RFL
Kigali

AMAFOTO: Ibihe by’ingenzi byaranze umukino wa Police FC na AS Kigali

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/01/2017 9:14
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017 nibwo ikipe ya Police FC yanyagiye AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakiniwe ku kibuga cya Kicukiro.



Songa Isaie (40’), Mico Justin (45’) na Danny Usengimana (79’) nibo bahesheje Police FC amanota atatu y’umunsi imbere y’ikipe ifashwa n’umujyi wa Kigali.

Ku ruhande rwa Police FC, Mico Justin, Umwungeri Patrick na Muzerwa Amini bongeraga guhura n’ikipe ya AS Kigali banyuzemo nk’abakinnyi mu gihe Sebanani Emmanuel Crespo wa AS Kigali nawe yaturutse muri Police FC.

Wari umukino wa mbere Seninga Innocent yatozaga ahura na Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali. Ndetse ukaba umukino wa 14 Seninga yatozaga Police FC muri shampiyona dore ko wanamushimishije nkuko abyivugira.

Mu mpinduka zabaye mu bijyanye no gusimbuza ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amini wahoze muri AS Kigali yasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 63’ w’umukino, Mushimiyimana Mohammed asimbura Mico Justin ku munota wa 90+1’ naho Ngomirakiza Hegman yinjira habura amasegonda 30” ku minota itatu yari yongeweho ntiyanakoza umupira ku kirenge kuko umusifuzi yahise asifura ko umupira urangiye ubwo yari asimbuye Usengimana Danny.

Ku ruhande rwa AS Kigali, Mubumbyi Bernabe bita Baloteli yasimbuye Kayiranga Divin ku munota wa 59’, Ntwali Evode asimbura Ndaka Frederic ku munota wa 67’ mbere yuko Kubwimana Cedric bita Jay Polly yinjiye mu kibuga asimbuye Murengezi Rodrigue ku munota wa 70’ w’umukino.

Police FC

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Songa Isaie cyafunguye amazamu

Muzerwa Amini

Muzerwa Amin wahoze muri AS Kigali yari umukinnyi wa Police FC

kayumba  Soter

Kayumba Soter myugariro akaba na kapiteni wa AS Kigali agurukana umupira

Nsabimana Erci Zidane

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali avuga ati Bwana Mico twarakinanye nkwizera ariko muri iyi minota reka reka!!!!

Ndaka Frederick

Ndaka Frederick (3) yari yongeye kugaruka mu kibuga afatanya na bagenzi be ba AS Kigali nyuma y'igihe kinini atagaragara

Nzarora Marcel

Nzarora Marcel (18) umunyezamu wa mbere wa Police FC afasha bagenzi be kwishimira igitego cya kabiri

Police FC

Wari umwanya wo kwishima nkabifata 'selfie' y'urwibutso, uburyo bukoreshwa umuntu cyangwa itsinda ry'abantu bifotora bakoresheje telefone ngendanwa

Muvandimwe JMV

Muvandimwe JMV imbere avuga ati" Capaaaaa.........bakamusubiza bati "Fimbo"!!!

Nshutiyamagara Ismael

Nshutiyamagara Ismael  Kodo abonye bikaze ati' Mumpe amazi rwose"!!

Tubane James

Eric Nshimiyimana abonye ibitego bimaze kuba 2-0 abwira Tubane James (imbere) na Nkomezi Alexis (inyuma) ko byaba byiza bakishyushya dore ko bose ari ba myugariro

Kubwimana Cedric Jay PollyHadaciye kabiri, myugariro Kubwimana Cedric bita Jay Polly nawe yahagurukijwe ajya kwishyushya

AS Kigali HT

Mu kirihuko abakinnyi bicara mu kibuga kuko Kicukiro nta rwambariro ruhaba

Police FC

Police FC yari yakiriye umukino 

Police FC

Abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'u Rwanda bari baje gushyigikira ikipe yabo

Bayingana Innocent /As Kigali

Bayingana  Innocent (Ubanza iburyo) ushinzwe ibikorwa bya AS Kigali y'abakobwa yari yaje kureba uko abagabo bitwara 

Police FC

Abafana bake ba Police FC batashye banezerewe

AS Kigali

AS Kigali igira umufana umwe uhoraho

Ngomirakiza Hegman

Ngomirakiza Hegman yishyushya mbere yo kujya mu kibuga ntakoze umupira ku kirenge

Ngomirakiza Hegman

 Berekanye ko Ngomirakiza (20) agomba kwinjira mu kibuga

Danny Usengimana na Muhadjili

Berekana ko Danny Usengimana agomba kuvamo....

Ngomirakiza Hegman

Ngomirakiza Hegman yinjiye, Usengimana Danny arasohoka...

Nshutiyamagara Ismael

Umukino wahise urangira ahitamo kwifotozanya na Nshutiyamagara Isamel Kodo bahoranye muri APR FC

Songa Isaie

Songa Isaie na Ndaka Frederick wa AS Kigali barwanira kugera ku mupira

Niyonzima Jean paul

Niyonzima Jean Paul bita Robinho ubwo yishyushyaga 

Police FC

Muvandimwe JMV

Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) acunga cunga Iradukunda Eric wa AS Kigali

Shamiru Bate

Shamiru Bate umunyezamu wa AS Kigali wambara nimero 100

Muvandimwe JMV

Babyita kwiha umwitangirizwa mu kunaga.......Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Police FC ushinzwe kunaga no gutera coup franc

Mubumbyi Bernabe

Mubumbyi Bernabe yinjiye ku munota wa 59' asimbuye Kayiranga Divin

Kayiranga Divin (11)

Kayiranga Divin (11) wasimbuwe na Mubumbyi Bernabe 

ndayishimiye Antoine Dominique14

Ndayishimiye Antoine Dominique wahoze muri Gicumbi FC yinjiye ku munota wa 63' asimbura Muzerwa Amini (15) wahoze muri AS Kigali

ndayishimiye Antoine Dominique14

 Muzerwa Amini

Muzerwa Amini asohoka mu kibuga

Ntwali Evode na Mubumbyi

Ntwali Evode (8) yahise asimbura Ndaka Frederick ku munota wa 67'

Ndaka Frederick

Ndaka Frederick wari wambaye nimero 3 yagombaga kwibwiriza

Nzarora Marcel

Byageze aho Nzarora Marcel atangira gukora nk'umutoza w'abazamu

Kubwimana Cedric Jay Polly

Kubwimana Cedric Jay Polly 17 yasimbuye Murengezi Rodrigue ku munota wa 70'

Murengezi

Murengezi wari wambaye nimero 7 yagombaga gusohoka

Danny Usengimana

Usengimana Danny yigaba mu bwugarizi bwa AS Kigali

Mushimiyimana Mohammed/Police FC

Kuva iburyo: Mushimiyimana Mohammed, Niyonzima Jean Paul na Ngomirakiza Hegman ubwo bishyushyaga

Danny Usengimana

Danny Usengimana ajya gustinda igitego cya gatatu cya Police FC

Police FC

Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu

Nzarora Marcel

Nzarora Marcel yishimira igitego cya gatatu

Danny Usengimana

Danny Usengimana yikandagura mu ivi ngo yumve ko atavunitse

Muganza Isaac

Muganza Isaac (wifashe ku kananwa) wamaze gusinya muri Kiyovu Sport yari yaje gushyigikira Police FC yahozemo dore ko ikinamo impanga ye songa Isaie

Danny Usengimana

Usengimana Danny wa Police FC ahanmgana na Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali

Umusifuzi

Imusifuzi yaje kongeraho iminota itatu (3)

Mushimiyimana Mohammed/Police FC

Hashize umunota umwe berekana ko Mushimiyimana agomba kwinjira mu kibuga ......................

Mico Justin

................Agasimbura Mico Justin 

Ngomirakiza Hegman

Habura amasegonda 30", Ngomirakiza Hegman yasimbuye Usengimana Danny

Police FC

Umukino urangiye Polisi y'u Rwanda yasanze abakinnyi ngo baganire

AS Kigali

AS Kigali mu isengesho

Seninga  Innocent

Seninga Innocent umutoza wa Police Fc aganira n'abanyamakuru

Eric Nshimiyimana

Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0

Photos: S.MIHIGO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND