RFL
Kigali

Amafoto yaranze umukino Mubumbyi yafashijemo AS Kigali kunyagira Mukura VS

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/04/2017 9:40
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona, Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa AS Kigali yihimuye kuri Mukura Victory Sport ayinyagira ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali.



Mu minsi yashize, Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yakunze kuvuga ko agitegereje isegonda rya nyuma kuri uyu musore kugira ngo azagaruke mu bihe bye kandi ko igihe kizagera. Uyu mutoza yakunze kuvuga ko Mubumbyi ameze nk’umuntu ufite ideni ariko wabuze inyishyu bityo bigatuma ashaka gukora ibimurusha ingufu.

Isegonda rya nyuma ryatangiye kwigaragaza ubwo yafunguraga amazamu ku munota wa 22’ (Penaliti), 26’ na 30’ y’igice cya mbere amakipe akabona kujya kuruhuka.

Ikipe ya Mukura Victory Sport itabaniwe n’umunyezamu Kimanuka Jean Claude, yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 81’ gitsinzwe na Cyiza Hussein mbere yuko Mubumbyi Bernabe yinjiza igitego cya kane (4), agashinguracumu ka AS Kigali.

Aya manota atatu yatumye AS Kigali iba yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 inganya na Police FC iri ku mwanya wa kabiri kuko izigamye ibitego 15 kuri 14 bya AS Kigali.

Abakinnyi babanje mu kibuga:

AS Kigali: Batte Shamiru (GK);Kayumba Soter ©, Mutijima Janvier, Tubane James, Bishira Latif, Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Tumaine, Ntwari Evode, Mubumbyi Barnabe,Toto Clement na Cyubahiro Janvier.

Mukura Victory Sport: Kimanuka Jean Claude (GK), Simpenzwe Hamidou, Manirareba Ambriose, Twagirayezu Fabien, Kagabe Jean Claude, Habimana Youssuf, Hakizimana Kevin, Niyonzima Ally, Bukuru Christopher, Ndayishimiye Christopher na Samba Christopher

AS Kigali

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba Mukura

 11 Minaert yari yagiriye ikizere cyo kumukura i Kigali

Eric Nshimiyimana utoza AS KIgali  na Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport

Eric Nshimiyimana utoza AS KIgali  na Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport

kayumba  Soter

Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali anaga umupira

kayumba  Soter

Kayumba Soter agereka na Manirareba Ambroise wa Mukura Victory Sport

Mubumbyi Bernabe

Mubumbyi Bernabe ..........................

Mubumbyi Bernabe

................yatumye abatuye i Huye barara nabi

AS Kigali

Abakinnyi ba AS Kigali bishimira ibyagezweho na Mubumbyi Bernabe

Mukura

Mukura VS yinjijwe ibitego mu buryo bukurikirana ku buryo kubyishyura byari kuba indi nkuru

Mukura

Mukura Victory Sport yaraye ku mwanya wa 12 n'amanota 23

Ali

Ali Niyonzima ahunga Mubumbyi Bernabe 

Twagirayezu Fabien

Twagirayezu Fabien wa Mukura VS yikuramo ishoti

AS Kigali

AS Kigali mu isengesho ryabo rihoraho nyuma y'umukino

Dore uko imikino yarangiye kuri uyu wa Gatandatu:

*AS Kigali 4-1 Mukura Victory Sport  

*Bugesera FC 1-1 Sunrise FC

*FC Marines 1-2 Gicumbi FC

*Kirehe FC 0-1 Police FC(Kanda hano umenye ibihe by'ingenzi byaranze uyu mukino)  

Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:

*Pepiniere Fc vs SC Kiyovu (Stade Ruyenzi, 15:30)
*Etincelles Fc vs APR Fc (Stade Umuganda, 15:30)
*Espoir Fc vs Musanze Fc (Musanze, 15:30)

Table

Uko urutonde rwaraye ruhagaze

AMAFOTO:IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND