RFL
Kigali

AMAGARE: Rwanda Cycling Cup ntikibaye kuri uyu wa Gatandatu

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:15/12/2017 12:04
0


Gahunda yo gusoza irushanwa ry’igihugu mu mukino wo gusiganwa ku magare (Rwanda Cycling Cup 2017) ntikibaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza 2017 nk’uko byari biteganyijwe nk’uko amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare (FERWAFA) abihamya.



Ubutumwa bwavuye muri FERWACY buvuga ko bitewe nuko kuri sitade Amahoro abasiganwa bari kuzasoreza hazabera izindi gahunda zizanatuma bamwe mu bayobozi ba FERWACY batazaboneka cyo kimwe n’inzego zishinzwe umutekano, bibaye ngombwa ko isozwa ry’iri rushanwa risubitswe.

Ubwo butumwa buragira buti” Kubera ibikorwa bihuriranye biteganyijwe tariki 16 Ukuboza 2017 kuri sitade Amahoro ahari gusorezwa irushanwa ndetse inzego z’umutekano n’abayobozi ba FERWACY bakaba batazaboneka kuri uyu munsi, FERWACY irabamenyesha ko isiganwa ryari riteganyijwe tariki 16 Ukuboza 2017 ritakibaye”.

Image result for Amagare       Inyarwanda

Umunsi usoza Rwanda Cycling Cup 2017 uzamenyakana mu minsi iri imbere

Byari biteganyijwe ko abarushanwa bazahagurukira i Gatuna mu Karere ka Gicumbi bakanyura Nyabugogo-Kinamba-ULK-Kagugu-Gacuriro-Nyarutarama-Kibagabaga-Kimironko- Controle Technique - Stade Amahoro. Nibagera aha bazazenguruka mu mihanda ya Stade Amahoro – Hotel Chez Lando – Hôpital La Croix Du Sud – RDB – MTN -Nyarutarama (Mu Kabuga) – Hôpital Kibagabaga – Kimironko – Controle Technique – Stade Amahoro hose hareshya na kilometero 108,4 ku bakuru n’abatarengeje imyaka 23.

Muri iri siganwa, ingimbi n’abakobwa bo bari kuzahagurukira i Rukomo bagasoreza i Kigali ku ntera ya kilometero 60,5. Abakinnyi bazarigaragaramo bakinira mu makipe 10 arimo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Rwandan Eagles Cycling Team, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club. Abakinnyi bazarigaragaramo bakinira mu makipe 10 arimo Fly Cycling Club, Cycling Club For All, Muhazi Cycling Generation, Cine Elmay, Les Amis Sportifs, Benediction Club, Rwandan Eagles Cycling Team, Karongi Vision Sport Center, Nyabihu Cycling Team na Kigali Cycling Club.

Mu manota ya Rwanda Cycling Cup 2017, Byukusenge Patrick wa Benediction ni we uza imbere n’amanota 137 akurikiwe na Munyaneza Didier bakinana ufite 92, Twizerane Mathieu wa Cycling Club For All amugwa mu ntege n’amanota 88 akurikiwe na Uwizeyimana Bonaventure ufite 84 naho Uwizeye Jean Claude niwe mukinnyi wa Les Amis Sportifs uza hafi kuko ari mwanya wa gatanu (5) n’amanota 82.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND