RFL
Kigali

Amagare: Adrien Niyonshuti niwe watwaye igice kibanza cya shampiyona'Individual Time Trial'

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/06/2016 23:55
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Kamena 2016 nibwo shampiyona y’umukino w’amagare yatangiye hakinwa agace ka mbere aho abasiganwa buri umwe aba asiganwa n’ibihe (Individual Time Trial), muri aka gace Niyonshuti Adrien, Ukiniwabo Rene na Girubuntu Jeanne d’Arc nibo babashije kwitwara neza begukana imyanya ya mbere.



Niyonshuti Adrien w’imyaka 29 usanzwe akina muri Team Dimension Data, niwe wegukanye umwanya wa mbere akoresheje iminota 54’ n’amasegonda 17’’ ku ntera y’ibirometero 40.6 (KM 40.6) mu cyiriro cy’abakinnyi bakuze (Elite). Muri iki cyiciro bakoraga urugendo rwa Nyamata-Ramiro-Nyamata.

 

adrien

Niyonshutin Adrien watwaye umwanya wa mbere mu bakinnyi bafite ubunararibonye (photo/Ngenda Samuel)

Ndayisenga Valens watwaye Tour du Rwanda 2014 yaje ku mwanya wa kabiri akoresheje iminota 56’ n’amasegonga 52” mu gihe Uwizeyimana Bonaventure yarushijwe na Valens amasegonda 7” ahita aza ku mwanya wa gatatu.

Uko abakuru bakurikiranye :

1.Adrien Niyonshuti: Iminota 54 n’amasegonda 17
2.Valens Ndayisenga: Iminota 56 n’anasegonda 52
3.Bonaventure Uwizeyimana: Iminota 56 n’amasegonda 59
4.Biziyaremye Joseph: Iminota 57 n’amasegonda 29
5.Ephraim Tuyishimire: Iminota 58 n’amasegonda 7

Mu cyiciro cy’abari n’abategarugori, Girubuntu Jeanne d’Arc niwe wegukanye umwanya wa mbere naho Ukiniwabo Rene Jean Paul yegukana uwo mwanya mu cyiciro cy’abakinnyi b’abahungu bakiri bato (Junior).

Girubuntu

Girubuntu Jeanne d'Arc wabaye uwa mbere mu bali n'abategarugori (Photo/Ngenda Samuel)

Abakiri bato basiganwe ku ntera ya kilometero 22.8 zingana n’umuhanda Nyamata-Mayange-Nyamata

Ukiniwabo Rene Jean Paul watsinze mu cyiciro cy'abakinnyi bakiri bato b'abahungu (photo/M.Jules)

Kuri  iki cyumweru tariki 26 Kamena 2016 iyi shampiyona irasozwa hakinwa icyiciro aho usanga abakinnyi basiganwa hagati yabo (Road Race). Abasiganwa muri iki cyiciro bagomba guhaguruka mu karere ka Muhanga bagana i Huye bakaba bagomba guhaguruka ku isaha ya saa tatu za mugitondo (09:00’)

Dore uko gahunda yo kuri iki Cyumweru iteganyijwe:

Ku cyumweru tariki 26 Kamena 2016 (Road Race)

*ABAGORE:Muhanga-Huye (78.3KM)

*Abakiri bato (Junior): Muhanga-Huye+Circuit (2laps)/89.3 KM

*Abakuze n’abatarengeje imyaka 23 (Elite & U23): Muhanga-Huye+Circuit (6 laps): 111.3 KM

Imihanda izakoreshwa muri  Circuit (Sirikwi):Stade Huye-Giraffe Hotel-Iposita-Hotel Ibis-Isoko rya Huye-Ibitaro bya Butare-Barthos Hotel-Hotel Credo-Inzu Mberabyombi.

Mu mikino ya shampiyona iheruka kuba mu mwaka w’2015, mu cyiciro cyo gusiganwa umukinnyi ku giti cye (Individual Time Trial), irushanwa rygukanwe na Ndayisenga Valens naho  mu cyiciro cyo gusiganwa muri rusange (Road Race), irushanwa ryatwawe na Biziyaremye Joseph.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • k7 years ago
    nyamara amagare mbona afite avenir





Inyarwanda BACKGROUND