RFL
Kigali

AMAGARE: Nyanza-Rubavu ni yo nzira ndende muri Tour du Rwanda 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/06/2017 16:42
0


Tour du Rwanda irushanwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare ribera mu Rwanda rizongera kuba kuva kuwa 12-19 Ugushyingo 2017 ku nshuro yaryo ya cyenda (9) kuva mu 2009 ryemerwa ku rwego mpuzamahanga n’impuzamashyirahamwe y’umukino w’amagare ku isi (UCI). Urugendo ruzava i Nyanza rugana i Rubavu ni yo nzira ndende izaba iri muri iri rushanwa



Urugendo rwa Nyanza-Rubavu ni rwo rurerure kuko rufite intera ya kilometero 180 (180 KM) mu gihe undi muhanda usa naho uwugwa mu ntege ari isiganwa rizaba riva i Musanze rigana i Nyamata ku ntera ya kilometero 121 (121 KM).

Nk’uko bigaragazwa n’abashinzwe tekinike muri Tour du Rwanda, uru rugendo ruzaba rufite udusozi (Climbes) dutandatu (6) ndetse bakagaragaza ko rizaba ari isiganwa rigoye ku bazaba bahatana. Isiganwa rizava i Nyanza mu ntara y’amajyepfo rigana mu Karere ka Rubavu, rizakinwa kuwa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2017.

Muri Tour du Rwanda 2017 harimo imihanda itari imenyerewe mu marushanwa umunani (8) atambutse. Muri izo nzira harimo inzira ya Musanze-Nyamata (121 Km), Nyamata-Rwamagana (93.1 Km), Kayonza-Kigali ( 86.3 Km/Nyamirambo).

Mu kiganiro ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 14 Kamena 2017, Bayingana Aimable uyobora iri shyirahamwe yavuze ko bakora ibishoboka ku buryo muri buri Tour du Rwanda hazamo imihanda mishya muri gahunda yo gushimisha abanyarwanda batuye mu bice bitandukanye.

Izi mpinduka ni zo zatumye imihanda yo mu ntara y’iburengerazuba iburamo nk’umuhanda wa Karongi ugana i Rusizi kuko umwaka ushize wari urimo.

Dore imihanda Tour du Rwanda 2017 izanyuramo:

1.Tariki 12 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali (Prologue): 3.3 KM

2.Tariki 13 Ugushyingo 2017: Kigali-Huye: 120.3 KM

3.Tariki 14 Ugushyingo 2017: Nyanza-Rubavu: 180 KM

4. Tariki 15 Ugushyingo 2017: Rubavu-Musanze: 95 KM

5.Tariki 16 Ugushyingo 2017: Musanze-Nyamata: 121 KM

6.Tariki 17 Ugushyingo 2017: Nyamata-Rwamagana: 93.1 KM

7.Tariki 18 Ugushyingo 2017: Kayonza-Kigali/Nyamirambo: 86.3 KM

8Tariki 19 Ugushyingo 2017: Kigali-Kigali: 120 KM

Olivier Grand-Jean atangaza imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo

Olivier Grand-Jean atangaza imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo

Bayingana Aimbale perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)

Bayingana Aimbale perezida w'ishyirahamwe ry'umukino w'amagare mu Rwanda (FERWACY)

 Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda

 Jean Claude Herault uba ku ruhembe rw'imitegurire ya Tour du Rwanda

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda nawe yari yitabiriye uyu muhango wo kumurika imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda nawe yari yitabiriye uyu muhango wo kumurika imihanda Tour du Rwanda 2017 izacamo

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND