RFL
Kigali

Amakipe azahatanira imikino ya nyuma muri Airtel Rising Stars yaramenyekanye

Yanditswe na: Editor
Taliki:29/07/2014 20:17
0


Amakipe azahatanira imikino ya nyuma mu irushanwa rya Airtel Rising Stars yarangije kumenyekana, mu bakobwa AS Kigali izahura na Mutara Academy yo mu karere ka Ruhango, naho mu bahungu ho Gatsibo Training Center na Kayonza Training Center nizo zizakina umukino wa nyuma w’irushanwa mu mpera z’icyumweru i Rubavu.



Mu bahungu, muri ¼ Gatsibo Training Center yatsinze Bigogwe yo mu ntara y’Uburengerazuba ibitego 3-1 ibona itike ya ½ aho yagombaga guhura na Top Guys y’i Gikondo mu mujyi wa Kigali yari yatsinze Umurabyo w’i Rusizi igitego 1-0. Gatsibo Training Center ikaba yaraje kugera ku mukino wanyuma imaze gutsinda Top Guys ibitego 2-0.

Ku rundi ruhande indi kipe yabashije kugera ku mukino wa nyuma nayo yo mu Burasirazuba ni Kayonza Training Center, iyi muri ¼ cy’irangiza ikaba yaratsinze Rubavu Training Center kuri penaliti 3-2 nyuma yo kunganya igitego 1-1. Muri ½ yahuye na Play for Hope y’i Kigali yari yatsinze Rusizi United igitego 1-0.

Uyu mukino warangiye nta kipe itsinze igitego bakiranurwa na penaliti, iya mbere Play for Hope yateye ikubita umutambiko w’izamu ndetse n’iya gatatu ikurwamo n’umunyezamu wa Kayonza Training Center birangira iyi kipe y’I Kayonza ibashije kubona itike ituma izahura na Gatsibo ku mukino wa nyuma.

Mu makipe y’abakobwa, ikipe ya AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma batsinze muri ¼ Nyanza Training Center ibitego 3-0. Nyuma yo gutsinda, muri ½ bahuye na Nyakiriba y’i Rubavu yari yatsinze Gatsibo 1-0 maze bayitsinda ibitego 3-0 bagera ku mukino wa nyuma w’iri rushanwa riterwa inkunga na Airtel Rwanda.

Ku mukino wa nyuma, AS Kigali izahura na Mutara Academy yo mu Ruhango yageze ku mukino wa nyuma itsinze Young for Hope y’i Kigali ibitego 3-0 muri ¼, muri ½ ihura na Kayonza yari yanyagiye Rw151 ibitego 8-0. Ku rundi ruhande muri ½, Mutara yatsinze Kayonza ibitego 3-0 ihita ibona itike yo guhura na AS Kigali ku mukino wa nyuma uzabera i Rubavu mu mpera z’iki Cyumweru.

Imikino ya nyuma mu bahungu no mu bakobwa izaba mu mpera z’icyumweru tariki ya 2 n’iya 3 z’ukwezi gutaha kwa munani, ikipe izatwara igikombe ikazahembwa miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda kandi haba mu bakobwa no mu bahungu inzobere zikazaba zarangije gutoranya abakinnyi beza kurusha abandi bazaba bagize ikipe izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya Airtel Rising Stars izabera muri Gabon kuva tariki ya 11 kugeza 16 Kanama 2014.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND