RFL
Kigali

Amagare: Kicukiro-Nyamata umwe mu mihanda izakoreshwa muri shampiyona ya Afurika 2018

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:3/01/2018 14:40
0


Kuva kuwa 13-18 Gashyantare 2018 mu Rwanda hazaba habera shampiyona Nyafurika y’umukino w’amagare, imikino mpuzamahanga izaba iba nyuma ya Tour du Rwanda 2017 yatwawe na Areruya Joseph. Usibye kuba hazakoreshwa agace ka nyuma ka Tour du Rwanda, hazakoreshwa n’umuhanda wa Kicukiro-Nyamata muri iri siganwa.



Ubwo iri siganwa rizaba rikinwa kuva kuwa 14 Gashyantare 2018, kuwa 13 Gashyantare 2018 hazaba habanje kuba inama izahuza abayobozi b’amakipe azaba ateraniye mu Rwanda ndetse hanabeho ibirori bifungura irushanwa. Ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda 2018) izaba igizwe na; Areruya Joseph, Ndayisenga Valens, Bonaventure Uwizeyimana, Ukiniwabo Rene Jean Paul, Munyaneza Didier na Ruberwa Jean.

Kuwa 14 Gashyantare 2018 hazakinwa icyiciro cyo gusiganwa n’igihe by'umuntu ku giti cye ndetse n’amakipe ubwayo azasiganwa ku giti cyayo (Individual and Team Time Trial). Muri uku gusiganwa n’ibihe hazakina amakipe; abahungu bakiri bato, abakobwa bakiri bato, abakobwa bakuze n’abahungu bakuze cyo kimwe n’abatarengeje imyaka 23.

Kuwa 15 Gashyantare 2018 hazabaho gusiganwa n’ibihe ariko umuntu ku giti cye (Individual Time Trial). Hazasiganwa abahungu bakiri bato, abakobwa bakiri bato, abakobwa bakuze n’abahungu bakuze n’abari munsi y’imyaka 23. Tariki 16 Gashyantare 2018 nta marushanwa azaba ahari kuko hazaba inama ihuza abayobozi b’ishyirahamwe ry’umukino w’amagare muri Afurika (CAC).

Kuwa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 ni bwo hazaba gahunda yo gusiganwa mu muhanda mu buryo bwa rusange (Road Race). Abazasiganwa ni abakinnyi barimo; abahungu bakiri bato, abakobwa bakiri bato n’abakobwa bakiri bato). Ku munsi wa nyuma w’iri rushanwa tariki 18 Gashyantare 2018, hazakina abahungu bari munsi y’imyaka 23 ndetse na bakuru babo mbere yuko haba ibirori byo gusoza.

Abatuye i Nyamata bazongera bareba abahanga ku igare nyuma yuko agace ka Musanze-Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda kabaneje

Abatuye i Nyamata bazongera bareba abahanga ku igare nyuma yuko agace ka Musanze-Nyamata-Rwamagana muri Tour du Rwanda kabanejeje

Dore uko gahunda iteye:

Kuwa Kabiri tariki 13 Gashyantare 2018:

-Ibirori byo gutangiza isiganwa ku mugaragaro

Kuwa Gatatu tariki 14 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa n’igihe mu makipe (Abakobwa bakuru n’abato, ingimbi):18.6 Km

-Gusiganwa n’igihe ku makipe (Abakobwa n’abahungu bakuru): 40 Km

 Ku wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa b’abangavu n’ingimbi) : 18,6 km

-Gusiganwa umuntu ku giti cye (Abakobwa n’abahungu bakuru) : 40 Km

Kuwa Gatanu tariki 16 Gashyantare 2018: Inama ya CAC

 Ku wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Ingimbi) – 72 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa b’abangavu) :60 km

-Gusiganwa mu muhanda (Abakobwa bakuru) : 84 km

Ku Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018:

-Gusiganwa mu muhanda (Abahungu bakuri na U23): 168 km

Areruya Joseph watwaye Tour du Rwanda 2017 azaba ari mri Team Rwanda 2018

Ndayisenga Valens asesekara i Remera ku muzenguruko (Lap) wa nyuma

Ndayisenga Valens watwaye agace ka Kigali-Kigali muri Tour du Rwanda 2017 nawe azakinira u Rwanda 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND