Areruya Joseph Umunyarwanda w’imyaka 22 usanzwe akinira ikipe ya Dimension Data ariko akaba ari mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda iri mu irushanwa rya Tour de’Espoir riri kubera muri Cameron, ni we uyoboye n’umwenda w’umuhondo nyuma yo kuba ku rutonde rusange ari imbere amasegonda 41.
Uyu mwanya Areruya Joseph ariho wavuye ku musaruro wavuye mu gace ka gatatu k’iri rushanwa rireba abakinnyi batarengeje imyaka 23 ubwo Mugisha Samuel yatwaraga agace akoresheje amasaha abiri, iminota 28 n’amasegonda 40 (2h28’40”) ku ntera ya kilometero 93.4 (93.4 Km).
Muri aka gace kazengurukaga umujyi wa Yaounde, Areruya Joseph yaje ku mwanya wa kabiri inyuma ya Mugisha Samuel kuko bakoresheje ibihe bihangana.
Mugisha Samuel ni we watwaye agace ka gatatu
Munyaneza Didier yaje abakurikiye hafi aho kuko yaje ku mwanya wa kane (4) bamusiga iminota ibiri n’amasegonda 44 (2’44”). Munyaneza yakoresheje 2h31m24s. Ukiniwabo Rene Jean Paul yaje ku mwanya wa cyenda (9) akoresheje 2h31m24s.
Areruya Joseph yahise ayobora urutonde rusange kuko amaze gukoresha amasaha umunani (8), iminota 36 n’amasegonda 47 (8h36m47s). Visser Louis uri gukinira ikipe ya Afurika y’Epfo ni we uza hafi kuko asigwa amasegonda 41 (41”) na Areruya Joseph. Kuri uru rutonde, Ukiniwabo Rene Jean Paul ari ku mwanya wa karindwi (7) akoresheje 8h41m05s.
Mugisha Samuel yatwaye agace, Areruya Joseph ubu yambaye umwenda w’umuhondo waje wiyongera ku kuba ari we wabaye umukinnyi wazamutse neza udusozi twari mu nzira, aba umukinnyi ufite ukuvuduka kwiza (Best Sprinter). Biteganyijwe ko kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 ari bwo bagomba gusoza irushanwa bakora intera ya kilometero 101.8
TANGA IGITECYEREZO