RFL
Kigali

Amakuru yavuzwe cyane muri siporo mu cyumweru dusoje mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:29/08/2016 10:34
0


Icyumweru dusoje cyatangiye kuwa 22 Kanama 2016 kikaba cyasojwe kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama 2016, muri icyo gihe cy’iminsi irindwi (7) hari amakuru yagarutsweho cyane muri siporo ya hano iwacu mu Rwanda haba ku makuru yaciye ku inyarwanda.com ndetse no mu bindi bitangazamakuru bitandukanye bikorera mu Rwanda.



1.Basketball

Duhereye kuwa 23 Kamena 2016 nibwo Masai Ujili umuyobozi mu ikipe ya Toronto Raptors muri shampiyona ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA) yasuye ikibuga cya Club Rafiki i Nyamirambo aho yari aje kureba aho imirimo yo kubaka iki kibuga igeze nyuma yo kwitanga ibihumbi 20 by’amadolari (20.000US$) biciye mu muryango w’Abanyafurika bakinnye Basketball (Giants of Africa), umuryango Masai abereye umuyobozi kugira ngo iki kibuga cyubakwe mu buryo bugezweho.

Baratozwa Basketball igamije kubageza ku buzima bwiza nk'uko byifuzwa n'umushinga wa Giants of Africa

Abana batozwa uko umukino wa Basketball ukinwa/Photo:Ngabo Roben

Bigendanye no kuba hagamijwe iterambere ry’umukino wa Basketball mu Rwanda hashingiye ku bana bakiri bato, Masai yabwiye abanyamakuru ko iterambere ry’umukino uwo ari wose rihera mu bana bakiri bato kuko ngo iyo bakuranye umuco wo gukunda uwo mukino, bigira umusaruro ufatika ku ikipe y’igihugu.

“Buri mukino, iterambere ryawo rigomba guhera mu bana. Iyo abana bakuze bafite umuco wo gukina bituma igihugu kigira impano nyinshi bigatanga umusaruro ku ikipe y’ikipe y’igihugu.

Nkeka ko abanyarwanda bishimiye uko ikipe y’abatarengeje imyaka 18 yitwaye muri Afro Basket, nta kundi wabona abakinnyi bakina neza udateguye abana. Niyo mpamvu twubatse iki kibuga, ngo abana babone aho bakinira.”

Ibikorwa bya Giants of Africa bigamije gufasha abana ba Africa kwiga no kuzibeshaho biciye muri Basketball bikorerwa ubu mu gihugu cya Nigeria, Kenya, Ghana n’u Rwanda aho bita ku bana barenga 200 bafite inzozi n’impano ya Basketball n’iterambere riciye mu burezi.

Uyu mugabo yavuze  ko yahisemo ko umushinga we ukorera mu Rwanda kuko ari inshuti ya Perezida Paul Kagame.

Ngo nta kipe y'igihugu yakomera idahereye mu gutoza abana

"Giants Africa' yita cyane ku izamuka ry'abana 100%/Photo:Ngabo Roben

Dukomeje mu mukino wa Basketball kandi, kuwa 25 Kanama 2016 nibwo abakinnyi babiri b’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn bafashe rutemikirere berekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 25 Kamena 2016 aho bagiye gukomeza amashuri ariko baniga Basketball.

Ku ikubitiro, Furaha Cadeau De Dieu na Shema Osborn nibo berekeje muri Carolina y’Amajyaruguru aho bagiye gukomereza amashuri yabo ariko baniga gukina Basketball, mu gihe bagenzi babo batatu bazabasangayo mu kwezi gutaha.

Mu ntangiriro za Nzeli abandi batatu barimo Arnaud Nkusi, Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques na Enoch Kyeyune Kisa nabo bazajya kwiga aya masomo.

Shema Osborn (Ubanza ibumoso), Furaha Cadeaux de Dieu (hagati) na Mugwiza Désiré umuyobozi mukuru muri FERWABA

Mugwiza Désiré umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA)  avuga ko iyi ari intambwe ikomeye ndetse ari imwe mu ntego z’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Basketball mu Rwanda zo kugira umubare munini w’abakinnyi bakiri bato hanze kugira ngo bige neza amashuli ariko banakorane n’abatoza bateye imbere muri basketball kugira ngo mu myaka iri imbere bazafashe igihugu.

Dusoza muri Basketball, kuri iki Cyumweru tariki 28 Kanama nibwo Nshizirungu Patrick yafashe rutemikirere agana i Luanda muri Angola mu mwiherero wa Basketball itagira umupaka , gahunda  ifitwe mu maboko n’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA)  ku bufatanye n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’umukino wa Basketball (FIBA) batangaje abakinnyi 114 bazitabira uyu mwiherero uzamara iminsi itanu (5).

Mu bakinnyi 114 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, harimo abahungu 87 n’abakobwa 27.Aba bose bakazitabira uyu mwiherero wa ‘Basketball Without Boarders(BWB)’ nka gahunda igihe kuba ku nshuro ya mbere.

Nshizirungu Patrick wari mu ikipe y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 18 yakiriye imikino Nyafurika 2016, azitabira uyu mwiherero mpuzamahanga uzatangira tariki 31 Kanama kugeza kuwa 4 Nzeli 2016.

 

Nshizirungu Patrick

2.Umupira w’amaguru (Football)

Mulisa Jimmy

Mulisa Jimmy umutoza w'Amavubi aganira n'abanyamakuru

Kuwa kane tariki 25 Kanama 2016 nibwo Jimmy Mulisa umutoza mu ikipe y’igihugu Amavubi ikomeje imyitozo yo gutegura umukino u Rwanda ruzakina na Ghana, yatangaje ko mu bakinnyi 26 bari bahamagawe na Kanyankore Gilbert Yaounde mbere yo kwamburwa iyi kipe, we yahise afata icyemezo cyo kongeramo abakinnyi batatu (3) abona batari bakwiye kuba barasigaye.

Mu bakinnyi bashya batari bahamagawe mbere hiyongereyemo Nzarora Marcel umunyezamu wa Police FC, Kayumba Soter wa AS Kigali ndetse na Habyarimana Innocent bita Di Maria ukunira ikipe ya APR FC.

Habyarimana innocent

Habyarimana Innocent Di Maria (APR FC) umwe mu bakinnyi batari bahawe amahirwe mu ikipe ya Kanyankore unamutoza muri APR FC

Muri aba bakinnyi, Kayumba Soter ntiyahabonetse kuko kuri uwo wa Kane yari afite ikizamini ntiyabasha kwitabira imyitozo ya mu gitondo gusa Jimmy Mulisa yavuze ko uyu musore ukina nka myugariro ari bube ari mu myitozo ya nimugoroba yagombaga  gutangira saa kumi (16h00’) kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuwa Gatandatu tariki 27 kanama 2016 nibwo ikipe ya Mukura Victory Sportyakinnye na AS Vita Club umukino wa gishuti wabereye kuri sitade Huye.Uyu mukino warangiye amanota atatu atwawe na Vita Club nyuma yo gutsinda ibitego 2-0, ibityego byabonetse mu gice cya kabiri.

jfdfkjd

Lomalisa Joyce yegeranya abakinnyi ba Mukura VS ku icenga rye

Serbie Alongo niwe wafunguye amazamu ku munota wa 49’ w’umukino. Nyuma y’iminota ine gusa, Chico Ikanga yarekuye ishoti birangira Mazimpaka Andre umuzamu wa Mukura VS atamenye uko byagenze.

3.Handball

Nyuma yaho ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yitabiriye imikino y’akarere ka Kane n’aka Gatanu mu rwego rwo kwitegura neza imikino y’igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroon, ikipe y’u Rwanda yagombaga gutangira ikina na Afurika y’Epfo ariko iki gihugu nticyabashije kuhagera kuko uwo munsi amasaaha y’umukino yageze bakiri muri Ethipia ku kibuga cy’indege.

Abayobozi b’ikipe y’u Rwanda bahisemo gukina n’imwe mu makipe (club) akomeye muri Cameroon  aho bahisemo ikipe ya FAP (Force Armée et Police handball Club).

Muri uyu mukino, u Rwanda rwatsinze FAP amanota 18-17.Biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere saa cyenda (15h00’) u Rwanda ruza gukina na Cameroon.

Nyuma y’iyi mikino y’uturere (Zones) hazakurikiraho imikino Nyafurika y’ibihugu, biteganyijwe ko izatangira kuwa 2-9 Nzeli 2016.Imikino izabera i Bamako mu gihugu cya Mali.

 4.Cricket

Kuwa kane tariki 25 Kanama 2016 nibwo ikipe y'u Rwanda igizwe n'abakinnyi batarengeje imyaka 19 bagarutse mu Rwanda bakubutse mu gihugu cya kenya mu mikino ya "Quadratriangural" yabahuzaga n'ibihugu nka Kenya na Saudi Arabia.

Muri iryo rushanwa, u Rwanda rwatsinze umukino umwe mu mikino itanu rwakinnye.Umukino wa mbere u Rwanda rwatsinzwe na KenyaB rusubirwa na Saudi Arabia  mu mukino wa kabiri w’irushanwa .

Tuyizere

Ikipe y'u Rwanda y'abatarengeje imyaka 19 mu mukino wa Cricket

Gusa u Rwanda rwaje kwizirika rutsinda Kenya mu mukino wa gatatu.Abana b’u Rwanda bakomeje batsindwa na Kenya A.Umukino wa nyuma u Rwanda rwawukinnye kuwa Kabiri tariki 23 Kanama 2016 rutsindwa na Saudi Arabia. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND