Kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Mutarama 2017 nibwo ikipe ya Police FC yanyagiye AS Kigali ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona wakiniwe ku kibuga cya Kicukiro.
Songa Isaie (40’), Mico Justin (45’) na Danny Usengimana (79’) nibo bahesheje Police FC amanota atatu y’umunsi imbere y’ikipe ifashwa n’umujyi wa Kigali.
Ku ruhande rwa Police FC, Mico Justin, Umwungeri Patrick na Muzerwa Amini bongeraga guhura n’ikipe ya AS Kigali banyuzemo nk’abakinnyi mu gihe Sebanani Emmanuel Crespo wa AS Kigali nawe yaturutse muri Police FC.
Wari umukino wa mbere Seninga Innocent yatozaga ahura na Eric Nshimiyimana umutoza wa AS Kigali. Ndetse ukaba umukino wa 14 Seninga yatozaga Police FC muri shampiyona dore ko wanamushimishije nkuko abyivugira.
Mu mpinduka zabaye mu bijyanye no gusimbuza ku ruhande rwa Police FC, Muzerwa Amini wahoze muri AS Kigali yasimbuwe na Ndayishimiye Antoine Dominique ku munota wa 63’ w’umukino, Mushimiyimana Mohammed asimbura Mico Justin ku munota wa 90+1’ naho Ngomirakiza Hegman yinjira habura amasegonda 30” ku minota itatu yari yongeweho ntiyanakoza umupira ku kirenge kuko umusifuzi yahise asifura ko umupira urangiye ubwo yari asimbuye Usengimana Danny.
Ku ruhande rwa AS Kigali, Mubumbyi Bernabe bita Baloteli yasimbuye Kayiranga Divin ku munota wa 59’, Ntwali Evode asimbura Ndaka Frederic ku munota wa 67’ mbere yuko Kubwimana Cedric bita Jay Polly yinjiye mu kibuga asimbuye Murengezi Rodrigue ku munota wa 70’ w’umukino.
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya Songa Isaie cyafunguye amazamu
Muzerwa Amin wahoze muri AS Kigali yari umukinnyi wa Police FC
Kayumba Soter myugariro akaba na kapiteni wa AS Kigali agurukana umupira
Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali avuga ati Bwana Mico twarakinanye nkwizera ariko muri iyi minota reka reka!!!!
Ndaka Frederick (3) yari yongeye kugaruka mu kibuga afatanya na bagenzi be ba AS Kigali nyuma y'igihe kinini atagaragara
Nzarora Marcel (18) umunyezamu wa mbere wa Police FC afasha bagenzi be kwishimira igitego cya kabiri
Wari umwanya wo kwishima nkabifata 'selfie' y'urwibutso, uburyo bukoreshwa umuntu cyangwa itsinda ry'abantu bifotora bakoresheje telefone ngendanwa
Muvandimwe JMV imbere avuga ati" Capaaaaa.........bakamusubiza bati "Fimbo"!!!
Nshutiyamagara Ismael Kodo abonye bikaze ati' Mumpe amazi rwose"!!
Eric Nshimiyimana abonye ibitego bimaze kuba 2-0 abwira Tubane James (imbere) na Nkomezi Alexis (inyuma) ko byaba byiza bakishyushya dore ko bose ari ba myugariro
Hadaciye kabiri, myugariro Kubwimana Cedric bita Jay Polly nawe yahagurukijwe ajya kwishyushya
Mu kirihuko abakinnyi bicara mu kibuga kuko Kicukiro nta rwambariro ruhaba
Police FC yari yakiriye umukino
Abayobozi mu nzego zitandukanye za Polisi y'u Rwanda bari baje gushyigikira ikipe yabo
Bayingana Innocent (Ubanza iburyo) ushinzwe ibikorwa bya AS Kigali y'abakobwa yari yaje kureba uko abagabo bitwara
Abafana bake ba Police FC batashye banezerewe
AS Kigali igira umufana umwe uhoraho
Ngomirakiza Hegman yishyushya mbere yo kujya mu kibuga ntakoze umupira ku kirenge
Berekanye ko Ngomirakiza (20) agomba kwinjira mu kibuga
Berekana ko Danny Usengimana agomba kuvamo....
Ngomirakiza Hegman yinjiye, Usengimana Danny arasohoka...
Umukino wahise urangira ahitamo kwifotozanya na Nshutiyamagara Isamel Kodo bahoranye muri APR FC
Songa Isaie na Ndaka Frederick wa AS Kigali barwanira kugera ku mupira
Niyonzima Jean Paul bita Robinho ubwo yishyushyaga
Muvandimwe Jean Marie Vianney (12) acunga cunga Iradukunda Eric wa AS Kigali
Shamiru Bate umunyezamu wa AS Kigali wambara nimero 100
Babyita kwiha umwitangirizwa mu kunaga.......Muvandimwe Jean Marie Vianney wa Police FC ushinzwe kunaga no gutera coup franc
Mubumbyi Bernabe yinjiye ku munota wa 59' asimbuye Kayiranga Divin
Kayiranga Divin (11) wasimbuwe na Mubumbyi Bernabe
Ndayishimiye Antoine Dominique wahoze muri Gicumbi FC yinjiye ku munota wa 63' asimbura Muzerwa Amini (15) wahoze muri AS Kigali
Muzerwa Amini asohoka mu kibuga
Ntwali Evode (8) yahise asimbura Ndaka Frederick ku munota wa 67'
Ndaka Frederick wari wambaye nimero 3 yagombaga kwibwiriza
Byageze aho Nzarora Marcel atangira gukora nk'umutoza w'abazamu
Kubwimana Cedric Jay Polly 17 yasimbuye Murengezi Rodrigue ku munota wa 70'
Murengezi wari wambaye nimero 7 yagombaga gusohoka
Usengimana Danny yigaba mu bwugarizi bwa AS Kigali
Kuva iburyo: Mushimiyimana Mohammed, Niyonzima Jean Paul na Ngomirakiza Hegman ubwo bishyushyaga
Danny Usengimana ajya gustinda igitego cya gatatu cya Police FC
Abakinnyi ba Police FC bishimira igitego cya gatatu
Nzarora Marcel yishimira igitego cya gatatu
Danny Usengimana yikandagura mu ivi ngo yumve ko atavunitse
Muganza Isaac (wifashe ku kananwa) wamaze gusinya muri Kiyovu Sport yari yaje gushyigikira Police FC yahozemo dore ko ikinamo impanga ye songa Isaie
Usengimana Danny wa Police FC ahanmgana na Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali
Imusifuzi yaje kongeraho iminota itatu (3)
Hashize umunota umwe berekana ko Mushimiyimana agomba kwinjira mu kibuga ......................
................Agasimbura Mico Justin
Habura amasegonda 30", Ngomirakiza Hegman yasimbuye Usengimana Danny
Umukino urangiye Polisi y'u Rwanda yasanze abakinnyi ngo baganire
AS Kigali mu isengesho
Seninga Innocent umutoza wa Police Fc aganira n'abanyamakuru
Eric Nshimiyimana umutoza mukuru wa AS Kigali aganira n'abanyamakuru nyuma yo gutsindwa ibitego 3-0
Photos: S.MIHIGO
TANGA IGITECYEREZO