RFL
Kigali

'Amatariki ya CECAFA y’abagore azigizwa inyuma'-Rwemarika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/10/2017 8:15
0


Mu busanzwe kuva tariki ya 3-11 Ugushyingo 2017 byari biteganyijwe ko hazakinwa imikino y’amakipe y’ibihugu (Abari n’abategarugori) batuye mu karere ka Afurika y’iburasirazuba (CECAFA). Gusa ntibikibaye kuri aya matariki kuko gahunda zo kwemeza ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda zitaratungana.



Aganira na INYARWANDA, Rwemarika Felicite ushinzwe komisiyo y’umupira w’abagore muri FERWAFA yavuze ko hasigaye utuntu duto kugira ngo irushanwa ritangire. Gusa yanongeyeho ko utwo tuntu tukibura tuzatuma amatariki yari yarashyizweho azahinduka.

“Biriho birajya mu buryo. Numva ko nko mu cyumweru gitaha tuzaba (FERWAFA) dufite igisubizo cyiza. Amatariki yo azigizwa inyuma”. Rwemarika.

Kuwa 21 Nzeli 2017 nibwo Rwemarika Felicite yemereye abanyamakuru ko impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku isi (FIFA) yamaze gutanga ibisabwa kugira ngo iri rushanwa rizabere muri umwe mu mijyi yo mu Rwanda. Icyo gihe yemeye ko FIFA yatanze  inkunga y’ibihumbi 323.000 by’amadolari ya Amerika ($333.000U) bingana na miliyoni 284 n’ibihumbi 715 by’amafaranga y’u Rwanda (284.715.000 FRW), amafaranga yazakoreshwa mu migendekere myiza y’irushanwa.

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Rwemarika Felicite uhagarariye umupira w'amaguru mu cyiciro cy'abagore muri FERWAFA

Kuwa 29 Nzeli 2017 nibwo habaye inama y’abahagariye amashyirahamwe y’umupira w’amaguru y’ibihugu bya CECAFA, baganiriye ku buryo iri rushanwa rizakinwa ndetse u Rwanda rukaba rwatanze ibaruwa irimo igisubizo cy’uko rwemera kwakira irushanwa.

Tariki ya 7 Ukwakira 2017 ubo hatangwaga igikombe cya shampiyona y’abagore, Nzamwita Vincent de Gaule yavuze ko FERWAFA igitegereje ibaruwa ya nyuma izaturuka muri FIFA itanga uburenganzira ko imikino yatangira gukinwa.

“Ikibura ni uko dushaka ibaruwa ya nyuma yemeza ko bizabera mu Rwanda kugira ngo natwe tubyemeze. Iyo baruwa niyo izaduha uburenganzira busesuye bwo kwakira irushanwa”. Nzamwita Vincent De Gaule.

Mu minsi yashize nibwo havugwaga ko Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ariyo itinza iyi dosiye ariko Nzamwita yavuze ko byakemutse kuko na MINISPOC ibyifuza.

“MINISPOC irashaka kuryakira (Irushanwa), MINISPOC nayo ikurikiza gahunda za Leta. Kwakira tugomba kwakira amarushanwa kuko dufite ubushobozi ndetse n’imbaraga zo kwakira ariko uburenganzira bwa MINISPOC twarabubonye, ubu biri hagatai yacu (FERWAFA), FIFA na CAF biciye muri CECAFA”. Nzamwita

Uwamahoro Marie Claire wa AS Kigali atarahabwa ikarita itukura

Biteganyijwe ko AS Kigali WFC (Umuhondo) na Scandinavia WFC (Umutuku) ariyo makipe azatanga abakinnyi benshi mu ikipe y'igihugu

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND