Ubwo aya makipe yari amaze guhuzwa yahise ahinduka Rivers United FC, ibi byahawe umugisha na Hon.Boma Iyaya umuyobozi wa siporo muri leta ya Rivers.

Mu cyiciro cya mbere, Dolphin FC yatwaye ibikombe bitatu bya shampiyona (1997, 2004 na 2011). Yatwaye ibikombe bine by’igihugu (2001, 2004, 2006 na 2007).

Mu cyiciro cya kabiri yatwariyeyo ibikombe bitatu bya shampiyona (1994, 2002, 2008-2009). Ku rwego mpuzamahanga nta gikombe Dolphin FC yigeze itwara uretse kuba yarageze ku mukino wa nyuma mu 2005 mu irushanwa Nyafurika rihuza amakipe yatwaye ibikombe mu bihugu byabyo.

2.Sharks FC

Iyi kipe yashinzwe mu 1972 ikaba yari yarahawe akabyiniriro ka “The Blues Angels” mbere yo kuvaho mu 2016. Yakiniraga kuri Sharks stadium yakiraga abantu ibihumbi icumi (10.000) nubwo imikino ikomeye yayikiniraga kuri Liberation Stadium.

Mu 2016 iyi kipe yaje kuvaho mu buryo bwemewe n’amategeko nyuma yo kuba yari yaramanutse mu cyiciro cya kabiri mu 2015 ikaza guhuzwa na Dolphin FC bikabyara Rivers United igomba kwisobanura na Rayon Sports mu mikino ibiri.

Mu mwaka w’imikino 2009-2010 iyi kipe (Sharks FC) yahuye n’uruhuri rw’ibibazo kuko yari bunamanuke mu cyiciro cya kabiri ikibazo cyaje gihurirana n’ibihano iyi kipe yari irimo izira kutubahiriza amabwiriza agenga abanyamuryango mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Nigeria (NFF).

Ibi bibazo byaje kuyigwira nyuma yaho leta ya Edo yashakaga kuyigura iyikuye aho yabaga muri Abuja. Icyo gihe yarokotse ku munota wa nyuma kuko yarangije shampiyona ku mwanya wa 16 n’amanota 48.

Gusa mu mwaka wa 2016 ntibyongeye kuyihira ko yarokoka kumanuka kuko yahise ibura amanota fatizo ayigumisha mu cyiciro cya mbere, iramanuka. Nyuma nibwo yaje guhuzwa na Dolphin FC zibyara Rivers United kuri ubu iri mu cyiciro cya mbere cya shampiyona ya Nigeria.

Mu byo Sharks FC yagezeho harimo kuba mu 2010 yaratwaye igikombe gihuza amakipe ahagaze neza mu karere ka Afurika y’iburengerazuba (West Africa Club Championship Cup) ndetse ikaba yarageze ku mukino wa nyuma inshuro eshatu (3) mu gikombe cy’igihugu.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo Rayon Sports izamenya iyo bazahura

Kuwa 8 Mata 2017 Rayon Sports izasura Rivers United mbere yuko iyakira i Kigali kuwa 15 Mata 2017






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND