Kuri uyu wa Gatandatu tariki 1 Mata 2017 ubwo hakinwaga imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona, Mubumbyi Bernabe rutahizamu wa AS Kigali yihimuye kuri Mukura Victory Sport ayinyagira ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri sitade ya Kigali.
Mu minsi yashize, Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali yakunze kuvuga ko agitegereje isegonda rya nyuma kuri uyu musore kugira ngo azagaruke mu bihe bye kandi ko igihe kizagera. Uyu mutoza yakunze kuvuga ko Mubumbyi ameze nk’umuntu ufite ideni ariko wabuze inyishyu bityo bigatuma ashaka gukora ibimurusha ingufu.
Isegonda rya nyuma ryatangiye kwigaragaza ubwo yafunguraga amazamu ku munota wa 22’ (Penaliti), 26’ na 30’ y’igice cya mbere amakipe akabona kujya kuruhuka.
Ikipe ya Mukura Victory Sport itabaniwe n’umunyezamu Kimanuka Jean Claude, yaje kubona igitego cy’impozamarira ku munota wa 81’ gitsinzwe na Cyiza Hussein mbere yuko Mubumbyi Bernabe yinjiza igitego cya kane (4), agashinguracumu ka AS Kigali.
Aya manota atatu yatumye AS Kigali iba yicaye ku mwanya wa gatatu n’amanota 43 inganya na Police FC iri ku mwanya wa kabiri kuko izigamye ibitego 15 kuri 14 bya AS Kigali.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
AS Kigali: Batte Shamiru (GK);Kayumba Soter ©, Mutijima Janvier, Tubane James, Bishira Latif, Murengezi Rodrigue, Ntamuhanga Tumaine, Ntwari Evode, Mubumbyi Barnabe,Toto Clement na Cyubahiro Janvier.
Mukura Victory Sport: Kimanuka Jean Claude (GK), Simpenzwe Hamidou, Manirareba Ambriose, Twagirayezu Fabien, Kagabe Jean Claude, Habimana Youssuf, Hakizimana Kevin, Niyonzima Ally, Bukuru Christopher, Ndayishimiye Christopher na Samba Christopher
11 ba AS Kigali babanje mu kibuga
11 Minaert yari yagiriye ikizere cyo kumukura i Kigali
Eric Nshimiyimana utoza AS KIgali na Ivan Minaert utoza Mukura Victory Sport
Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali anaga umupira
Kayumba Soter agereka na Manirareba Ambroise wa Mukura Victory Sport
Mubumbyi Bernabe ..........................
................yatumye abatuye i Huye barara nabi
Abakinnyi ba AS Kigali bishimira ibyagezweho na Mubumbyi Bernabe
Mukura VS yinjijwe ibitego mu buryo bukurikirana ku buryo kubyishyura byari kuba indi nkuru
Mukura Victory Sport yaraye ku mwanya wa 12 n'amanota 23
Ali Niyonzima ahunga Mubumbyi Bernabe
Twagirayezu Fabien wa Mukura VS yikuramo ishoti
AS Kigali mu isengesho ryabo rihoraho nyuma y'umukino
Dore uko imikino yarangiye kuri uyu wa Gatandatu:
*AS Kigali 4-1 Mukura Victory Sport
*Bugesera FC 1-1 Sunrise FC
*FC Marines 1-2 Gicumbi FC
*Kirehe FC 0-1 Police FC(Kanda hano umenye ibihe by'ingenzi byaranze uyu mukino)
Imikino iteganyijwe kuri iki Cyumweru:
*Pepiniere Fc vs SC Kiyovu (Stade Ruyenzi, 15:30)
*Etincelles Fc vs APR Fc (Stade Umuganda, 15:30)
*Espoir Fc vs Musanze Fc (Musanze, 15:30)
Uko urutonde rwaraye ruhagaze
AMAFOTO:IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO