RFL
Kigali

Amakarita n’ubwumvikane bucye ni byo byaranze umukino Rayon Sports yaguyemo miswi na Pepinieres FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/05/2017 21:25
1

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasuraga Pepinieres FC ku kibuga cya Ruyenzi bakahanganyiriza ibitegho 2-2. Munezero Fiston (Rayon Sports) na Kalimba Richard (umutoza wungirije muri Pepinieres FC) bahawe amakarita atukura bitewe n’imyitwarire mibi yabaranze.

Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yakinnye ibizi neza ko yatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino (2016-2017). Pepinieres FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ ku gitego cyatsinzwe na Muvakure Ndekwe Felix ku mupira yahawe neza na Kabula Mohammed awukura ahagana muri koruneri akawutera awumanura imbere y’izamu.

Ku munota wa 31’ Pepinieres FC yongeye kwigaragaza nyuma y’ishoti ryarekuwe na Joseph Rubega rigasanga Bashunga Abouba wari mu izamu nta bundi buryo yari afite. Rayon Sports yishuye igitego cya mbere ku munota wa 49’ ku mbaraga za Mugisha Francois bita Master, umupira wavuye kuri coup franc yatewe na Nova Bayama. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku munota wa 88’ agikuye muri coup franc yateye ikijyanamo burundu.

Imibare n’ibihe byaranze umukino:

Mu gusimbuza, Muhoza Jean Paul utoza Pepinieres FC yakuyemo Bavakure Ndekwe Felix watsinze igitego yinjiza Dukundane Pacifique mbere yuko Niyomwungeri Yves yasimbuye Habamahoro Vincent. Ubwo Bavakure Ndekwe yari amenyeshejwe ko agomba kuva mu kibuga yahise aryama hasi bituma abakinnyi ba Rayon Sports bamwuzuraho babuza umuganga kumuvura kuko babibonaga nk’amayeri yo gutinza umukino bityo umukino unahagararaho gato.

Muri Pepinieres FC, Habamahoro Vincent, Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports na mugenzi wabo Ndarabu Hussein buri umwe yagiye ahabwa ikarita y’umuhondo muri uyu mukino. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Irambona Gisa Eric wari kapiteni, yasimbuwe na Lomami Frank ukina asatira kuko Rayon Sports yashakaga ibitego, bituma Manzi Thierry yambara igitambaro cya kapiteni. Nsengiyumva Moustapha yasimbuwe na Manishimwe Djabel naho Nsengiyumva Idrissa umwana ukiri muto yinjiye asimbuye Muhire Kevin witwaye neza ku kibuga cya Ruyenzi.

Mu mbaraga no gushaka ibitego, ikipe ya Rayon Sports yabonye koruneri enye (4) mu mukino, mu gihe Pepinieres FC nta n’imwe yabonye (0). Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona, yakoze amakosa atanu (5) yatumye Pepinieres FC iyahana ikoresheje imipira itanu (5) y’imiterekano (Free-Kicks). Pepinieres FC yakoze amakosa icumi (10) yatumye Rayon Sports ibona imipira icumi (10) y’imiterekano (Free-Kicks) yo guhana.

Abakinnyi abatoza babanje mu kibuga:

Pepinieres FC: Nsabimana Jean de Dieu (GK), Hitiman Omar ( C), Obed Kagaba, Hakizimana Abdulkalim, Habimana Samuel, Kabula Mohammed, Bavakure Ndekwe Felix, Ndarabu Hussein, Rubega Joseph, Habamahoro na Ishimwe Kevin.

Rayon Sports: Bashunga Abouba (GK), Rwigema Yves, Irambona Eric Gisa ©, Fiston Munezero, Manzi Thierry, Muhire Kevin, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Tidiane Kone, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.

abafana

Kugera mu gasantere ka Ruyenzi ntabwo wari kuyoberwa ko Rayon Sports iri hafi aho

Kugera mu gasantere ka Ruyenzi ntabwo wari kuyoberwa ko Rayon Sports iri hafi aho

Umuhanda uzamuka i Runda wabonaga abantu bavayo bamanuka ku kibuga

Umuhanda uzamuka i Runda wabonaga abantu bavayo bamanuka ku kibuga

Ku muryango w'ikibuga cya Ruyenzi abantu binjira

Ku muryango w'ikibuga cya Ruyenzi abantu binjira

Ifirimbi, Vuvuzela n'icupa bya SKOL arahamagara abo yasize mu rugo ko yageze ku kibuga

Ifirimbi, Vuvuzela n'icupa bya SKOL arahamagara abo yasize mu rugo ko yageze ku kibuga

Masud Djuma

Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports yageze ku kibuga abuzwa gukomeza agana mu gice cyanyuragamo abanyacyubahiro kuko bamubazaga itike yishyuriyeho amafaranga yo kwinjira 

Abari bashinzwe kwinjiza

Abari bashinzwe kwinjiza abanyacyubahiro (VIP Protocal Team) bamuzengurutse bamuhata ibibazo

..............Yisobanuye biratinda.....

.........Yisobanuye biratinda.....

Bamaze kudohora baramureka

Bamaze kudohora baramureka

Masud Djuma atambuka buhoro nk'umuntu udafite icyo yikanga kuko igikombe yagitwaye

Masud Djuma atambuka buhoro nk'umuntu udafite icyo yikanga kuko igikombe yagitwaye

Masud Djuma amaze kwicara

Masud Djuma amaze kwicara

 Kwizera pierrot yari yiyicariye mu bafana

Kwizera Pierrot yari yiyicariye mu bafana

Irambona Eric niwe wari kapiteni

Irambona Eric ni we wari kapiteni

11 ba pepiniere FC bari biyongereho Moussa Haule umutoza w'abanyezamu

11 ba Pepiniere FC bari biyongereho Moussa Haule umutoza w'abanyezamu

 11 ba Rayon Sports

11 ba Rayon Sports

 Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

 Intebe z'abatoza n'abasimbura  ba Rayon Sports FC

Intebe z'abatoza n'abasimbura  ba Rayon Sports FC

Abasimbura ba Pepinieres FC

Abasimbura ba Pepinieres FC

Rugangura Axel (RBA) yogeza umukino

Rugangura Axel (RBA) yogeza umukino

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ku mupira

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ku mupira

Nsengiyumva Moustapha ashaka amayira

Nsengiyumva Moustapha ashaka amayira

Umupira ushakishwa mu kirere

Umupira ushakishwa mu kirere

Hussein Ndarabu wa Pepinieres FC ku mupira

Hussein Ndarabu wa Pepinieres FC ku mupira

Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports yumvana na Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC

Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports yumvana na Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC

Nsengiyumva Moustapha yabaye nkaho atsindira umupira

Nsengiyumva Moustapha yabaye nk'aho atsindira umupira

Nsengiyumva Moustapha

Nsengiyumva Moustapha yigendeye

Nova Bayama akurikira umupira

Nova Bayama akurikira umupira

Abafana ba Rayon Sports

Abafana ba Rayon Sports

Tidiane Kone akurikiwe

Tidiane Kone akurikiwe

Mugisha Francois Master akurikira Ndarabu Hussein

Mugisha Francois Master akurikira Ndarabu Hussein

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC atanga amabwiriza

Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC atanga amabwiriza

Nahimana Shassir yegeranya abantu

Nahimana Shassir yegeranya abantu

Irambona Eric agwa hasi cyo kimwe na Muvakure Ndekwe Felix

Irambona Eric agwa hasi cyo kimwe na Muvakure Ndekwe Felix 

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC wanahamagwe mu Mavubi

Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC wanahamagwe mu Mavubi

Irambona Eric arwanira umupira na Muvakure Ndekwe Felix

Irambona Eric arwanira umupira na Muvakure Ndekwe Felix

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ahanganye na Nova Bayama

Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ahanganye na Nova Bayama

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC

Nahimana Shassir na Ishimwe Kevin

Nahimana Shassir na Ishimwe Kevin

Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi yatangaga amabwiriza

Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi yatangaga amabwiriza

Kubita ingoma ntacyo wikanga

Kubita ingoma ntacyo wikanga

Kabula Mohammed yizirika kuri Muhire Kevin

Kabula Mohammed yizirika kuri Muhire Kevin

Abafana barebera umukino hanze

Abafana barebera umukino hanze

 Abandi buriye mu biti bituriye ikibuga

Abandi buriye mu biti bituriye ikibuga

Habamahoro Vincent yuggarira Nsengiyumva Moustapha

Habamahoro Vincent yuggarira Nsengiyumva Moustapha

Ishimwe Kevin akuraho umupira kuko Shassir yari hafi aho

Ishimwe Kevin akuraho umupira kuko Shassir yari hafi aho

Kabura Mohammed ahuza akaguru na Rwigema Yves

Kabura Mohammed ahuza akaguru na Rwigema Yves

Rwigema Yves yakinnye iminota 90' y'umukino

Rwigema Yves yakinnye iminota 90' y'umukino

Habamahoro Vincent  yerekwa ikarita y'umuhondo

Habamahoro Vincent yerekwa ikarita y'umuhondo

Irambona Eric agenzura umupira

Irambona Eric agenzura umupira

Tidiane Kone atsura umubano n'itaka ryo ku Ruyenzi

Tidiane Kone atsura umubano n'itaka ryo ku Ruyenzi

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports babonaga igitego

Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports babonaga igitego

Mugisha Francois Master ashimirwa

Mugisha Francois Master ashimirwa

Mugisha Francois Master ukurikiwe na Nahimana Shassir nibo batsindiye Rayon Sports

Mugisha Francois Master ukurikiwe na Nahimana Shassir nibo batsindiye Rayon Sports

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ntabwo yigaragarije ikipe yahozemo

Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ntabwo yigaragarije ikipe yahozemo

Abafana bazengurutse ikibuga

Abafana bazengurutse ikibuga

Bakoreshaga imitwe cyane kuko ikibuga cya Ruyenzi ntiwakwizera guhererekanya umupira uciye hasi

Muhire Kevin

Bakoreshaga imitwe cyane kuko ikibuga cya Ruyenzi ntiwakwizera guhererekanya umupira uciye hasi

Kalimba Richard umutoza wungirije muri Pepinieres FC  yazamuwe mu bafana azira kwitwara nabi ku murongo w'abatoza

Kalimba Richard umutoza wungirije muri Pepinieres FC  yazamuwe mu bafana azira kwitwara nabi ku murongo w'abatoza

Ajya gushaka umwanya mu bafana

Ajya gushaka umwanya mu bafana

Amaze kwicara

Amaze kwicara

Ikindi kibazo cyavutse ubwo Muvakure Ndekwe Felix yamenyaga ko agiye kuvamo..........

Ikindi kibazo cyavutse ubwo Muvakure Ndekwe Felix yamenyaga ko agiye kuvamo.........

...yahise aryama hasi

...yahise aryama hasi

Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bamwuzuraho bashaka ko yavurirwa hanze akareka gutinza umukino

Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bamwuzuraho bashaka ko yavurirwa hanze akareka gutinza umukino

Rwigema Yves asohora igikapu cya muganga wa Pepinieres FC nta bufasha asabwe

Rwigema Yves asohora igikapu cya muganga wa Pepinieres FC nta bufasha asabwe

Igikapu akigeza hanze y'ikibuga

Igikapu akigeza hanze y'ikibuga

Iki gikapu baje kugisubiza mu ganga birangira Mugisha Francois Master nawe agiteruye agita hanze

Iki gikapu baje kugisubiza mu ganga birangira Mugisha Francois Master nawe agiteruye agita hanze

Uwari ujyanye ingobyi nawe yagarutse idakoze akazi

Uwari ujyanye ingobyi nawe yagarutse idakoze akazi

Baje kuyisubizayo bamushyiraho

Baje kuyisubizayo bamushyiraho

Amabwiriza ya Masud Djuma

Amabwiriza ya Masud Djuma

Olivier Gakwaya (ibumoso) na Gacinya Denis (iburyo) bishimira intsinzi

Olivier Gakwaya (ibumoso) na Gacinya Denis (iburyo) bishimira intsinzi mu mwambaro wa Rayon Sports

Munezero Fiston  asohoka mu kibuga ubwo yari amaze kubona ikarita itukura

Munezero Fiston  asohoka mu kibuga ubwo yari amaze kubona ikarita itukura

Umufana

Umufana 

Umukino ukomeje

Umukino ukomeje

 Umufana wizihiwe

 Umufana wizihiwe

Munezero Fiston hanze yivura

Munezero Fiston hanze yivura

Abafana bitwaje ubutumwa bushimira Masud Djuma

Abafana bitwaje ubutumwa bushimira Masud Djuma

Irambona Eric, Nsengiyumva Moustapha na Muhire Kevin basimbuwe

Irambona Eric, Nsengiyumva Moustapha na Muhire Kevin basimbuwe

Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Ruyenzi cyuzura abantu

Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Ruyenzi cyuzura abantu

Dore uko imikino y’umunsi wa 27 yarangiye:

Umunsi wa 27 wa shampiyona:

Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017

*AS Kigali 1-1 APR FC  

*FC Marines 0-2 Etincelles FC  

*Sunrise FC 2-3 Police FC  

*Kirehe FC 1-2 Bugesera FC  

*FC Musanze 1-2 Amagaju FC

Imikino iteganyijwe:   

Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017

*Espoir FC 1-1 Kiyovu Sport  

*Pepinieres FC 2-2 Rayon Sports

*Mukura Victory Sport 1-2 Gicumbi FC   

 Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona  isigaje imikino itatu ikarangira

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claudio6 years ago
    Munyamakuru urumuhanga pe inkuru yawe yariryoshye cyaneee ooooh big up bro

Inyarwanda BACKGROUND