Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu wa gatandatu batereye banamanuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa ni bo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana.
Benediction Club yakinnye iri siganwa idafite abatoza bayo Felix Sempoma na Benoit Munyankindi batabonetse kubera bari muri DR Congo mu butumwa bw’akazi. Kutaboneka kw’aba bayobozi ntibyabujije abasore b’i Rubavu kwitwara neza muri iri siganwa rifite intera ya 155,6Km, kuko abasore bayo Jean Bosco Nsengimana na Ruberwa Jean bayoboye igikundi (Peloton) kuva basohotse mu karere ka Ruhango aho batangiriye saa yine n’igice za mu gitondo (10h30).
Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yahise yohereza Ephraim Tuyishimire ngo asange abari bacomotse mu gikundi, naho ikipe ya Huye CCA yohereza Hakizimana Jean Damascene bituma barenga mu Meru ya Muhanga bari imbere ari bane.
Igikundi cyari inyuma kiyobowe na Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs, Bonaventure Uwizeyimana na Patrick Byukusenge ba Benediction Club n’abakinnyi ba Huye CCA, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu cyakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ariko barinda barenga Nyarusange, Centre ya Nyange n’Urutare rwa Ndaba batarashobora gufata bane bagiye mbere.
Aba basore barenze Rubengera basatira umujyi wa Karongi Bonaventure Uwizeyimana yakoresheje imbaraga nyinshi ashobora gufata igikundi cyari imbere asanga Jean Bosco Nsengimana, Ruberwa na Jean Damascene w’i Huye barushye bituma agera mu mujyi wa Karongi uri mu murenge wa Bwishyura ari kumwe na Ephraim Tuyishimire.
Abasiganwa bagombaga guzenguruka uyu mujyi inshuro 10 banyuze kuri St Jean, bakanyura ku ntara y’Uburengerazuba bakazamukira Nyakariba bagasoreza imbere y’isoko rya Kibuye.
Ephraim Tuyishimire wari wakoresheje imbaraga nyinshi kuko yacomotse mu bandi mu birometelo bya mbere yananiwe gukomeza kugendera ku muvuduko wa Bonaventure Uwizeyimana bituma asigara bamaze kuzenguruka inshuro esheshatu, byahesheje uyu musore w’i Rubavu intsinzi, ashimangira ko hari icyo yigiye mu misozi y’i Burayi kuko umwaka ushize yakinaga nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data.
Uko bakurikiranye mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23
Ruhango-Karongi+Kuzenguruka inshuro 10 (155.6km)
Ingimbi Muhanga-Ruhango+2 laps (92.5km)
Mu bagore: Muhanga-Karongi (82.5km)
Abasiganwa barenze i Muhanga gato
Mu nzira bagana i Karongi
Tuyishime Ephraim (imbere) na Uwizeyimana Bonaventure bazenguruka (Ciruit)
Bazengurukaga umujyi wa Karongi nibura inshuro icumi (10) kuko ari zo zari ziteganyijwe
Bayingana Aimable (ibumoso) perezida wa FERWACY aganira na Magnell Sterling (Iburyo) umutoza w'ikipe y'igihugu nawe wakinnye kuri uyu wa Gatandatu
Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze mu batarengeje imyaka 23 (U23), Imanizabayo Eric watsinze mu bari munsi y'imyaka 18 ( U18) na Girubuntu watsinze mu bagore nyuma y’isiganwa bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Uwizeyimana Bonaventure ashyikirizwa igihembo nk'umukinnyi wahize abandi
Girubuntu Jeanne d’Arc yatsinze mu bakobwa
Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu wa gatandatu batereye banamanuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa ni bo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana.
TANGA IGITECYEREZO