RFL
Kigali

AMAGARE: Jonathan Boyer yasimbuwe na Mutabazi mu kuyobora ‘Africa rising Cycling Center’

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/03/2017 9:52
0


Jonathan Boyer umunya-Leta Zunze Ubumwe za Amerika wari umaze imyaka icumi (10) mu Rwanda aho yashinze Team Rwanda ndetse anayobora ikigo kizamura umukino w’amagare cyiri i Musanze “Africa rising Cycling Center”, yasezeye asubira ku ivuko. Ibi byatanze amahirwe kuri Mutabazi Richard wahise aba umuyobozi w’iki kigo.



Mutabazi Richard usanzwe ari umunyamabanga mukuru mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) avuga ko azaguma muri uyu mwanya ahubwo ko akandi kazi yari asanzwe afite yamaze kugasezeramo. Gusa avuga ko mu gihe yagera muri ‘Africa rising Cycling Center’ agasanga harimo akazi kenshi gatuma ataboneka mu buryo bwamworohereza, yahita asezera muri FERWABA.

“Biriya se ko atari akazi (Gukora muri FERWABA), ari ukuba muri Board (nyobozi) yabyo, ibya Basketball ntabwo ari akazi ni kimwe nuko n’undi wese uri muri Komite aba afite ahandi akora, nyine ubwo mbonye bigongana nareka kimwe, ariko kubera ko ntarageramo ngo menye ibyo aribyo nta decision (umwanzuro) nakubwira ubu ngubu” Mutabazi Richard uzakomeza kuba umu yamabanga muri FERWABA ubwo yaganiraga na Ruhagoyacu.

Bayingana Aimable umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWACY) avuga ko nta cyuho kizabaho ngo kuko Mutabazi Richard nta kibazo azagira cyo kuyobora iki kigo bigendanye no kuba yarahuguwe bihagije ku bijyanye n’imicungire n’imiyoborere mu mukino w’amagare.

"Ubu ngubu hari umunyarwanda wari umaze iminsi yigishwa, ahugurwa ku buryo ashobora gukomeza kuyobora ikigo mu gihe Boyer adahari (Richard Mutabazi), hari n’abandi b’abahanga mu byerekeranye no gukanika amagare, ibyo byose bizakomeza nta na kimwe kizahagarara, ngirango ikigiye guhinduka ni uburyo bwo gushakisha ubushobozi n’uburyo twagira iriya centre yacu igakomeza kuba centre nini, kandi ngirango nkuko mubizi ni yo centre ya mbere imeze kuriya muri Afurika” Bayingana Aimable.

Minisitiri Uwacu Julienne avuga ko kuba Jonathan Boyer atari mu Rwanda bitavuze ko agiye burundu kuko ngo adasezeye mu mukino w’amagare ahubwo ko igihindutse ari uburyo yakoragamo akazi. Boyer azajya amara igihe kinini ari hanze y’u Rwanda nyuma agire n'umwanya wo gukora zimwe mu nshingano ku bibera mu Rwanda ariko Atari akazi gahoraho(Permanent Duty).

 “Jock ntabwo arangije akazi ke ahubwo uburyo yagakoraga ni bwo buhinduka ubundi yakoraga ku buryo buhoraho, ari hano agakora akazi ko gutoza ikipe ko gushakisha inkunga zafasha ikipe gutera imbere, ubu rero igihinduka ni uko azajya akorera kenshi cyane hanze kurusha uko azajya akorera hano………… ubu ngubu dufite umuyobozi wungirije wa centre uri i Musanze” Ministiri Uwacuasobanura uko Boyer azajya akora.

Image result for JONATHAN BOYER

Jonathan Boyer "Jock' (Iburyo)  na Bayingana Aimable (Ibumoso) umuyobozi wa FERWACY






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND