IKipe ya Police FC yaguye miswi na Musanze FC nyuma yuko banganyije ibitego 2-2 mu mukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona waberaga ku kibuga cya Kicukiro. Wai Yeka yatsindiye Musanze FC cyo kimwe na Biramahire Abedy waboneye Police FC ibitego byose.
Wai Yeka niwe wafunguye amazamu ku munota wa 21’ w’umukino ku nyungu za FC Musanze mbere yuko Biramahire Abedy yishura ku munota wa 23’ w’umukino. Musanze FC yakomeje guhamya ko ishaka amanota atatu ubwo ku munota wa 28’ Wai Yeka yungagamo igitego cya kabiri ku munota wa 28’.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ibitego bibiri bya Musanze FC kuri kimwe cya Police FC. Igitego cya kabiri cya Police FC cyabonetse ku munota wa 75’ ku ishoti rikomeye rya Biramahire Abedy wahise wuzuza ibitego bitatu muri shampiyona.
Seninga Innocent utoza Police FC yari yakoze impinduka imwe mu bakinnyi 11 yabanje mu kibuga kuko Biramahire Abedy yari yamubanjemo bituma Muzerwa Amin anabura mu bakinnyi 18 bari bitabajwe ku mukino kuko Songa Isaie yari yagarutse muri 18.
Mu gice cya mbere, abakinnyi ba Police FC barimo; Usengimana Danny, Mico Justin na Imurora Japhet bakabaye babonye ibitego ariko ntibyabakundiye . Wai Yeka, Tuyisenge Pekeake Pekinho na Peter Otema ni abakinnyi ba FC Musanze bagoye Police FC mu gice cya mbere kuko batumye ubwugarizi bwayo butabasha kugenzura uko batemberaga mu kibuga.
11 b’amakipe yombi:
Police FC: Nzarora Marcel (GK, C), Mpozembizi Mohammed, Muvandimwe Jean Marie Vianney, Habimana Hussein, Uwihoreye Jean Paul, Nizeyimana Mirafa, Eric Ngendahimana, Imurora Japhet, Usengimana Danny, Mico Justin na Birmahire Christophe Abedy.
FC Musanze: Ndayisaba Olivier (GK, 22), Habyarimana Eugene 16, Hakizimana Francois 3, Habumugisha Imanizabayo 14, Kimenyi Jacques 6, Munyakazi Yussuf Rule 9, Maombi Jean Pierre 5, Niyonkuru Ramadhan 8, Peter Otema 17, Wai Yeka 10 na Tuyisenge Pekeake 7.
Rayon Sports iraguma kumwanya wa mbere n’amanota 43’, APR FC iyigwe mu ntege n’amanota 40 ku bitego 14 izigamye, imibare inganya na Police FC iri ku mwanya wa gatatu.
Amakipe asuhuzanya
Abasifuzi n'abakapiteni b'amakipe yombi
11 ba Police FC babanje mu kibuga
11 ba FC Musanze babanje mu kibuga
Tuyisenge Pekeake (7) na Mpozembizi Mohammed
Kimenyi Jacques wa FC Musanze yakinaga apfutse ku mutwe
Mico Justin agerageza ishoti rigana mu izamu ryari ririnzwe na mwene nyina Ndayisaba Olivier
Imurora Japhet wa Police FC agenzura umupira hagati mu kibuga
Mico Justin yaje kuva mu kibuga asimbuwe na Songa Isaie
Ndikumana Hamadi Katauti umutoza wungirije muri Musanze FC atanga amabwiriza
Kimenyi Jacques agora Biramahire Abeddy
Biramahire yatewe inkokora biba ngombwa ko aryama hasi abaganga bamwitaho
Eric Ngendahimana atambaza umupira hagati mu kibuga
Abafana ba FC Musanze
Police FC mu karuhuko
Bisengimana Justin atanga amabwiriza
FC Musanze iruhuka
Biramahire Abedy avurwa
Seninga Innocent yakijijwe na Portugal Style yamufashije kwishyura FC Musanze
Nahimana Shassir (wambaye umutuku) yari ku kibuga
Bizimana Djihad wa APR FC
Kanamugire Moses myugariro wa FC Musanze utakinnye kubera imvune afite ku zuru
Kuva iburyo: Rwigema Yves, Mutsinzi Ange Jimmy na Nsengiyumva Moustapha bakinnyi ba Rayon Sports
Muvandimwe Jean Marie Vianney agera hasi
Nizeyimana Mirafa (4) wa Police FC yakinaga umukino we wa 20 muri shampiyona ihwanye n'iminota 1800
Peter Otema yasohotse acumbagira nyuma yo kuvunika
TANGA IGITECYEREZO