RFL
Kigali

AMAGARE: Uwizeyimana Bonaventure yahize abandi mu isiganwa ryiswe "Race To Remember" (Ruhango-Karongi)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2017 7:51
0

Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu wa gatandatu batereye banamanuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa ni bo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana.

Benediction Club yakinnye iri siganwa idafite abatoza bayo Felix Sempoma na Benoit Munyankindi batabonetse kubera bari muri DR Congo mu butumwa bw’akazi. Kutaboneka kw’aba bayobozi ntibyabujije abasore b’i Rubavu kwitwara neza muri iri siganwa rifite intera ya 155,6Km, kuko abasore bayo Jean Bosco Nsengimana na Ruberwa Jean bayoboye igikundi (Peloton) kuva basohotse mu karere ka Ruhango aho batangiriye saa yine n’igice za mu gitondo (10h30).

Les Amis Sportifs y’i Rwamagana yahise yohereza Ephraim Tuyishimire ngo asange abari bacomotse mu gikundi, naho ikipe ya Huye CCA yohereza Hakizimana Jean Damascene bituma barenga mu Meru ya Muhanga bari imbere ari bane.

Igikundi cyari inyuma kiyobowe na Jean Claude Uwizeye wa Les Amis Sportifs, Bonaventure Uwizeyimana na Patrick Byukusenge ba Benediction Club n’abakinnyi ba Huye CCA, Hakiruwizeye Samuel na Twizerane Mathieu cyakomeje gukoresha imbaraga nyinshi ariko barinda barenga Nyarusange, Centre ya Nyange n’Urutare rwa Ndaba batarashobora gufata bane bagiye mbere.

Aba basore barenze Rubengera basatira umujyi wa Karongi Bonaventure Uwizeyimana yakoresheje imbaraga nyinshi ashobora gufata igikundi cyari imbere asanga Jean Bosco Nsengimana, Ruberwa na Jean Damascene w’i Huye barushye bituma agera mu mujyi wa Karongi uri mu murenge wa Bwishyura ari kumwe na Ephraim Tuyishimire.

Abasiganwa bagombaga guzenguruka uyu mujyi inshuro 10 banyuze kuri St Jean, bakanyura ku ntara y’Uburengerazuba bakazamukira Nyakariba bagasoreza imbere y’isoko rya Kibuye.

Ephraim Tuyishimire wari wakoresheje imbaraga nyinshi kuko yacomotse mu bandi mu birometelo bya mbere yananiwe gukomeza kugendera ku muvuduko wa Bonaventure Uwizeyimana bituma asigara bamaze kuzenguruka inshuro esheshatu, byahesheje uyu musore w’i Rubavu intsinzi, ashimangira ko hari icyo yigiye mu misozi y’i Burayi kuko umwaka ushize yakinaga nk’uwabigize umwuga muri Team Dimension Data.

Uko bakurikiranye mu bagabo n’abatarengeje imyaka 23

Ruhango-Karongi+Kuzenguruka inshuro 10 (155.6km)

  1. Bonaventure Uwizeyimana (Club Benediction) 4h:17’:22”
  2. Jean Claude Uwizeye (Les Amis Sportifs) 4h:18’:50”
  3. Patrick Byukusenge (Club Benediction) 4h:19’:54”
  4. Ephrem Tuyishime (Les Amis Sportifs) 4h:20’:59”

Ingimbi Muhanga-Ruhango+2 laps (92.5km)

  1. Eric Manizabayo (Club Benediction) 2h:33’:41”
  2. Yves Nkurunziza (Club Benediction) 2h:36’:11”
  3. Jean Eric habimana (Fly) 2h:36’:12”
  4. Jimmy Mbarushimana (Club Benediction) 2h:40’:43”

Mu bagore:  Muhanga-Karongi (82.5km)

  1. Jean d’Arc Girubuntu (Les Amis Sportifs) 2h:51’:35”
  2. Beatha Ingabire (Les Amis Sportifs) 2h:57’:44”
  3. Xaverine Nirere (Les Amis Sportifs) 2h: 57’:45”
  4. Samantha Dushimiyimana (Les Amis Sportifs) 3h:02’:36” 

 Aba basore bane barenze umujyi wa Muhanga barinda bagera mu mujyi wa Karongi basize abandi

 Abasiganwa barenze i Muhanga gato

Ni isiganwa ryari rinogeye ijisho

Mu nzira bagana i Karongi

Bonaventure na Ephraim Tuyishimire bazengurukanye inshuro 6 bari kumwe

Tuyishime Ephraim (imbere) na Uwizeyimana Bonaventure bazenguruka (Ciruit)

Abasiganwa basabwaga kuzenguruka umujyi wa Karongi inshuro 10

Bazengurukaga umujyi wa Karongi nibura inshuro icumi (10) kuko ari zo zari ziteganyijwe

Sterling asa n'ubwira perezida wa FERWACY Bayingana Aimable ati, Mu muhanda byari bikaze

Bayingana Aimable (ibumoso) perezida wa FERWACY aganira na Magnell Sterling (Iburyo) umutoza w'ikipe y'igihugu nawe wakinnye kuri uyu wa Gatandatu

Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze muri U23, Imanizabayo Eric watsinze muri U18 na Girubuntu watsinze mu bagore bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside nyuma y'isiganwa

Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze mu batarengeje imyaka 23 (U23), Imanizabayo Eric watsinze mu bari munsi y'imyaka 18 ( U18) na Girubuntu watsinze mu bagore nyuma y’isiganwa bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe abatutsi

 Uwizeyimana watsinze muri rusange yahembwe ibihumbi 100

Uwizeyimana Bonaventure ashyikirizwa igihembo nk'umukinnyi wahize abandi 

Girubuntu Jeanne d'Arc yatsinze mu bakobwa

Girubuntu Jeanne d’Arc yatsinze mu bakobwa

Ephraim Tuyishimire yahize abandi batarengeje imyaka 23

Abasiganwa mu mukino w’amagare 42 kuri uyu  wa gatandatu batereye banamanuka imisozi n’ibibaya bigize umuhanda Ruhango – Muhanga – Karongi, ariko 12 gusa ni bo bashoboye gusoza. Ni muri Rwanda Cycling Cup 2017 agace kahariwe kwibuka abazize Jenoside kegukanywe na Bonaventure Uwizeyimana.

Bonaventure yasize abandi umunota n'amasegonda 28

Bonaventure yasize abandi umunota n’amasegonda 28

Abasore bafashe umunota wo kwibuka abatutsi bazize Jenoside

Abasore ba Benediction Club bajya inama mbere yo gutangira isiganwa

Umutoza w'ikipe y'igihugu Sterling Magnell nawe yakoze uru rugendo

Umutoza w’ikipe y’igihugu Sterling Magnell nawe yakoze uru rugendo

Hakuzimana Camera ntiyashoboye gusoza isiganwa nubwo yari mu habwa amahirwe

Bonaventure, Jean Claude Uwizeye baje imbere na bagenzi babo bari bambaye udutambaro twi kwibuka abazize Jenoside

Bonaventure, Jean Claude Uwizeye baje imbere na bagenzi babo bari bambaye udutambaro twi kwibuka abazize Jenoside

Aba basore bane barenze umujyi wa Muhanga barinda bagera mu mujyi wa Karongi basize abandi

Aba basore bane barenze umujyi wa Muhanga barinda bagera mu mujyi wa Karongi basize abandi

Ni isiganwa ryari rinogeye ijisho

Ni isiganwa ryari rinogeye ijisho

Ni umuhanda urimo imisozi isaba ingufu

Ni umuhanda urimo imisozi isaba ingufu

I Muhanga byabasabye kujya ahirengeye ngo bihere ijisho

I Muhanga byabasabye kujya ahirengeye ngo bihere ijisho

Bonaventure na Ephraim Tuyishimire bazengurukanye inshuro 6 bari kumwe

Bonaventure na Ephraim Tuyishimire bazengurukanye inshuro 6 bari kumwe

Abantu b'ingeri zitandukanye birebera uko ipine y'igare ihura n'umuhanda

Abantu b’ingeri zitandukanye birebera uko ipine y’igare ihura n’umuhanda

Abasiganwa basabwaga kuzenguruka umujyi wa Karongi inshuro 10

Abasiganwa basabwaga kuzenguruka umujyi wa Karongi inshuro 10

Sterling asa n'ubwira perezida wa FERWACY Bayingana Aimable ati, Mu muhanda byari bikaze

Sterling asa n’ubwira perezida wa FERWACY Bayingana Aimable ati, Mu muhanda byari bikaze

Ibilometero bisaga 150 si ubusa, Tuyishimire yasoje yarushye bigaragara

Ibilometero bisaga 150 si ubusa, Tuyishimire yasoje yarushye bigaragara

Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze muri U23, Imanizabayo Eric watsinze muri U18 na Girubuntu watsinze mu bagore bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside nyuma y'isiganwa

Bona watsinze mu bakuru, Ephraim watsinze muri U23, Imanizabayo Eric watsinze muri U18 na Girubuntu watsinze mu bagore bongeye gufata umunota wo kwibuka abazize Jenoside nyuma y’isiganwa

Details&Photo:Umuseke

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND