RFL
Kigali

AMAGARE: Ku nshuro ya mbere 'Tour d’Afrique 2017' igiye kunyura mu Rwanda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/01/2017 18:22
0


Irushanwa ngarukamwaka rizenguruka umugabane wa Afurika bakina basiganwa ku magare, muri uyu mwaka rizanyura mu Rwanda ku nshuro ya mbere kuva mu 2003 ubwo ryabaga ku shuro yaryo ya mbere. Uyu mwaka rikazatangira tariki 13 Mutarama 2017 kugeza kuwa 19 Gicurasi 2017.



Abasiganwa muri Tour d’Afrique 2017 bazahaguruka mu mujyi wa Cairo mu Misiri bazasoreze i Cape Town muri Afurika y’Epfo nk’uko tubikesha All Africa.

Mu gusobanura impamvu uyu mwaka iri rushanwa rizanyura mu Rwanda Shanny Hill ushinzwe itangazamakuru muri Global Cycling itegura iri rushanwa avuga ko u Rwanda rwatoranyijwe hashingiwe ku kuba hari ahantu heza ho gusurwa mu buryo bw’ubukerarugendo ku buryo byanafasha abantu kurushaho kumenya u Rwanda biciye mu magare.

Mu by'ukuri hari iterambere ridasanzwe mu bukerarugendo no mu mukino w’amagare kurusha ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika. Abantu benshi bagiye bumva ikipe y’u Rwanda mu mukino w’amagare kandi bashimishijwe cyane n’urwego iriho. Shanny Hill

Ikindi uyu mugabo avuga ko u Rwanda basanze ari rwiza mu bijyanye n’umutekano ku buryo batagira impungenge z’umutekano, bikaba ari nabyo byatumye Ethiopia bayikura mu mubare w’ibihugu iri rushanwa rizacamo.

Aha yagize ati "U Rwanda rwagiye rugira isura nziza mu bijyanye n’umutekano dore ko ari n’ahantu heza. Twatekereje kuba twakora ikintu gishya mu irushanwa kuko twari twamaze gukuramo inzira ya Ethiopia bitewe n’ibibazo by’umutekano byahavuzwe muri Nzeli n’Ukwakira.”

Ni irushanwa rizamara amezi ane, rizaba riri ku ntera ya kilometero 1200 (Km 1200) bizasaba ko abasiganwa banyura mu bihugu 11 bya Afurika aho bazahera i Cairo, bamanuke uko uruzi rwa Nile rugana muri Afurika y’uburasirazuba bwo hagati baciye mu butayu bwa Sudan, bace muri Uganda ahitwa Jinja bamanukire mu Rwanda.

Image result for Tour d'AfriqueAbasiganwa baba banyura mu butayu imisozi n'ibibaya

Shanny Hill avuga ko abasiganwa bazagera i Kigali kuwa 3 Werurwe 2017 bakubutse muri Uganda. Mu Rwanda bazahamara iminsi ibiri aho bazanasura ibyiza bitatse igihugu birimo ingagi mbere y'uko bahaguruka bagana muri Tanzania kuwa 6 Werurwe 2017.

 Abasiganwa bazahaguruka muri Tanzania bazamuke umusozi wa Kilimanjaro bagana ku kiyaga cya Malawi, bakomeze bagana mu kibaya cya Victoria bagenda baca ku nkengero z’ubutayu bwa Kalahari na Namibia. Bazava aho bakomeze urugendo bagana mu mujyi wa Cape- Town muri Afurika y’Epfo.

Mu mwaka wa 2003 ubwo iri rushanwa ryatangizwaga, ababashije kwitwara neza kurusha abandi, bashyizwe mu gitabo cya “Guinness de Record”. Icyo gihe Douwe Cunningham ukomoka muri Ecosse niwe wahize abandi mu bagabo akoresheje amasaha 270, iminota itatu n’amasegonda 38 (270h3m37s) mu cyiciro cy’abagabo mu gihe Katja Steenkamp wo muri Afurika y’Epfo yabaye uwa mbere mu bakobwa akoresheje amasaha 225, iminota 46 n’amasegonda 41 (225h52m41s).






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND