RFL
Kigali

Amakipe 8 yo mu kiciro cya kabiri agiye gutangira guhatanira imyanya ibiri yo mu kiciro cya mbere

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:29/06/2015 19:14
0


Muri shampiyona y’ikiciro cya kabiri ya 2015, amakipe umunani yabonye itike yo gukina imikino ya kimwe cya kane aratangira gushaka itike yo kwerekeza mu kiciro cya mbere mu mwaka w’ imikino wa 2016, asimbura Isonga na Etencelles zamaze kumanuka mu kiciro cya kabiri nyuma yo gusoza urutonde rwa shampiyona ziri ku mwanya wa nyuma.



Iyi mikino ya nyuma izakinwa mu byiciro bibiri, ni ukuvaga ko hazakinwa imikino ibanza n’ iyo kwishyura. Imikino yo ibanza izakinwa ku itariki ya 01 Nyakanga 2015 hanyuma iyo kwishyura ikinwe ku  itariki ya 05 Nyakanga 2015, amakipe azakomeza azerekeza muri kimwe cya kabiri hanyuma amakipe abiri azagera ku mukino wa nyuma ni nayo azaba yatsindiye kuzakina imikino ya shamiyona y’ ikiciro cya mbere mu mwaka w’ imikino wa 2016.

aspor

ASPOR FC iherutse kubona umuterankunga ishobora kwerekeza mu kiciro cya mbere

Muri iyi mikino intara y’ Iburasirazuba ifitemo amakipe agera kuri 3 mu makipe umunani ariyo Nyagatare yavuye mu itsinda rya mbere (Itsinda A) ari iya kane n’ amanota 41 inyuma ya ASPOR FC yasoje iri ku mwanya wa mbere n’ amanota 47 ikurikiwe na La Jeunesse n’ amanota 45 na United Stars yari ifite 42.

Mu itsinda rya kabiri (Itsinda B) Bugesera FC yarangije imikino y’amatsinda iyoboye n’amanota 54, irusha Sorwathe amanota abiri hanyuma AS Muhanga na Rwamagana Fc ziri ku myanya ya gatatu n’uwa kane n’amanota 43 hamwe na 39.

La Jeunesse isigaye itozwa na Rwaka iri mu makipe ahabwa amahirwe yo kuzagaruka muri shampiyona y' ikiciro cya mbere

DORE UKO IMIKINO YOSE ITEGANIJWE GUKINWA

KUWA GATATU, TARIKI YA 01 NYAKANGA 2015 :

Nyagatare Fc vs Bugesera Fc (Nyagatare, 14h30)
Rwamagana Fc vs Aspor Fc (Rwamagana, 14h30)
United Stars vs Sorwathe Fc (Kabagari, 14h30)
AS Muhanga vs La Jeuneusse (Muhanga, 14h30)

KU CYUMWERU, 05 NYAKANGA 2015 :


Bugesera Fc vs Nyagatare Fc (Eto Nyamata, 14h30)
Aspor Fc vs Rwamagana Fc (Kicukiro, 15h30)
Sorwathe Fc vs United Stars Fc (Kinihira, 14h30)
La Jeuneusse vs AS Muhanga (Mumena, 15h30)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND