Gasore Hategeka umunyarwanda ukina umukino w’amagare atumye ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu gihugu cya Cote d’Ivoire nyuma yo kwegukana agace ka gatatu (Etape3) mu irushanwa ryo kuzenguruka iki gihugu, mu irushanwa ryagendaga intera ya kilometero 180 (180 KM).
Intera ya kilometero 180 (180KM) abasiganwa bakoraga, Gasore yabaye uwa mbere akoresheje amasaha ane (4h), iminota 16' n’amasegonda 51” (4h16’51”). Mu gikundi uyu musore yari arimo yari kumwe n’abo bari bahanganye umunani kuko bose baje bafite ibihe bingana n’ibyo yakoresheje.Iki gikundi (peroton) cyarimo Ruhumuriza Ablaham umunyarwanda waje ku mwanya wa karindwi (7) afite ibihe bimwe n’ibya Gasore Hategeka.
Gasore Hategeka kuri 'Podium'
Umwanya wa kabiri wafashwe na Mraouni Salahaddine ukomoka muri Maroc, Cisse Isiaka uva muri Cote d’Ivoire afata umwanya wa gatatu, Zahiri Abderrahim (Maroc) aza ku mwanya wa kane dore ko ari nawe uyoboye urutonde rusange (general classification) naho Ilboudo Harouna (Burkina Faso) afata umwanya wa Gatanu.
Mu bandi bakinnyi basigaye bari muri Team Rwanda; Biziyaremye Joseph yaje ku mwanya wa 13, Nduwayo Eric afata umwanya wa 25, Tuyishime Ephrem yisanga ku mwanya wa 32, Karegeya Jeremie aza ku mwanya wa 36 mu bakinnyi 49 basoje iyi Etape.
Ku rutonde rusange (General Classification) ruyobowe na Zahiri Abderrahim (Maroc) kuko amaze gukoresha amasaha 9h31’03”’. Umunyarwanda Biziyaremye Joseph ari ku mwanya wa gatanu (5) mu gihe Gaspore Hategeka afite umwanya wa gatandatu (6). Aba uko ari babiri buri umwe amaze gukoresha amasaha 9h33’45”.
TANGA IGITECYEREZO