RFL
Kigali

AMAGARE: U Rwanda rugiye kwitabira umukino ubera mu nzu ku nshuro ya mbere

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/03/2017 13:34
0


Munyaneza Didier na Habimana Jean Eric ni abanyarwanda babiri bazitabira irushanwa ry’umukino w’amagare ubera mu nzu (Indoor Cycling), irushanwa rizabera i Durban muri Afurika y’Epfo kuva kuwa 20-23 Werurwe 2017.



Ibi byatumye aba basore bafata urugendo rugana muri Afurika y’Epfo aho bagiye gukaza imyiteguro y’uyu mukino ubera muri sitade (Track Cycling) bitegura amarushanwa nyirizina.

Amakuru ava mu ishyirahamwe ry’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY) avuga ko aba bakinnyi babiri b’umukino w’amagare Munyaneza Didier na Habimana Jean Eric baherekejwe n’umutoza Byukusenge Nathan uzahugurwa nk’umutoza w’uyu mukino dore ko n’abakinnyi ubwabo bazabanza guhabwa amahugurwa yiyongera ku byo bazi kuri uyu mukino.

Aya mahugurwa agiye kubera mu kigo cya UCI cyo ku mugabane wa Africa kiba muri Afurika Y’Epfo.Iyi myitozo izatangira ejo tariki ya 10 igeze tariki ya 26 Werurwe.Ni ubwa mbere u Rwanda rugiye kwitabira uyu mukino wa track cycling.

Track Cycling ni umukino w'amagare ukinirwa muri sitade aho abasiganwa baba bazenguruka inshuro zagenwe n'abateguye irushanwa nyuma bakaza kureba uwarushije abandi. Gusa hari aho basiganwa mu kuvuduka batanguranwa ku murongo (Sprint) ndetse n'ikindi cyiciro basiganwa bakora intera ndende bakaza kureba uwarushije abandi kwihangana (Endurance).

Byukusenge Nathan

Nathan Byukusenge umutoza w'umukino w'amagare ubera mu nzu

Image result for Track Cycling

Abakinnyi baba bazenguruka inshuro (Laps) zagenwe bitewe n'imitegurire y'irushanwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND