Ikipe ya Rayon Sports irarusha APR FC amanota 11 yuzuye nyuma yaho iyi kipe yambara ubururu n’umweru itsindiye Amagaju FC ibitego 4-1 mu mukino w’ikirarane cy’umunsi wa 22 wa shampiyona waberaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Gatatu.
Nsengiyumva Moustapha yaboneye Rayon Sports ibitego bibiri (18’, 34’) mu gihe igitego cya gatatu cyatsinzwe na Muhire Kevin (60’) mbere yuko Manishimwe Djabel atsinda agashinguracumu ku munota wa 67’. Igitego cy’impozamarira cya FC Amagaju cyatsinzwe na Alanga Yenga Joakim ku munota wa 90’.
Incamake z’umukino:
Igice cya mbere cyaranzwe no gusatira kwa Rayon Sports yari yagaruye Mugheni Fabrice wabafashaga gutanga imipira hagati mu kibuga afatanyije na Kwizera Pierrot bakunganirwa na Manishimwe Djabel wakinaga inyuma y’abataha izamu (Play-maker). Ku munota wa 16’ Tidiane Kone yateye umupira ufata umutambiko w’izamu.
Hakiri kare ku munota wa 18’, Nsengiyumva Moustapha yaboneye Rayon Sports igitego cya mbere mbere yo kungamo icya kabiri ku munota wa 34’ w’umukino. Muri iki gice Rayon Sports yateye koruneri ebyiri (2), coup franc imwe yatanze igitego ku munota wa 34’.
Amagaju FC yabonye koruneri imwe (1) na coupf franc imwe (1). Iyi kipe yo mu Bufundu kandi yagize ikibazo cyo kuvunikisha umunyezamu Muhawenayo Gady wahise ajyanwa kwa muganga. Fikiri Fabrice yahise afata inshingano zo kujya kurinda izamu.
Igice cya kabiri cyatangiye Rayon Sports idashaka korohera Amagaju FC kuko nyuma y’iminota 15’ (60’), Muhire Kevin yayiboneye igitego cya gatatu (3) ku mupira yari agejejweho na Mugabo Gabriel mbere yuko Manishimwe Djabel asubyamo icya kane ku munota wa 67’.
Nsengiyumva Moustapha yasimbuwe na Sibomana Abouba Bakary ku munota wa 65’ mbere yuko Nova Bayama asimbura Muhire Kevin ku munota wa 68’ w’umukino. Igice cya kabiri Rayon Sports yabonyemo koruneri ebyiri (2) kuri ebyiri (2) z’Amagaju FC. Uretse kuba basimbuje umunyezamu wajyanywe kwa muganga, Nduwimana Pablo utoza iyi kipe y’i Nyamagabe ntiyongeye gusimbuza.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Mutsinzi Ange Jimmy, Mugabo Gabriel, Manzi Thierry, Savio Nshuti Dominique, Mugheni Kakule Fabrice, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nsengiyumva Moustapha na Tidiane Kone.
Amagaju FC: Muhawenayo Gadi (GK), Bizimana Noael ©, Nsengiyumva Djafari, Sibomana Alafat, Buregeya Rodrigue, Alanga Yenga Joakim, Yumba Kayite, Manishimwe Jea de Dieu, Ndizeye Innocent, Habimana Hassan na Nsengiyumva Fabien.
Abafana ku muryango mbere yo kwinjira muri Sitade
Komiseri w'umukino ayobora amakipe agana mu kibuga
Abasifuzi b'umukino
Abasifuzi n'abakinnyi bahana umukono mbere yo gutangira akazi
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga
11 b'Amagaju FC babanje mu kibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Ku ntebe y'abasimbura ba Rayon Sports
Abasimbura b'amagaju FC
Manzi Thierry agurukana na Nsabimana Alafat
Alanga Yenga Joakim akurikirana Kwizera Pierrot hagati mu kibuga
Habimana Hassan azamukana Muhire Kevin
Manzi Thierry akora icyamuzanye
Manzi Thierry yari yafunze neza kabiri ya Rayon Sports
Tidiane Kone azamukana umupira
Alanga Yenga Joakim avuga ati 'Nyabuneka mutampa ikarita kuko nubwo Manzi Thierry agaramye hasi simbikoze mbishaka'
Nsabimana Alafat yiyahura kuri Tidiane Kone
.................byarangiye amusize
Tidiane Kone yakubiswe ka rugondihene
Kwizera Pierrot yahise ahana akoresheje umupira uteretse ndetse hanavuye igitego cya kabiri cya Rayon Sports kuko Nsengiyumva Moustapha yahise akora akazi
Akavuyo kavutse imbere y'izamu ni ko katumye abugarira b'Amagaju FC bata umurongo
Rayon Sports bishimira igitego cya kabiri
Mutsinzi Ange Jimmy (ibumoso) ashimira Nsengiyumva Moustapha wari umaze gushimangira amanota atatu
Iyo ibitego byabonetse nta kibazo wagirana n'umufana
Abakinnyi ba Rayon Sports bafashe inzira bava kwishimira igitego
Umuvandimwe yabakurikije icyuma gifasha mu gufata amafoto n'amashusho
Igitego cya kabiri Amagaju FC yatsinzwe cyasize Muhawenayo Gady ajyanywe kwa muganga
Muhawenayo Gady yahise asimburwa na Fikiri Fabrice nawe wahise arya ibitego bibiri
Ibyo Savio Nshuti yakoreye Buregeya Rodrigue.....................
.............Nawe babimwishyuye hadaciye kabiri
Buregeya Rodrigue umukinnyi w'Amagaju FC wari umaze guturwa hasi na Savio Nshuti
Abakinnyi b'Amagaju FC bagiye kwishyushya bitegura kujya mu kibuga
Mutsinzi Ange Jimmy agenzura umupira nta ntugunda
Manishimwe Djabel watsindiye Rayon Sports igitego ku munota wa 67' aha yagoranaga na Bizimana Noel kapiteni w'Amagaju FC
Sibomana Abouba Bakary wagiye mu kibuga ku munota wa 65' azwiho kunaga imipira ikagera kure
Sibomana Abouba yari yagarutse mu kibuga nyuma yo kuba yari yagize ikibazo mu ivi bakina na Police FC tariki 25 Gashyantare 2017
Abakinnyi ba Rayon Sports bashimira abafana
AMAFOTO: IHORINDEBA Lewis/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO