RFL
Kigali

AS Kigali yatsinze umukino wa mbere inyagira Bugesera FC-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/12/2018 18:12
0


Ikipe ya AS Kigali yatangiye urugendo rwo gutsinda inyagira Bugesera FC ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa munani wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Ukuboza 2018.



Ngandou Omar myugariro wa AS Kigali ni we wafunguye amazamu ku munota wa 30’ atsindisha umutwe umupira wari uvuye muri koruneri utewe na Nininahazwe Fabrice n’ubundi wavuye muri Bugesera FC. Jimmy Mbaraga yaje kongeramo ikindi ku munota wa 55’ nyuma y'uko Farouk Ruhinda yari amuhaye umupira wari uvuye hagati mu kibuga kwa Murengezi Rodrigue. Igitego cya gatatu cya AS Kigali cyatsinzwe na Farouk Ruhinda Ssentongo Saifi ku munota wa 90’ w’umukino.

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego cya Farouk Ruhinda

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego cya Farouk Ruhinda 

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Farouk Ruhinda Saifi Ssentongo yishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Abakinnyi ba AS Kigali FC bishimira igitego

Ngandou Omar yishimira igitego

Ngandou Omar yishimira igitego cyafunguye amazamu

Mu gukora impinduka, Seninga Innocent yaje kugira ikibazo cya Ndahinduka Michel wagize imvune ku munota wa 22’ ahita asimburwa na Ruberwa Emmanuel nawe waje gusimburwa na Eric Mbonigena bita Kaburuteri ku munota wa 66’. Ndacyayisenga Ally yasimbuye Kwitonda Alain uheruka gutsinda Kiyovu Sport.

Ku ruhande rwa Masud Djuma wa AS Kigali, Nininahazwe Fabrice yasimbuwe na Niyonzima Ally mbere yuko igice cya kabiri gitangira. Nshimiyimana Ibrahim asimbura Jimmy Mbaraga mu gihe Ndayisenga Fuad yasimbuye Mbaraga Jimmy Traore.

Ruberwa Emmanuel yaje kujyamo mu gice cya kabiri aza kuvamo ku munota wa 66'

Ruberwa Emmanuel yaje kujyamo mu gice cya mbere (22') aza kuvamo ku munota wa 66' 

Ruberwa Emmanuel yari yinjiye asimbuye Ndahinduka Michel

Ruberwa Emmanuel yari yinjiye asimbuye Ndahinduka Michel 

Nyuma yo gutsinda uyu mukino, AS Kigali yahise ijya ku mwanya wa 13 n’amanota arindwi (7) mu gihe Bugesera FC iguma ku mwanya wa karindwi (7) n’amanota 11 mu mikino umunani amakipe yombi amaze gukina 

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi yazamuwe mu bafana azira kurenga ku mabwiriza agenga intebe ya tekinike

Higiro Thomas umutoza w'abanyezamu ba AS Kigali n'Amavubi yazamuwe mu bafana azira kurenga ku mabwiriza agenga intebe ya tekinike

Rucogoza Djihad ashaka inzira yanyuzamo umupira

Rucogoza Djihad ashaka inzira yanyuzamo umupira  imbere ya Murengezi Rodrigue 

Samson Irokan Ikechukwu asunika umupira ashaka uko yaca kuri Bishira Latif

Samson Irokan Ikechukwu asunika umupira ashaka uko yaca kuri Bishira Latif

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali agira inama Harerimana Rachid Leon

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali agira inama Harerimana Rachid Leon

bugesera FC

Ndahinduka Michel ku mupira imbere ya Bishira Latif

Ndahinduka Michel ku mupira imbere ya Bishira Latif 

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira

Samson Irokan Ikechukwu acika Ngandou Omar

Samson Irokan Ikechukwu acika Ngandou Omar

Ndahinduka Michel aryamye hasi nyuma yo kugongana na Bate Shamiru

Ndahinduka Michel aryamye hasi nyuma yo kugongana na Bate Shamiru

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira  ahangana na Ngandou Omar

Samson Irokan Ikechukwu asunikana ashaka umupira  ahangana na Ngandou Omar

Ndandou Omar arekura ishoti

Ndandou Omar arekura ishoti riva inyuma mu bwugarizi bwa AS Kigali 

Nshimiyimana Ibrahim (12) ashaka guhita ngo atsinde igitego aciye mu kirere

Nshimiyimana Ibrahim ashaka guhita ngo atsinde igitego aciye mu kirere 

Harerimana Rachid Leon myugariro wa AS Kigali afunga umupira

 Harerimana Rachid Leon aguruka ku mupira 

Ndahinduka MIchel yari yagarutse guhura na AS Kigali yahozemo

Ndahinduka MIchel yari yagarutse guhura na AS Kigali yahozemo

Abasifuzi n'abakapiteni

Abasifuzi n'abakapiteni

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga 

AS Kigali XI: Bate Shamiru (GK,21), Harerimana Rachid Leon 3, Kanamugire Moses 14, Ngandou Omar2, Bishira Latif 5, Murengezi Rodrigue (C,7), Farouk Ruhinda Saifi 17, Nininahazwe Fabrice 15, Mbaraga Jimmy 16, Frank Kalanda 9, Ntamuhanga Thumaine 12.

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

11 ba Bugesera FC babanje mu kibuga

Bugesera FC XI: Kwizera Janvier (GK,18), Nimubona Emery 11, Ndabarasa Tresor 3, Munyabuhoro Jean d’Amour 16, Mugwaneza Pacifique 25, Nzigamasabo Steve 8, Niyitegeka Idrissa 22, Samson Irokan Ikwecuku 10, Kwitonda Alain 21, Ndahinduka Michel (C,7) na Rucogoza Djihad 4.

Amakipe asohoka mu rwambariro

Amakipe asohoka mu rwambariro

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali yazamuwe mu bafana

Masud Djuma Irambona umutoza mukuru wa AS Kigali

Seninga Innocent  umutoza mukuru wa Bugesera FC atanga amabwiriza

Seninga Innocent umutoza mukuru wa Bugesera FC

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC yishyushya mbere y'umukino

Kwizera Janvier umunyezamu wa Bugesera FC yishyushya mbere y'umukino

AS KIgali FC bishyushya

AS Kigali FC bishyushya 

Dore uko umunsi wa 8 warangiye:

Kuwa Kabiri tariki 11 Ukuboza 2018

-Kiyovu Sport 1-0 Gicumbi FC (Mumena)

-Kirehe FC 1-0 FC Musanze (Nyakarambi)

-Etincelles FC 0-0 Police FC (Umuganda Stadium)

-Mukura Victory Sport 3-1 Espoir FC (Stade Huye)

Kuwa Gatatu tariki 12 Ukuboza 2018

-FC Marines 3-0 Amagaju FC (Umuganda Stadium)

-AS Muhanga 4-2 Sunrise FC (Stade Muhanga)

-APR FC 2-1 Rayon Sports (Stade de Kigali)

Kuwa Kane tariki 13 Ukuboza 2018

-AS Kigali 3-0 Bugesera FC (Stade de Kigali)

Nininahazwe Fabrice bita Messi yahoze muri FC Bugesera ubu akinira AS Kigali

Nininahazwe Fabrice bita Messi yahoze muri FC Bugesera ubu akinira AS Kigali

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND