RFL
Kigali

MU MAFOTO 55: U Rwanda rwatsinze Sudan mbere yo guhura na Uganda

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/08/2017 10:32
0

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yatsinze Sudan ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti, umukino utegura urugendo rugana muri Uganda mu mukino wo gushaka itike ya CHAN2018 izabera i Nairobi muri Kenya.

Igitego cya Savio Nshuti Dominique ku munota wa gatatu (3’) w’umukino ni cyo cyatumye Antoine Hey atangira kwizera amanota atatu y’umunsi mbere yuko Maki Saifeldin yishyura ku munota wa 24’ w’umukino.

Igitego cy’intsinzi y’u Rwanda cyatsinzwe na Mubumbyi Bernabe usanzwe ari rutahizamu wa AS Kigali ku mupira yeherejwe na Yannick Mukunzi bikamworohera kuwohereza mu izamu.

Ni umukino ikipe ya Sudan yari ku rwego rujya kuba hejuru y’Amavubi kuko mu gice cya mbere abasore barimo; Osman Mohamed (10) kapiteni wa Sudan, Abdelrahman Maaz (11) na Tairab Mohamed (17) bari bagoye abakinnyi bo hagati ku ruhande rw’u Rwanda.

Antoine Hey wabonga ko ashobora kwinjizwa ikindi gitego, yatangiye igice cya kabiri akuramo Savio Nshuti Dominique, Muhire Kevin na Nshuti Innocent ahita yinjiza Mubumbyi Bernabe, Niyonzima Olivier Sefu na Biramahire Abeddy wagaragaje ko aramutse ahawe icyizere yakorana neza na Mubumbyi Bernabe.

Ukundi gusimbuza kwabayeho nuko Nshimiyimana Imran yagiye mu kibuga asimbuye Mukunzi Yannick mu gihe Nyandwi Sadam bwa mbere yakiniye ikipe y’igihugu, yagiye mu kibuga mu minota ibiri ya nyuma y’umukino asimbuye Iradukunda Eric Radou wa As Kigali nawe uri gukina ikiringo cye cya mbere mu Mavubi.Imanishimwe Emmanuel asimburwa na Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 8 Kanama 2017 ari bwo Antoine Hey ahitamo abakinnyi 18 azajyana kuri St Marry’s Stadium ajya gusura imisambi ya Uganda mu mukino uzakinwa kuwa Gatandatu tariki 12 Kanama 2017 mbere yuko bakina umukino wo kwishyura uzakinirwa kuri sitade ya Kigali kuwa 19 Kanama 2017.

Abakinnyi basuhuzwa

Abakinnyi basuhuzwa

Bizimana Djihad (4) niwe wari kapiteni w'umunsi

Bizimana Djihad (4) niwe wari kapiteni w'umunsi mu gihe Nzarora Marcel (18) yari yabanje mu izamu

Nshuti Innocent (Hagati) yabanje mu kibuga

Nshuti Innocent (Hagati) yabanje mu kibuga

Rwanda

Abasimbura ba Sudan

Rwanda

Intebe y'abasimbura b'Amavubi

Sudan XI

Sudan XI

Rwanda XI

Rwanda XI

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Nyandwi Sadam (iburyo) abakinnyi ba Rayon Sports

Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) na Nyandwi Sadam (iburyo) abakinnyi ba Rayon Sports

Mashami Vincent  (ibumoso) umutoza wungirije na Higiro Thomas (iburyo) umutoza w'abanyezamu

Mashami Vincent  (ibumoso) umutoza wungirije na Higiro Thomas (iburyo) umutoza w'abanyezamu

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

Amavubi    Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego

Savio Nshuti Dominique byamusabye iminota itatu gusa kugira ngo abona igitego

Savio Nshuti Dominique byamusabye iminota itatu gusa kugira ngo abone igitego

Savio Nshuti Dominique amaze gutsinda ibitego bibri mu mikino itatu iheruka

Savio Nshuti Dominique amaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itatu iheruka u Rwanda rwakinnye

Yannick Mukunzi akora akazi nk'umukinnyi wo hagati

Yannick Mukunzi akora akazi nk'umukinnyi wo hagati

Amavubi

Nshuti Innocent abura inzira

Amavubi

Nshuti ashaka uburyo

Amavubi

Savio Nshuti Dominique bamwurira

Savio Nshuti Dominique bamwurira 

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi

Amavubi

Muhire Kevin hasi 

Abasimbura b'Amavubi

Abasimbura b'Amavubi

Munyankumburwa Jean Marie  (uri kureba muri telefone) perezida wa pepiniere FC

Munyankumburwa Jean Marie (uri kureba muri telefone) perezida wa Pepiniere FC yamanutse mu cyiciro cya kabiri

Dukuzimana Antoine (Ibumoso) SG wa Gicumbi FC  ni umufana w'Amavubi Stars

Dukuzimana Antoine (Ibumoso) SG wa Gicumbi FC ni umufana w'Amavubi Stars

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aba agendana n'umukino

Antoine Hey umutoza mukuru w'Amavubi aba agendana n'umukino

Bizimana Djihad niwe wateraga imipira yotse y'imiterekano

Bizimana Djihad ni we wateraga imipira yose y'imiterekano

Savio Nshuti Dominique yakinnye iminota 45'

Savio Nshuti Dominique yakinnye iminota 45' asimburwa na Biramahire Abeddy

Niyonzima Olivier Sefu yagiye mu kibuga nyuma yuko hario havuyemo Muhire Kevin

Niyonzima Olivier Sefu yagiye mu kibuga nyuma yuko hari havuyemo Muhire Kevin

Imanishimwe Emmanuel yakinnye umukino mwiza yaje kuva mu kibuga simbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney

Imanishimwe Emmanuel yakinnye umukino mwiza yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Muvandimwe Jean Marie Vianney

Mashami Vincent  (iburyo) na Antoine Hey (ibumoso) baganira ibya tekinike

Mashami Vincent (iburyo) na Antoine Hey (ibumoso) baganira ibya tekinike

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite

Ndagijimana Theogene umwe mu basifuzi mpuzamahanga u Rwanda rufite yasifuye uyu mukino akorera ku ruhande

Mu myanya y'icyubahiro

Mu myanya y'icyubahiro

Umupira ushakishwa mu kirere

Umupira ushakishwa mu kirere

Biramahire Abeddy ku mupira ashaka inzira

Biramahire Abeddy ku mupira ashaka inzira

Biramahire Abeddy akurikiwe na Zakaria Hamza

Biramahire Abeddy akurikiwe na Zakaria Hamza

Yagub Mohamed wa Sudan azamukana umupira

Yagub Mohamed wa Sudan azamukana umupira

Rucogoza Aimable Mambo mu kirere ashaka umupira

Rucogoza Aimable Mambo mu kirere ashaka umupira

Iradukunda  Eric Radu ku mupira

Iradukunda  Eric Radu ku mupira

Mubumbyi Bernabe ashaka umupira ku mutwe

Mubumbyi Bernabe ashaka umupira ku mutwe

 Burhan Eldinumutoza mukuru wa Sudan

 Burhan Eldin umutoza mukuru wa Sudan 

Bizimana Djihad yumvana imbaraga na Abdallah Nasreldin

Bizimana Djihad yumvana imbaraga na Abdallah Nasreldin 

Abafana

Abafana

Nzarora Marcel yakoze akazi gakomeye mu gice cya mbere kuko yakuyemo imipira ine (4-Saves) yari kubyara ibitego bya Sudan

Nzarora Marcel yakoze akazi gakomeye mu gice cya mbere kuko yakuyemo imipira ine (4-Saves) yari kubyara ibitego bya Sudan

Mashami Vincent  (iburyo) na Antoine Hey (ibumoso) bareba ahari buve igitego cy'intsinzi

Mashami Vincent  (iburyo) na Antoine Hey (ibumoso) bareba ahari buve igitego cy'intsinzi

Mubumbyi Bernabe  yahise akibona

Mubumbyi Bernabe

Mubumbyi Bernabe yahise akibona

Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya Mubumbyi Bernabe

Abakinnyi b'Amavubi bishimira igitego cya Mubumbyi Bernabe

Tairab Mohammed wa Sudan ajya kunaga umupira

Tairab Mohammed wa Sudan ajya kunaga umupira

Muvandimwe Jean Marie Vianney yishyushya

Muvandimwe Jean Marie Vianney yishyushya

Itsinda ryiganjemo abakinnyi ba Police FC

Itsinda ryiganjemo abakinnyi ba Police FC 

Biba ari ishiraniro imbere y'izamu

Biba ari ishiraniro imbere y'izamu 

Nzarora Marcel akiza izamu

Nzarora Marcel akiza izamu

Biramahire Abeddy yiruka ku mupira

Biramahire Abeddy yiruka ku mupira

Itsinda ryari ryiganjemo abakinnyi ba AS Kigali WFC

Itsinda ryari ryiganjemo abakinnyi ba AS Kigali WFC

Nyandwi Sadam mbere gato yo kujya mu kibuga

Nyandwi Sadam mbere gato yo kujya mu kibuga

Manzi Thierry wa Rayon Sports na Rucogoza Aimable Mambo batunganya ubwugarizi

Manzi Thierry wa Rayon Sports na Rucogoza Aimable Mambo batunganya ubwugarizi

AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND