RFL
Kigali

Amakipe azakina CAN y' abatarengeje 20 yamenye uko azahura

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:22/12/2014 14:21
1


Amakipe agera ku 8 yabonye itike yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Afurika cy’abatarengeje imyaka 17 kizabera mu gihugu cya Senegal kuva tariki ya 8 Werurwe 2015 kugeza tariki ya 22 Werurwe 2015



Ikipe ya Uganda y’ abatarengeje imyaka 17 yatomboye itsinda rya mbere aho iri kumwe na Senegal, Nigeria, Congo ndetse na Cote d'Ivoire. Mu rindi tsinda rya kabiri ikipe ya Ghana, South Africa, Mali na  Zambia ziri mu itsinda rimwe

can

Umukino ufungura Senegal izakira iri rushanwa rizaba riba ku nshuro yayo ya 19, izahura na Nigeria ku itariki ya 8 Werurwe 2015 kuri sitade ya Léopold Senghor Kanda hano urebe uko imikino yose izagenda

Amakipe 2 azava muri buri tsinda ari aya mbere ni ukuvuga amakipe 4 azagera ½ azahita abona itike yo gukina imikino y’ igikombe cy’isi cy’ abatarengeje imyaka 17 kizabera muri New Zealande kuva tariki ya 30 Gicurasi kugeza tariki ya Kamena 2015

U Rwanda ruheruka gukina imikino nk’ iyi mu 2011 ubwo rwanabonaga itike yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ Afurika ndetse ruza no kubona itike yo gukina imikino ya nyuma y’ igikombe cy’ is cyabereye mu gihugu cya Mexico

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • HABIMANA Patience9 years ago
    Tugomba Gukaza Imyitozo, Kuburyo Irushanwa Nkiri Ritaha Tuzaryitabira Kandi Byanashoboka Tukegukana Igikombe, Murakoze.





Inyarwanda BACKGROUND