RFL
Kigali

AMAGARE: Team Erythrea nta bwoba iduteye muri shampiyona ya Afurika 2018 -ADRIEN NIYONSHUTI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/02/2018 14:55
0


Adrien Niyonshuti umukinnyi urambye mu mukino w’amagare ndetse uzaba ari nawe urusha ubunararibonye abandi banyarwanda bazaba bahatana muri shampiyona ya Afurika igomba gutangira nyirizina kuri uyu wa Gatatu, avuga ko ubwoba abantu bafitiye ikipe ya Erythrea ari ubw’ubusa kuko bo nk’abakinnyi nta kibazo ibateye.



Niyonshuti w’imyaka 31, yabaye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda (Team Rwanda) kuva mu 2007 mbere yo kugana muri MTN Qhubeka mu 2009, avuga ko ikipe Erythrea bazanye muri shampiyona ya Afurika adahakana ko ikomeye ariko ko nta bwoba ibateye kuko ngo si ubwa mbere baba bayitsinze. Adrien Niyonshuti yagize ati:

Ntabwo navuga ngo ikipe ya Erythrea iduteye ubwoba kubera ko tumaze iminsi tuyitsinda. Bafite abakinnyi batandukanye yego bakomeye. N’ubu bazazana Mekseb (Debesay) amaze igihe ameze neza kandi ikindi bavuye mu irushanwa riri mu cyiciro cya mbere muri Dubai we na Ammanuel (Gebrezgabiher), urumva rero bafite amahirwe menshi yo kuza bagakoresha uriya muvuduko n’imyitozo baba barabonye bitegura iyo mikino.

Niyonshuti abona ko kuba muri Tour du Rwanda 2017 abakinnyi ba Erythrea barimo;  Metkel Eyob, Henok muluberhan, Simon Mussie, Tesfom Okubamariam, Elyas Afewerki na Gebrezgabiher Amanuel baratsinzwe na Areruya Joseph ari ikindi kintu kigomba gutanga ingufu ku ikipe y’u Rwanda izaba iri mu rugo. Niyonshuti yagize ati:

Ntekereza ko Amanuel (Gebrezgabiher), Mekseb (Debesay), Okbamariam (Tesfom) bazaza muri iyi shampiyona, Areruya yabatsinze, Valens (Ndayisenga) ubushize yabatsindiye kuri Ciruit tuzakina muri iri siganwa (Kigali-Kigali). Muri Tour du Rwanda 2017 yongeye kuyibatwara ukuyemo Mekseb Debasay kuko Eyob Metkel na Tesfom Okbamariam bari bahari. Ndumva rero by’umwihariko numva ko umukinnyi tugomba kwita kuri Eyob Metkel kuko nubwo adakina mu cyiciro cya mbere, akinisha ubwenge cyane.

Aba bakinnyi bahagarariye ikipe ya Erythrea mu Rwanda ngo nubwo bakubutse i Dubai mu marushanwa abarizwa mu rwego rwa mbere, Niyonshuti avuga ko nta kibazo biteye kuko bishoboka cyane ko u Rwanda rwatwara imidali. Mu magambo ye yagize ati:

Nubwo bavuye i Dubai mu makipe yo mu cyiciro cya mbere cy’ababigize umwuga tuzabereka ko nubwo tutari mu cyiciro cya mbere dushobora kubazengereza tukabambura imidali kuko hari abana bameze neza kandi ntekereza ko nta kindi kibazo kibayeho cy’uburwayi cyangwa ikirere, turi tayali yo gukina tukabereka ko tuzabatsinda.

Adrien Niyonshuti yagiye akina shampiyona Nyafurika zitandukanye akaba mu myanya ya kure yaba yaragize ari aho yagiye afata umwanya wa cumi (10) ku rutonde rusange.

Mu 2009 yafashe umwanya wa cumi (10) mu gusiganwa mu muhanda mbere yuko mu 2010 atahana umwanya wa munani (8) n’umwanya wa kane (4) mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (ITT).

Mu 2011, Niyonshuyi yongeye kwitabira shampiyona ya Afurika nyuma yaho yari amaze kuba uwa Gatandatu (6) muri Tour du Rwanda 2011. Muri iyo shampiyona yabaye uwa cyenda (9) mu gusiganwa n’ibihe umuntu ku giti cye (Individual Time Trial/ITT).

Niyonshuti Adrien muri Tour du Rwanda 2013

Niyonshuti Adrien muri Tour du Rwanda 2013

Mu 2012 ni bwo Team Rwanda yafataga umwanya wa karindwi (7) mu gusiganwa batanguranwa n’ibihe nk’ikipe (TTT/Team Time Trial), icyo gihe Niyonshuti yafashe umwanya wa cyenda (9) mu gusiganwa umuntu ku giti cye (ITT). Mu gusiganwa mu muhanda (Road race) ni bwo yatahukanye umwanya wa cumi (10). Muri 2012 Adrien Niyonshuti yabaye uwa cyenda (9) muri Tour du Rwanda mbere yo kuba uwa cyenda (9) muri Tour du Rwanda 2013.

Muri shampiyona ya Afurika 2015, Adrien Niyonshuti yasoje ku mwanya wa cumi (10) mu cyiciro cyo gusiganwa mu muhanda ahatana n’abandi (Road Race). Muri shampiyona ya Afurika 2018 igomba kubera mu Rwanda kuko ibikorwa byayo bitangira ku mugoroba w’uyu wa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018, hazitabira ibihugu 23, abakinnyi 162 bahatanira imidali 16.

Abasiganwa basohoka akarere ka Muhango benda kwinjira muri Ngororero

Eyob Metkel (uri imbere) ni umwe mu bakinnyi Adrien Niyonshuti avuga ko bazacungwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND