RFL
Kigali

Breaking News: Hitimana Thierry yasezeye ku mirimo yo gutoza Bugesera FC

Yanditswe na: Editor
Taliki:17/05/2018 0:31
0


Hitimana Thierry wari umutoza mukuru w'ikipe ya Bugesera FC yasezeye kuri iyi mirimo nyuma y'uko yari amaze gutsindwa na Sunrise FC ibitego 2-0.



Wari umukino w'umunsi wa 23 wa shampiyona bakiniraga i Nyagatare kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Gicurasi 2018. Amakuru ava i Bugesera avuga ko ubwo abakinnyi bari bageze i Nyamata aho ikipe ikorera umwiherero, Hitimana yaganiriye n'abakinnyi ariko asoza abasezera ababwira ko ibihe bye muri Bugesera FC birangiriye mu rugendo bagiriye i Nyagatare.

Uretse kuba umusaruro wa Bugesera FC ugenda uba ingora bahizi, iyi kipe ntabwo ku bijyanye n'amikoro ihagaze neza kuko abakinnyi bavuga ko amezi agiye kuba ane nta mushahara. Nyuma y'umunsi wa 23, Bugesera FC yari iri ku mwanya wa munani n'amanota 28.

Inkuru irambuye ni mu kanya






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND