Mu ntangiriro za Nyakanga nibwo Jurgen Kloop yakuriye inzira ku murima Mario Baloteli amubwira ko yemerwe kwerecyeza mu ikipe ashaka nyuma yo kuba yari amaze gusoza amasezerano yari afite muri Liverpool.
Icyo gihe Baloteli yari asoje amasezerano ariko bibereye mu ikipe ya AC Milan aho yari ari mu ntizanyo.Uyu mutaliyani yaje kubwirwa na Kloop ko azamugarura mu ikipe ya Liverpool ndetse anamuha uburenganzira ko yajya akorera imyitozo mu ikipe ya kabiri ya Liverpool mu gihe abandi bari gutegura shampiyona dore ko gahunda yo kumugarura yari itararangira neza.
Baloteli ari mu gahunda gakomeye nyuma yo kubura ikipe yerecyezamo
Muri icyo gihe Baloteli yagiye mu Butaliyani atumagura itabi.Jurgen Kloop yaje guhita abimenya, yamuahamagaye kuri telefone amubwira ko atakimushaka nk’umukinnyi wamufasha mu busatirizi bwa Liverpool. Nyuma yaho amakipe nka Wolves yatangiye kumurambagiza bikanga ndetse ikipe iheruka ni Sassuolo mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Butaliyani (Serie A).
Mario Baloteli yavuye muri Liverpool asaba ibiri hejuru none abuze byose
Kuva icyo gihe uyu musore w’imyaka 26 amaze kubona ko nta kipe ifite gahunda yo kumutwara yahise afata gahunda yo kujya yikoresha imyitozo ku giti cye nta mutoza ubimufashamo.
Baloteli yitoza wenyine
Baloteli yikokoye akora imyitozo nta mutoza
Mbere yo kujya muri pre-season Liverpool yabanje gukorana imyitozo na Baloteli
Nyuma yaje kujya muri Liverpool y'abakiri bato mbere yo gutumagura itabi
TANGA IGITECYEREZO