Kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017 ni bwo ikipe ya Rayon Sports yasuraga Pepinieres FC ku kibuga cya Ruyenzi bakahanganyiriza ibitegho 2-2. Munezero Fiston (Rayon Sports) na Kalimba Richard (umutoza wungirije muri Pepinieres FC) bahawe amakarita atukura bitewe n’imyitwarire mibi yabaranze.
Wari umukino w’umunsi wa 27 wa shampiyona ikipe ya Rayon Sports yakinnye ibizi neza ko yatwaye igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka w’imikino (2016-2017). Pepinieres FC yari mu rugo ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 28’ ku gitego cyatsinzwe na Muvakure Ndekwe Felix ku mupira yahawe neza na Kabula Mohammed awukura ahagana muri koruneri akawutera awumanura imbere y’izamu.
Ku munota wa 31’ Pepinieres FC yongeye kwigaragaza nyuma y’ishoti ryarekuwe na Joseph Rubega rigasanga Bashunga Abouba wari mu izamu nta bundi buryo yari afite. Rayon Sports yishuye igitego cya mbere ku munota wa 49’ ku mbaraga za Mugisha Francois bita Master, umupira wavuye kuri coup franc yatewe na Nova Bayama. Igitego cya kabiri cya Rayon Sports cyatsinzwe na Nahimana Shassir ku munota wa 88’ agikuye muri coup franc yateye ikijyanamo burundu.
Imibare n’ibihe byaranze umukino:
Mu gusimbuza, Muhoza Jean Paul utoza Pepinieres FC yakuyemo Bavakure Ndekwe Felix watsinze igitego yinjiza Dukundane Pacifique mbere yuko Niyomwungeri Yves yasimbuye Habamahoro Vincent. Ubwo Bavakure Ndekwe yari amenyeshejwe ko agomba kuva mu kibuga yahise aryama hasi bituma abakinnyi ba Rayon Sports bamwuzuraho babuza umuganga kumuvura kuko babibonaga nk’amayeri yo gutinza umukino bityo umukino unahagararaho gato.
Muri Pepinieres FC, Habamahoro Vincent, Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports na mugenzi wabo Ndarabu Hussein buri umwe yagiye ahabwa ikarita y’umuhondo muri uyu mukino. Ku ruhande rwa Rayon Sports, Irambona Gisa Eric wari kapiteni, yasimbuwe na Lomami Frank ukina asatira kuko Rayon Sports yashakaga ibitego, bituma Manzi Thierry yambara igitambaro cya kapiteni. Nsengiyumva Moustapha yasimbuwe na Manishimwe Djabel naho Nsengiyumva Idrissa umwana ukiri muto yinjiye asimbuye Muhire Kevin witwaye neza ku kibuga cya Ruyenzi.
Mu mbaraga no gushaka ibitego, ikipe ya Rayon Sports yabonye koruneri enye (4) mu mukino, mu gihe Pepinieres FC nta n’imwe yabonye (0). Rayon Sports ifite igikombe cya shampiyona, yakoze amakosa atanu (5) yatumye Pepinieres FC iyahana ikoresheje imipira itanu (5) y’imiterekano (Free-Kicks). Pepinieres FC yakoze amakosa icumi (10) yatumye Rayon Sports ibona imipira icumi (10) y’imiterekano (Free-Kicks) yo guhana.
Abakinnyi abatoza babanje mu kibuga:
Pepinieres FC: Nsabimana Jean de Dieu (GK), Hitiman Omar ( C), Obed Kagaba, Hakizimana Abdulkalim, Habimana Samuel, Kabula Mohammed, Bavakure Ndekwe Felix, Ndarabu Hussein, Rubega Joseph, Habamahoro na Ishimwe Kevin.
Rayon Sports: Bashunga Abouba (GK), Rwigema Yves, Irambona Eric Gisa ©, Fiston Munezero, Manzi Thierry, Muhire Kevin, Mugisha Francois Master, Nova Bayama, Tidiane Kone, Nahimana Shassir na Nsengiyumva Moustapha.
Kugera mu gasantere ka Ruyenzi ntabwo wari kuyoberwa ko Rayon Sports iri hafi aho
Umuhanda uzamuka i Runda wabonaga abantu bavayo bamanuka ku kibuga
Ku muryango w'ikibuga cya Ruyenzi abantu binjira
Ifirimbi, Vuvuzela n'icupa bya SKOL arahamagara abo yasize mu rugo ko yageze ku kibuga
Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports yageze ku kibuga abuzwa gukomeza agana mu gice cyanyuragamo abanyacyubahiro kuko bamubazaga itike yishyuriyeho amafaranga yo kwinjira
Abari bashinzwe kwinjiza abanyacyubahiro (VIP Protocal Team) bamuzengurutse bamuhata ibibazo
.........Yisobanuye biratinda.....
Bamaze kudohora baramureka
Masud Djuma atambuka buhoro nk'umuntu udafite icyo yikanga kuko igikombe yagitwaye
Masud Djuma amaze kwicara
Kwizera Pierrot yari yiyicariye mu bafana
Irambona Eric ni we wari kapiteni
11 ba Pepiniere FC bari biyongereho Moussa Haule umutoza w'abanyezamu
11 ba Rayon Sports
Abasifuzi n'abakapiteni
Intebe z'abatoza n'abasimbura ba Rayon Sports FC
Abasimbura ba Pepinieres FC
Rugangura Axel (RBA) yogeza umukino
Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ku mupira
Nsengiyumva Moustapha ashaka amayira
Umupira ushakishwa mu kirere
Hussein Ndarabu wa Pepinieres FC ku mupira
Nsengiyumva Moustapha wa Rayon Sports yumvana na Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC
Nsengiyumva Moustapha yabaye nk'aho atsindira umupira
Nsengiyumva Moustapha yigendeye
Nova Bayama akurikira umupira
Abafana ba Rayon Sports
Tidiane Kone akurikiwe
Mugisha Francois Master akurikira Ndarabu Hussein
Muhoza Jean Paul umutoza wa Pepinieres FC atanga amabwiriza
Nahimana Shassir yegeranya abantu
Irambona Eric agwa hasi cyo kimwe na Muvakure Ndekwe Felix
Nsabimana Jean de Dieu bita Shawulini umunyezamu wa mbere wa Pepinieres FC wanahamagwe mu Mavubi
Irambona Eric arwanira umupira na Muvakure Ndekwe Felix
Hitimana Omar kapiteni wa Pepinieres FC ahanganye na Nova Bayama
Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ubu akinira Pepinieres FC
Nahimana Shassir na Ishimwe Kevin
Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi yatangaga amabwiriza
Kubita ingoma ntacyo wikanga
Kabula Mohammed yizirika kuri Muhire Kevin
Abafana barebera umukino hanze
Abandi buriye mu biti bituriye ikibuga
Habamahoro Vincent yuggarira Nsengiyumva Moustapha
Ishimwe Kevin akuraho umupira kuko Shassir yari hafi aho
Kabura Mohammed ahuza akaguru na Rwigema Yves
Rwigema Yves yakinnye iminota 90' y'umukino
Habamahoro Vincent yerekwa ikarita y'umuhondo
Irambona Eric agenzura umupira
Tidiane Kone atsura umubano n'itaka ryo ku Ruyenzi
Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports babonaga igitego
Mugisha Francois Master ashimirwa
Mugisha Francois Master ukurikiwe na Nahimana Shassir nibo batsindiye Rayon Sports
Ishimwe Kevin wahoze muri Rayon Sports ntabwo yigaragarije ikipe yahozemo
Abafana bazengurutse ikibuga
Bakoreshaga imitwe cyane kuko ikibuga cya Ruyenzi ntiwakwizera guhererekanya umupira uciye hasi
Kalimba Richard umutoza wungirije muri Pepinieres FC yazamuwe mu bafana azira kwitwara nabi ku murongo w'abatoza
Ajya gushaka umwanya mu bafana
Amaze kwicara
Ikindi kibazo cyavutse ubwo Muvakure Ndekwe Felix yamenyaga ko agiye kuvamo.........
...yahise aryama hasi
Abakinnyi ba Rayon Sports bahise bamwuzuraho bashaka ko yavurirwa hanze akareka gutinza umukino
Rwigema Yves asohora igikapu cya muganga wa Pepinieres FC nta bufasha asabwe
Igikapu akigeza hanze y'ikibuga
Iki gikapu baje kugisubiza mu ganga birangira Mugisha Francois Master nawe agiteruye agita hanze
Uwari ujyanye ingobyi nawe yagarutse idakoze akazi
Baje kuyisubizayo bamushyiraho
Amabwiriza ya Masud Djuma
Olivier Gakwaya (ibumoso) na Gacinya Denis (iburyo) bishimira intsinzi mu mwambaro wa Rayon Sports
Munezero Fiston asohoka mu kibuga ubwo yari amaze kubona ikarita itukura
Umufana
Umukino ukomeje
Umufana wizihiwe
Munezero Fiston hanze yivura
Abafana bitwaje ubutumwa bushimira Masud Djuma
Irambona Eric, Nsengiyumva Moustapha na Muhire Kevin basimbuwe
Ikikubwira ko umukino urangiye nuko ikibuga cya Ruyenzi cyuzura abantu
Dore uko imikino y’umunsi wa 27 yarangiye:
Umunsi wa 27 wa shampiyona:
Kuwa Gatanu tariki 19 Gicurasi 2017
*AS Kigali 1-1 APR FC
*FC Marines 0-2 Etincelles FC
*Sunrise FC 2-3 Police FC
*Kirehe FC 1-2 Bugesera FC
*FC Musanze 1-2 Amagaju FC
Imikino iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu tariki 20 Gicurasi 2017
*Espoir FC 1-1 Kiyovu Sport
*Pepinieres FC 2-2 Rayon Sports
*Mukura Victory Sport 1-2 Gicumbi FC
Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona isigaje imikino itatu ikarangira
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO