RFL
Kigali

AMAGARE: Ikipe y’u Rwanda yatahukanye umwanya wa Gatanu muri Tour de Cote d’Ivoire

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/09/2017 10:45
0


Kuva kuwa 10-16 Nzeli 2017 mu gihugu cya Cote d’Ivoire haberaga isiganwa ry’umukino w’amagare “Tour de la Reconciliation”, isiganwa u Rwanda rwasoje ku mwanya wa gatanu (5) ku rutonde rusange babifashijwemo na Hakiruwizeye Samuel.



Ku ntangiriro y’iri siganwa, agace ka mbere kateshejwe agaciro nyuma yaho abasiganwaga babuze inzira bakayoba ndetse n’abapolisi baba bayobora abakinnyi nabo bakayoba, bityo irushawa biba ngombwa ko riza ku duce turindwi (7) rikajya ku duce dutandatu (6).

Mu gace ka nyuma k’iri rushanwa riri ku rwego rwa 2.2 nkuko impuzamashyirahamwe y’uyu mukino (UCI) abiteganya, Hakiruwizeye yarahatanye avanamo umwanya wa gatatu (3) nyuma ya Hachim Benouzza, umunya-Maroc wabaye uwa mbere na Mattias Legley waje ari uwa kabiri.

Abasiganwa bagendaga intera ya kilometero 105 (105 Km) bava i Abengourou bagana i Adzope, batatu ba mbere bakoresheje amasaha abiri, iminota 36 n’amasegonda 58” (2h36m58s).

Mu gushyira ibihugu ku rutonde, u Rwanda rwafashe umwanya wa gatanu (5) inyuma y’u Bubiligi (Flanders Team), Angola (Bai-Sicasal-Petro de Luanda) yabaye iya kabiri, Cote d’Ivoire yakiriye yasigaranye umwanya wa Gatatu naho Maroc itahana umwanya wa kane mu makipe 13 yakinnye iri siganwa ryatangiwe n'abakinnyi 74 hagasoza 68.

Abandi bakinnyi b'u Rwanda baje hafi ni Tuyishimire Ephraim (14), Uwiduhaye (38), Ruberwa Jean (45), Mfitumukiza Jean Claude (54) na Rugamba Janvier (64).

Mu mwaka wa 2015 u Rwanda rwari rwatahukanyen umwanya wa gatatu muri iri rushanwa ryakinwaga ku nshuro ya 24 muri uyu mwaka (2017), irushanwa ryari rifite intera ya kilometero 534.7 (534.7 KM).

Dore abakinnyi uko basoje ku rutonde rusange:

1. Dieter Bouvry (Belgium) 12h50m:56s

2. Louis Verhelst (Belgium) 12h51m22s

3. Matthias Legley (Belgium) 12h51m51s

8. Samuel Hakiruwizeye (Rwanda) 12h53m11s

Dore amakipe 5 ya mbere:

1. Regionale - Flanders Team

2. Bai - Sicasal - Petro de Luanda

3. Ivory Coast

4. Morocco

5. Team Rwanda (Rwanda)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND