RFL
Kigali

Amagare:Team Rwanda izitabira amarushanwa abiri mu rwego rwo gukaza imyiteguro ya Tour du Rwanda 2016

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:28/09/2016 10:35
0


Mu rwego rwo gukaza imyiteguro ya Tour du Rwanda 2016, Team Rwanda igiye kwitabira amasiganwa abiri akomeye arimo; Chantal Biya irushanwa rikinirwa muri Cameroon ndetse n’irushanwa ry’isi rizabera i Doha muri Qatar mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2016.



Shampiyona y’isi izatangira tariki 9-16 Ukwakira 2016 izitabirwa n’abakinnyi b’u Rwanda barimo; Areruya Joseph, Ndayisenga Valens na Jean Claude Uwizeye uzaba asiganwa mu muhanda (raod race) mu  cyiciro cy’abakinnyi batarengeje imyaka 23 (U23).

Image result for ndayisenga valens

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 azaserukira u Rwanda mu marushanwa y'isi 2016 i Doha muri Qatar

Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 azaba aserukira u Rwanda muri Grand Prix Chantal Biya

Muri iri siganwa, Ndayisenga Valens wegukanye Tour du Rwanda 2014 azaba yiruka mu muhanda (Road Race) ndetse azarushanwe mu buryo bwo gusiganwa n’ibihe (Individual Time trial).Uwizeyimana Bonaventure azaba ahagarariye u Rwanda mu cyiciro cy’abakuru (Elite) ndetse no gusiganwa mu muhanda cyo kimwe na Ingabire Beatha uzaba abikora mu cyiciro cy’abali n’abategarugoli.

Ku nshuro ya mbere muri aya marushanwa u Rwanda ruzohereza Ukiniwabo Rene nk’umukinnyi ukiri muto (Junior) aho azaba aserukira u Rwanda mu gusiganwa n’ibihe (Individual Time Trial) ndetse no gusiganwa n’abandi mu muhanda( Road Race).

Iyi kipe izaba iherekejwe na Jock Boyer ushinzwe ibya tekinike mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) ndetse na Jamie Bissel nk’umukanishi w’amagare. Aba bose bazaba bayobowe na Bayingana Aimable umuyobozi wa FERWACY.

Jock Boyer avuga ko iri siganwa mpuzamahanga rizafasha abakinnyi  b’abanyarwanda  kwiga byinshi batari bazi. “Iri rushanwa ry’isi rizaba ari agatangaza mu gutuma abakinnyi bacu bagira icyo bamenya kuko ahantu bazaba bari hararambitse cyane, harashyushye ndetse hazaba hari umuyaga mwinshi cyane.Nizeye ntashidikanya ko abakinnyi bacu bazahakura ubunararibonye bukomeye”.

Ubwo iri rushanwa rizaba ryinikije, Team Rwanda izahita yohereza abandi bakinnyi bazajya gusiganwa mu irushanwa rya Grand Pric Chantal Biya rizabera muri Cameroon kuva tariki 13-16 Ukwakira 2016.

Abakinnyi bazaserukira u Rwanda muri Cameroon harimo; kapiteni Byukusenge Nathan, Tuyishime Ephrem, Mugisha Samuel, Karegeye Jeremy na Jean Bosco Nsengimana ukina nk’intizanyo muri BikeAid.Aba, bazaba baherecyejwe na Sempoma Felix nk’umuyobozi mukuru, Obed Ruvogera azaba ari umuganga w’ikipe na Ntibitura Issa uzagenda nk’umukanishi.

 

 Yaba shampiyona y'isi na Grand Prix Chantal Biya u Rwanda ruzitabira, byose ni mu rwego rwo kwitegura Tour du Rwanda 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND