RFL
Kigali

Amagare: Gasore Hategeka ahesheje u Rwanda icyubahiro muri Tour de Reconciliation

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:26/09/2016 17:34
4


Gasore Hategeka umunyarwanda ukina umukino w’amagare atumye ibendera ry’u Rwanda rizamurwa mu gihugu cya Cote d’Ivoire nyuma yo kwegukana agace ka gatatu (Etape3) mu irushanwa ryo kuzenguruka iki gihugu, mu irushanwa ryagendaga intera ya kilometero 180 (180 KM).



Intera ya kilometero 180 (180KM) abasiganwa bakoraga, Gasore yabaye uwa mbere akoresheje amasaha ane (4h), iminota 16' n’amasegonda 51” (4h16’51”). Mu gikundi uyu musore yari arimo yari kumwe n’abo bari bahanganye umunani kuko bose baje bafite ibihe bingana n’ibyo yakoresheje.Iki gikundi (peroton) cyarimo Ruhumuriza Ablaham umunyarwanda waje ku mwanya wa karindwi (7) afite ibihe bimwe n’ibya Gasore Hategeka.

Gasore Hategeka

Gasore Hategeka kuri 'Podium'

Umwanya wa kabiri wafashwe na Mraouni Salahaddine ukomoka muri Maroc, Cisse Isiaka uva muri Cote d’Ivoire afata umwanya wa gatatu, Zahiri Abderrahim (Maroc) aza ku mwanya wa kane dore ko ari nawe uyoboye urutonde rusange (general classification) naho Ilboudo Harouna (Burkina Faso) afata umwanya wa Gatanu.

Mu bandi bakinnyi basigaye bari muri Team Rwanda; Biziyaremye Joseph yaje ku mwanya wa 13, Nduwayo Eric afata umwanya wa 25, Tuyishime Ephrem yisanga ku mwanya wa 32, Karegeya Jeremie aza ku mwanya wa 36 mu bakinnyi 49 basoje iyi Etape.

Ku rutonde rusange (General Classification) ruyobowe na Zahiri Abderrahim (Maroc) kuko amaze gukoresha amasaha 9h31’03”’. Umunyarwanda Biziyaremye Joseph ari ku mwanya wa gatanu (5) mu gihe Gaspore Hategeka afite umwanya wa gatandatu (6). Aba uko ari babiri buri umwe amaze gukoresha amasaha 9h33’45”.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Serena7 years ago
    Komeza Imihigo Rwanda Yacu
  • Dusabejanvier7 years ago
    Eeee amagare mukomereze ahhho turabashyigikiye kbx
  • kabashengure7 years ago
    sha ni muheshe ishema urwanda kuko niwo mukino dukwiye gushyigikira hano murwanda ndoreko umupira wamaguru hano murwanda naho uzatugeza ?
  • chryso7 years ago
    thank u so much our cycling team in Ivory Coast keep on presenting our country. but try to talk to media u FERWACY bcs for me I ddnt even know if they went in competition .anyway try to do ur best!





Inyarwanda BACKGROUND