RFL
Kigali

AMAGARE: Ikipe y’u Rwanda yerekeje muri USA kwitabira amarushanwa abiri akomeye

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2017 11:51
0


Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 13 Nyakanga 2017 ni bwo ikipe y’igihugu y’umukino w’amagare igizwe n’abakinnyi batanu (5) yafashe indege igana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho izakina amarusha ya Colorado Classic na Cascade Cycling Classic.



Sempoma Félix umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu yahagurukanye abakinnyi batanu (5) barimo; Gasore Hategeka, Uwizeye Jean Claude, Nsengimana Jean Bosco, Ukiniwabo Rene Jean Paul na Munyaneza Didier.

Aba baziyongeraho Uwizeyimana Bonaventure kuri ubu uri mu ikipe ya Lowestrates Cycling Academy (Canada) cyo kimwe na Sterling Magnell umutoza w’ikipe y’igihugu uri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Iyi kipe izasiganwa mu irushanwa rya Cascade Cycling Classic izatangira kuva kuwa 19-23 Nyakanga 2017 mbere yo kuzaba bitabira Colorado Classic izakinwa kuva kuwa 10-13 Kanama 2017.

Aganira n’abanyamakuru, Sempoma yavuze ko icyo bagiye gukora ari uguhatana bashaka uburyo banatwara tumwe mu duce tuba tugize aya amarushanwa (Stages) byanarimba bakitwara neza birushijeho.

“Tugiye mu marushanwa akomeye cyane arimo ababigize umwuga benshi. Ni ukuvuga ngo ikipe izaba isa nayo yoroheje ni iyacu (Rwanda) ariko natwe urwego turiho muri iyi minsi n’imyitozo abahungu bakoze, ndumva tuzashobora guhangana”. Sempoma

Yakomeje agira ati“Tugiye muri Amerika tugiye gutsinda kandi n’iyo byatunanira byibuze tugashaka nka Etapes zimwe na zimwe twakwegukana. Yego biragoye bitewe n’urwego irushanwa ririho ariko birashoboka”. Sempoma

Nsengimana Jean Bosco watwaye Tour du Rwanda 2015 avuga ko igihe kigeze kugira ngo abanyarwanda basanzwe bigaragaza mu marushanwa akinirwa mu Rwanda ngo batangire bahatane banatsinde amarushanwa akinirwa hanze y’u Rwanda.

“Ikintu kitujyanyeyo ni ukugerageza tukitwara neza ndetse n’amasiganwa twakinnye twagiye twigamo ibintu byinshi aho tugeze ntabwo dushaka kugira ngo dutsinde amarushanwa yo mu Rwanda gusa tugomba no gutsinda amarushanwa yo hirya no hino”. Nsengimana Jean Bosco.

Aya amarushanwa azaba yitabirwa na Team Rwanda ku nshuro ya mbere azaba arimo amakipe 15 yamaze kwemera kuzahaseruka arimo; BMC Racing Team, Cannondale-Drapac Professional Cycling Team, Trek-Segafredo na UAE Team Emirates. Axeon Hagens Berman, Elevate – KHS, Holowesko/Citadel Racing p/b Hincapie Sportswear, Jelly Belly p/b Maxxis na Rally Cycling.

Sempemo Félix umutoza wungirije muri Team Rwanda

Sempoma Félix umutoza wungirije muri Team Rwanda aganira n'abanyamakuru

Nsengimana Jean Bosco avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bigaragaze mu marushanwa akinirwa hanze y'u Rwanda

Nsengimana Jean Bosco avuga ko igihe kigeze ngo abanyarwanda bigaragaze mu marushanwa akinirwa hanze y'u Rwanda

Ikipe y'abakinnyi batanu baraye bahagurutse i Kigali

Ikipe y'abakinnyi batanu baraye bahagurutse i Kigali

 AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND