Ku mugoroba w’uyu wa Kane tariki ya 20 Nzeli 2018 ubwo hakinwaga imikino ya UEFA Europa League 2018, Arsenal yatsinze Vorskla ibitego 4-2 birimo bibiri bya Pierre-Emerick Aubameyang umunya-Gabon ukinira ikipe ya Arsenal.
Ni ibitego byaje bikurikiranye kugeza ku munota wa 74’ kuko byahageze ari 4-0 mbere y'uko Vorskla itangira kwishyura n'ubwo ideni ritarangiye. Pierre-Emerick Aubameyang yafunguye amazamu ku munota wa 32’ mbere y'uko Danny Welbeck yinjiza ikindi ku munota wa 48’. Pierre-Emerick Aubameyang yaje kungamo ikindi ku munota wa 56’ bityo na Mesut Ozil waje asimbura Pierre-Emerick Aubameyang yahise ashyiramo igitego ku munota wa 74’.
Pierre-Emerick Aubameyang yatsinzemo bibiri
Vorskla yaje kwishyuramo ibitego bibiri kuko ku munota wa 77’ ni bwo Volodimir Chesnakov yatsinzemo kimwe mbere yuko ku munota wa 90’ Vyacheslav Sharpar ashyiramo ikindi akaba ari nawe mukinnyi wahawe ikarita y’umuhondo rukumbi yabonetse muri uyu mukino.
Undi mukino wabaye mu itsinda rya gatanu (E) ririmo Arsenal, Sporting CP yatsinze Qarabag FK ibitego 2-0. Andi makipe akomeye nka AC Milan iri mu itsinda F yatsinze F91 Dudelange igitego 1-0 ari nako Real Betisinganya na Olympiacos 0-0.
Pierre-Emerick Aubameyang areba mu izamu
Mu itsinda rya munani (H), Marseille yatsinzwe na Eintrachgt Frankfurt ibitego 2-1 naho Lazio da Roma itsinda Apollon Limassol ibitego 2-1 muri iri tsinda.
Mu itsinda J, FC Sevilla yanyagiye Standard de Liege ibitego 5-1 ari nako mri iri tsinda Akhisarspor itsindwa na FC Krasnodar igitego 1-0. Mu itsinda L, Chelsea yabashije gutsinda Paok Thessaloniki FC igitego 1-0 ari nako Vidi FC itsinda na Bate Borisov ibitego 2-0.
Abakinnyi ba Arsenal bishimira igitego
Danny Welbeck (Ibumoso) nawe yarebye mu izamu
Pierre-Emerick Aubameyang umukinnyi Arsenal yakuye muri Borussia Dortmund
Ni umukino Arsenal yatsinze mu buryo bworoshye
Mesut Ozil yinjiye asimbuye nawe avumba igitego
Volodymyr Chesnakov yaje kwishyuramo kimwe
Igitego cya Vyacheslav Sharpar cyaje gisanga bine bya Arsenal byagezemo
Sitade ntabwo yari yuzuye neza
Alexandre Lacazette (Hagati) ntabwo yabonye umwanya wo gukina
Mkhitaryan agana hasi nyuma yo gukandagirwa na Ardin Dallku
Stephan Lichtsteiner abaza umusifuzi niba abona
Pierre-Emerick Aubameyang mbere yo kuva mu kibuga yabanje gukosora ubwugarizi bwa Vorskla Poltava
Unai Emery umutoza mukuru wa Arsenal
Emile Smith-Rowe ukina hagati muri Arsenal azamukana umupira
PHOTOS: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO